“Ikimenyetso simusiga”
KU NKOMBE z’iburasirazuba bw’uruzi rwa Motoyasu mu mugi wa Hiroshima mu Buyapani, hari inyubako igihagaze nubwo igice cyayo kimwe cyashenywe mu mwaka wa 1945. None se kuki imaze imyaka hafi 70 itarongera gusanwa?
Iyo nzu y’amagorofa atatu yubakishijwe amatafari na sima yarangije kubakwa mu wa 1915, ikaba yaraberagamo imurikagurisha rigamije guteza imbere inganda. Ariko ibyo byaje guhinduka ku itariki ya 6 Kanama 1945, saa mbiri na 15 za mu gitondo. Icyo gihe ni bwo haturitse igisasu cya mbere cya kirimbuzi cyakoreshejwe mu ntambara, giturikira muri metero 550 hejuru y’uwo mugi, kandi giturikira hafi cyane y’iyo nzu. Abari muri iyo nzu bose bahise bapfa. Icyakora, inkingi zari zifashe iyo nzu zo zasigaye zihagaze.
Iyo nzu yakomeje kwitabwaho ariko nta cyo ihinduweho, ku buryo hari ingingo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco yavuze ko ari “ikimenyetso simusiga cy’imbaraga za kirimbuzi ziruta izindi zose zakoreshejwe n’abantu.” Mu wa 1996 iyo nzu yashyizwe ku rutonde rw’umutungo kamere w’isi, yitwa Urwibutso rw’Amahoro rwa Hiroshima.
Ikibabaje ni uko ubutumwa bukomeye butangwa n’inzibutso nk’izo butigeze buhagarika intambara, akenshi ziterwa n’umururumba, gukunda igihugu by’agakabyo n’ivangura rishingiye ku moko n’amadini. Ariko se ibyo bivuze ko intambara zizahoraho?
Bibiliya igaragaza ko zitazahoraho. Muri Zaburi 46:9 hagira hati ‘[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto irawuvunagura, n’icumu iraricagagura, amagare y’intambara iyatwikisha umuriro.’ Icyo gihe Imana izavanaho ubutegetsi bw’abantu, ibusimbuze ubutegetsi bwayo, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana, buyobowe na Yesu Kristo “Umwami w’abami.”—Ibyahishuwe 11:15; 19:16.
Nyuma y’icyo gihe, inzibutso zigaragaza amarorerwa y’intambara ntizizaba zikiri ngombwa. Muri Yesaya 65:17 hagira hati “ibya kera,” ni ukuvuga intimba n’imibabaro duhura na byo muri iki gihe, “ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”