Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Isuku

Isuku

Ese Imana ishishikazwa n’isuku y’umubiri wacu?

“Nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.”—2 Abakorinto 7:1.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Umuremyi wacu aradukunda kandi yifuza ko tugira ubuzima buzira umuze, tukaramba kandi tukabaho twishimye. Imana igira iti “umutima wawe ukomeze ibyo ngutegeka, kuko bizakongerera iminsi yo kubaho n’imyaka y’ubuzima n’amahoro” (Imigani 3:1, 2). Urukundo Imana ikunda abantu rwagaragariraga mu mategeko yahaye Abisirayeli, akaba yarimo amabwiriza yihariye arebana n’isuku (Gutegeka kwa Kabiri 23:12-14). Iyo Abisirayeli bakurikizaga ayo mabwiriza, bagiraga ubuzima bwiza. Nanone kandi, byabarindaga indwara zabaga zarazahaje andi mahanga atari afite amategeko nk’ayo yo mu rwego rwo hejuru, urugero nka Egiputa.—Gutegeka kwa Kabiri 7:12, 15.

No muri iki gihe, ‘kwiyezaho umwanda wose w’umubiri,’ urugero nko kwirinda itabi, inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, bituma abantu batibasirwa n’indwara z’umubiri n’izo mu mutwe, kandi bikabarinda gukenyuka. Nanone kubera ko tubana n’abandi, iyo dukurikije amahame y’Imana arebana n’isuku, biba bigaragaza ko tububaha.—Mariko 12:30, 31.

 Ese Imana idusaba kugira isuku mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka?

“Mwice ingingo z’imibiri yanyu . . . ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana. Ibyo ni byo bizana umujinya w’Imana.”—Abakolosayi 3:5, 6.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Nk’uko twigeze kubivuga, Bibiliya idutera inkunga yo ‘kwiyezaho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.’ Igihe Yesu Kristo yari hano ku isi, abantu benshi hakubiyemo n’abayobozi b’amadini b’Abayahudi, barakabyaga mu birebana n’isuku y’umubiri, nyamara bakirengagiza amahame yo mu rwego rw’umuco n’ayo mu buryo bw’umwuka (Mariko 7:1-5). Yesu yabakosoye agira ati ‘nta kintu giturutse hanze cyinjira mu muntu gishobora kumuhumanya, kuko kinyura mu mara kigasohoka kijya mu musarani.’ Yunzemo ati “ikiva mu muntu ni cyo kimwanduza; kuko imbere mu bantu, mu mitima yabo, ari ho haturuka ibitekerezo bibi: ubuhehesi, ubujura, ubwicanyi, ubusambanyi, kwifuza, ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika, ijisho ryifuza, . . . no kudashyira mu gaciro. Ibyo bintu bibi byose bituruka mu muntu ni byo bimwanduza.”—Mariko 7:18-23.

Yesu yavuze ko abantu bakabiriza isuku y’umubiri nyamara bakirengagiza amahame yo mu rwego rw’umuco n’ayo mu buryo bw’umwuka, bameze nk’ibikombe bisukuye inyuma nyamara imbere huzuye umwanda.—Matayo 23:25, 26.

Ese amahame yo muri Bibiliya ashyize mu gaciro?

“Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yohana 5:3.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Muri Mika 6:8 hagira hati “icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya?” Ese ibyo bintu Imana idusaba ntibishyize mu gaciro? Uretse n’ibyo, Umuremyi wacu yifuza ko tumwumvira tubitewe n’uko tumukunda. Iyo tubigenje dutyo bidutera ibyishimo byinshi (Zaburi 40:8). Nanone mu gihe dukoze amakosa, dushobora guhumurizwa n’uko Imana igira imbabazi. Bibiliya igira iti “nk’uko se w’abana abagirira imbabazi, ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya. Kuko azi neza uko turemwe, akibuka ko turi umukungugu.” Mu yandi magambo, yibuka ko turi abanyantege nke kandi ko tudatunganye. —Zaburi 103:13, 14.

Muri make, amahame y’Imana arebana n’isuku y’umubiri, iyo mu rwego rw’umuco n’iyo mu buryo bw’umwuka, agaragaza ko itwifuriza ibyiza kandi ko idukunda. Kuyakurikiza bigaragaza ko dufite ubwenge kandi ko dukunda Imana.