Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kosita Rika

Twasuye Kosita Rika

ABESIPANYOLI ni bo ba mbere basuye aho hantu, ubu hakaba hashize imyaka magana atanu. Bahise Kosita Rika bisobanurwa ngo “inkombe ikungahaye,” kuko batekerezaga ko bari kuzahabona zahabu nyinshi. Ariko ntayo bahabonye. Muri iki gihe icyo gihugu ntikizwiho kugira amabuye y’agaciro, ahubwo kizwiho kugira amoko menshi y’ibinyabuzima kurusha ibindi ku isi.

Abaturage bo muri Kosita Rika bitwa Ticos, iryo zina rikaba rikomoka ku mugenzo wabo wo kongera akajambo -ico ku izina bashaka gutubya ikintu. Urugero, aho kuvuga ngo “un momento “ (mu kanya), baravuga ngo “un momentico” (mu kanya gato). Nanone bakunda kuvuga ngo “¡pura vida!” (ubuzima buzira umuze) bashaka gushimira cyangwa kwemeranya n’umuntu, kumusuhuza cyangwa kumusezeraho.

Amashyamba yo muri Kosita Rika arimo amoko atangaje y’ibimera n’ibisimba, urugero nk’iki gikeri gifite amaso atukura (Agalychnis callidryas)

Bimwe mu byokurya bakunda harimo ibyitwa gallo pinto (bisobanurwa ngo “isake iriho utudomo”), bigizwe n’umuceri n’ibishyimbo babanza guteka ukwabyo, hanyuma bakaza kubivanga bagashyiramo n’ibirungo. Iryo funguro bashobora kurifata mu gitondo, saa sita, cyangwa nimugoroba. Icyo kunywa cyabo gakondo ni ikawa bayungururira mu gitambaro kiba gifashwe n’utubaho (café chorreado).

Muri Kosita Rika hari amatorero y’Abahamya ba Yehova agera kuri 450. Amateraniro yabo ayoborwa mu ndimi icumi, hakubiyemo ururimi rw’Amarenga rwo muri Kosita Rika n’izindi ndimi ebyiri zaho, ni ukuvuga ikiburiburi n’igikabekari.

ESE WARI UBIZI? Muri Kosita Rika haboneka amabuye abarirwa mu magana yibumbabumbye aconze neza. Irinini kuruta ayandi rifite umurambararo wa metero 2,4. Bivugwa ko rishobora kuba rimaze imyaka irenga 1.400. Nta muntu uzi neza impamvu bayaconze.

Amabuye yibumbabumbye