Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Mu gihe umwana akubajije ibirebana n’urupfu

Mu gihe umwana akubajije ibirebana n’urupfu

AHO IKIBAZO KIRI

Umwana wawe w’imyaka itandatu arakubajije ati “ese uzapfa?” Icyo kibazo kiragutunguye, maze uribaza uti “ese uyu mwana arakuze bihagije ku buryo ibyo namusubiza yabyumva? Namusobanurira nte ibirebana n’urupfu?”

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Burya abana na bo bajya batekereza ku rupfu. Ndetse bamwe bajya bakina imikino irimo abantu bapfa. Ku bw’ibyo, ntiwagombye kumva ko kuganiriza umwana ibirebana n’urupfu ari amahano, kandi wagombye kumutega amatwi mu gihe agize icyo akubaza kuri iyo ngingo. Iyo uganiriye n’umwana ibirebana n’urupfu mu buryo bweruye, uba umutoza kumenya uko yakwihangana mu gihe mupfushije umuntu.

Kuganira n’umwana ibirebana n’urupfu ntibizamuhahamura, ahubwo bizamumara ubwoba. Ariko kandi hari ibitekerezo bidahuje n’ukuri uba ugomba kumukuramo. Urugero, hari impuguke zivuga ko abana benshi bari munsi y’imyaka itandatu, bumva ko iyo umuntu apfuye bitaba birangiye. Hari imikino abana bakina, igihe kimwe agakina mu mwanya w’umuntu “wapfuye,” ubundi agakina mu mwanya w’umuntu “muzima.”

Icyakora uko abana bagenda bakura, bagenda babona ko burya urupfu rubaho. Ibyo bishobora gutuma bibaza ibibazo byinshi, bakagira impungenge n’ubwoba, cyane cyane mu gihe mwene wabo apfuye. Ku bw’ibyo, kuganira na we ku birebana n’urupfu ni iby’ingenzi. Marion Haza, impuguke mu birebana n’indwara zo mu mutwe, yaravuze ati “iyo umwana yumva ko nta burenganzira afite bwo kuvuga ibirebana n’urupfu igihe ari iwabo, bituma ahangayika.”

Ntiwagombye guhangayikishwa bikabije n’ibyo uzamubwira. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko icyo abana baba bifuza, ari “ukumva ukuri kuvuzwe mu magambo meza.” Jya wizera ko igihe cyose umwana akubajije ikibazo, aba yiteguye no kwakira igisubizo uri bumuhe.

ICYO WAKORA

Jya ukoresha uburyo bwose ubonye umuganirize ibirebana n’urupfu. Mu gihe umwana wawe abonye inyoni yapfiriye hafi y’umuhanda, cyangwa akabona imbwa cyangwa injangwe yapfuye, jya umubaza ibibazo byoroshye kugira ngo umushishikarize kugira icyo avuga. Urugero, ushobora kumubaza uti “ese iyo igisimba cyapfuye, kirababara? Ese cyakumva ubukonje cyangwa kigasonza? Ubwirwa n’iki ko igisimba cyapfuye cyangwa ko umuntu yapfuye?”—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 3:1, 7.

Jya umubwiza ukuri. Mu gihe mwapfushije incuti cyangwa umuvandimwe, jya wirinda gukoresha amagambo amwe n’amwe yerekeza ku rupfu ateza urujijo, urugero nko kuvuga ngo “yigendeye,” kuko bishobora gutuma umwana yumva ko uwapfuye azongera kugaruka mu rugo mu gihe gito, kandi atari byo. Ahubwo jya ukoresha amagambo yoroshye kandi agusha ku ngingo. Urugero, ushobora kumubwira uti “igihe nyogokuru yapfaga, umubiri we waretse gukora. Ntidushobora kumuganiriza, ariko nanone ntituzamwibagirwa.”—Ihame rya Bibiliya: Abefeso 4:25.

Kubera ko umwana ashobora gutekereza ko umuntu yakwanduza undi urupfu, jya umwizeza ko nta cyo azaba

Jya umuhumuriza. Umwana ashobora kumva ko ibyo yakoze cyangwa yatekereje ari byo byatumye uwo muntu apfa. Aho kumubwira gusa ko atari we wabiteye, ushobora kumubaza uti “kuki wumva ko ari wowe watumye apfa?” Jya umutega amatwi witonze kandi ntugapfobye ibyiyumvo bye. Nanone kandi, kubera ko hari igihe umwana ashobora gutekereza ko umuntu yakwanduza undi urupfu, jya umwizeza ko nta cyo azaba.

Jya umushishikariza kugira icyo avuga. Jya uganiriza umwana wawe ku birebana n’incuti n’abavandimwe mwapfushije, ndetse n’abo atazi. Ushobora kumubwira ibyiza wibukira kuri nyirasenge, nyirarume, nyirakuru cyangwa sekuru, cyangwa ukamubwira udukuru dushekeje tw’ibyababayeho. Iyo umubwiye ibyabo nta cyo umukinze, bituma yumva ko kubatekereza cyangwa kubavuga nta cyo bitwaye. Ariko nanone ntukamuhatire kuvuga. Niba atabishaka, ushobora kuzongera kuganira na we nyuma yaho, igihe uzaba ubona ko bikwiriye.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 20:5.

Igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, igice cya 34 n’icya 35, gishobora gufasha abana bawe kumenya icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’urupfu. Reba ahanditse ngo IBITABO > IBITABO N’UDUTABO