Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | WABWIRWA N’IKI KO WAGIZE ICYO UGERAHO?

Wabwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

Wabwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

Kugira ngo ubimenye, tekereza kuri ibi bintu bishobora kubaho:

Wavuga ko muri aba bantu ari nde wagize icyo ageraho by’ukuri?

  • ALEX

    Alex ni rwiyemezamirimo. Ni inyangamugayo, akaba umunyamwete kandi yubaha abantu. Ubucuruzi bwe bugenda butera imbere, kandi ibyo bituma we n’umuryango we babaho neza.

  • CAL

    Cal na we ni rwiyemezamirimo, ariko we yunguka amafaranga menshi kurusha Alex. Icyakora kubera ko Cal ahora aharanira guhiga abandi, yatwawe n’akazi maze bimukururira indwara nyinshi.

  • JANET

    Janet ni umunyeshuri wiga mu mashuri abanza, ukunda kwiga kandi urangwa n’umwete. Ibyo bituma abona amanota meza.

  • ELLEN

    Ellen abona amanota aruta aya Janet, ku buryo abarirwa mu banyeshuri b’ibimene. Ariko akunda gukopera kandi mu by’ukuri ntashishikazwa no kwiga.

Uramutse uvuze ko Cal na Ellen, cyangwa abo bantu bose uko ari bane bagize icyo bageraho, waba ufashe umwanzuro ushingiye gusa ku byo bagezeho, utarebye uko babigezeho.

Ku rundi ruhande, uramutse uvuze ko Alex na Janet ari bo bonyine bagize icyo bageraho, waba ufashe umwanzuro ushingiye ku mico yabo n’uko bitwara, kandi ibyo byaba bishyize mu gaciro. Urugero, suzuma ibi bikurikira.

  • Ni ikihe kintu cyabera cyiza Janet, kikamuzanira inyungu z’igihe kirekire? Ese ni ukurusha abandi amanota cyangwa ni ugukunda kwiga?

  • Naho se icyagirira abana ba Alex akamaro, ni ukubona amafaranga atuma bagura icyo bashaka cyose, cyangwa ni ukugira umubyeyi ubereka ko icyo aha agaciro ari ukumarana igihe na bo?

Umwanzuro: Abantu bibeshya ko bagize icyo bageraho, bashingira ku bintu bigaragara inyuma, naho abazi icyo kugira icyo ugeraho by’ukuri bisobanura, bagashingira ku bintu bifite agaciro nyakuri.