Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE BIBILIYA IFITE AKAMARO MURI IKI GIHE?

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Urukundo

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Urukundo

IHAME RYA BIBILIYA: “Mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Abakolosayi 3:14.

AKAMARO KARYO: Urukundo ruvugwa kenshi muri Bibiliya, si rwa rundi ruba hagati y’abantu badahuje igitsina. Ahubwo ni urukundo rushingiye ku mahame, rurangwa n’impuhwe, imbabazi, kwicisha bugufi, ubudahemuka, kugwa neza, kwitonda no kwihangana (Mika 6:8; Abakolosayi 3:12, 13). Rutandukanye n’urukundo rw’agahararo ruhuza abantu badahuje igitsina, akenshi rugeraho rukayoyoka. Urukundo nyarukundo rwo rushobora gukomeza kwiyongera ubuziraherezo.

Brenda umaze imyaka igera hafi kuri 30 ashatse, yagize ati “urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore bamaze igihe gito bashakanye, rugenda rwiyongera uko igihe kigenda gihita.”

Umugabo witwa Sam umaze imyaka 12 ashatse, yagize ati “jye n’umugore wanjye buri gihe dushimishwa kandi tugatangazwa n’ukuntu Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro kandi zoroheje. Iyo uzishyize mu bikorwa byose bigenda neza. Icyakora nubwo niyemeje kuzikurikiza buri gihe, hari igihe binanira, urugero nk’iyo numva mfite umushiha, ubwikunde, cyangwa naniwe. Mu bihe nk’ibyo, nsenga Yehova musaba ko yamfasha kwikuramo ibyiyumvo bibi byose naba mfite, maze ngahita mpobera umugore wanjye, bigasa n’aho nta cyabaye.”

“Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo”

Yesu Kristo yaravuze ati “ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Matayo 11:19). Bibiliya irimo inyigisho zitandukanye zadufasha kugira ubwenge nyakuri. Inyigisho n’amahame bikubiyemo bidufitiye akamaro kandi ntibijya bita agaciro. Bigirira akamaro abantu bo mu mico yose no mu bihugu byose. Ibyo bigaragaza ko umwanditsi wayo Yehova Imana, we Muremyi wacu, azi neza abantu. Iyo ushyize mu bikorwa ibyo yigisha, wibonera rwose ko ibyo ari ukuri. Ni yo mpamvu Bibiliya idutumira igira iti “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza” (Zaburi 34:8). Mbese uzitabira iryo tumira??