Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Imana ni yo iduhumuriza”

“Imana ni yo iduhumuriza”

NATALYA n’umuhungu we Aslan w’imyaka 9, bicaye bigunze. Bari iruhande rwa Zarina n’umukobwa we Anzhelika w’imyaka 12. Hafi aho hicaye abandi bantu barenga 1.000 barimo abana n’abantu bakuru, bagoswe n’ibyihebe byitwaje intwaro zikomeye.

Ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2004, abana n’ababyeyi bo mugi muto wa Beslan wo muri Alaniya mu Burusiya, bari baramutse bitegura itangira ry’amashuri. Mu buryo butunguranye, abantu bitwaje imbunda n’abiyahuzi babiroshyemo bavuza akaruru kandi barasa mu kirere. Ibyo byihebe birenga 30 byafashe abo abantu bari bahiye ubwoba bibashyira mu nzu y’imikino y’ishuri, maze biyizengurutsa ibisasu.

Uko urugamba rwagenze

Iminsi itatu y’imihangayiko yatangiye igihe abari bagabye icyo gitero n’ingabo za leta barebanaga ay’ingwe. Natalya wigishwaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yaravuze ati “nta kindi gihe nigeze nsenga nk’uko nasenze icyo gihe.”

Muri iyo nzu hari hashyushye cyane kuko impeshyi yarimo irangira. Bukeye bwaho, ibyo byihebe byimye ibyokurya n’amazi abo bantu byari byagize ingwate. Ibyo byatumye ku munsi wa gatatu, ni ukuvuga ku wa gatanu, bamwe batangira kunywa inkari no kurya indabo abana bari bazaniye abarimu babo. Natalya yagize ati “hari umwana wari wicaye iruhande rwacu wampaye ikibabi maze nkigabanyamo kabiri, agace kamwe ngaha Anzhelika akandi ngaha Aslan.”

Kuri uwo munsi wa gatatu rwarambikanye. Natalya agira ati “ibisasu byaraturitse nitura hasi, maze ibyotsi bizimanganya ikirere hanyuma batangira kurasana.” Igihe amasasu y’ibyihebe n’abasirikare ba leta yacicikanaga, Natalya na Aslan barakambakambye bava aho hantu. Haguye abantu benshi, ariko umuturage wo muri Osetiya witwa Alan, yarabahungishije.

Ingaruka z’iyo ntambara

Anzhelika yapfuye igihe rwari rwambikanye

Hapfuye abantu benshi harimo abakuru n’abato. Muri bo harimo Anzhelika. Nyuma y’ibyumweru byinshi, mu mugi wa Beslan hari hakirangwa amarira n’umuborogo. Nubwo inzu Natalya yabagamo yari iteganye n’ayo mashuri, Aslan ntiyashoboraga kuhakandagira, ndetse na nyuma yo kubaka amashuri mashya hafi aho. Ntiyashoboraga no gusohoka ngo ajye gukina. Natalya agira ati “twinginze Yehova ngo amufashe kunesha ubwo bwoba.” Nyuma yaho yaje gutinyuka asubira ku ishuri.

Kujya mu materaniro ya gikristo yaberaga ku Nzu y’Ubwami byaberaga Natalya ikigeragezo. Agira ati “igihe cyose nabaga ndi kumwe n’abantu benshi duteraniye mu nzu nto, numvaga ko igiye kugabwaho igitero. Nasengaga nsaba ko bitaba. Nyuma y’aho naretse kujya mu materaniro. Nanone nahanganye n’ikibazo cyo kwibuka ko nubwo narokotse hari benshi bapfuye.”

Uko nabonye ihumure

Natalya agira ati “ndashimira abagize itorero ukuntu bakomeje kumfasha. Buri gihe nyuma y’iminsi itatu, Umuhamya witwa Tatyana yaransuraga. Nyuma yaho yazanye n’undi muhamya witwa Ulyana. Yari umugwaneza, yagiraga amakenga, akavuga atuje kandi yari azi Bibiliya cyane. Yanshimiye ibyo nageragezaga gukora byose, kandi rwose yanteze amatwi.”

“Ubu noneho nshobora kuvuga ibyabaye kuri wa munsi ntafite ubwoba”

Akomeza agira ati “Ulyana yansomeye amagambo intumwa Pawulo yavuze nyuma yo guhura n’ingorane muri Aziya. Ayo magambo aboneka mu 2 Abakorinto 1:9 hagira hati ‘muri twe twumvaga ari nk’aho twari twakatiwe urwo gupfa.’ Nanone yansomeye amagambo ari muri Yesaya 40:31, hagira hati ‘abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga. Bazatumbagira bagurukishe amababa nka kagoma.’ Iyo mirongo y’Ibyanditswe hamwe n’ihumure nahabwaga na Ulyana n’abandi bantu, byamfashije kongera kujya mu materaniro ya gikristo hamwe n’abana banjye. Nubwo bimeze bityo ariko, iyo ndi mu nzu abantu benshi bahuriramo numva ntatuje.”

Zarina yaje kuba Umuhamya wa Yehova kandi ategereje kuzakira Anzhelika igihe azaba yazukiye mu isi nziza, irangwa n’amahoro kandi itegekwa n’Ubwami bw’Imana (Matayo 6:9, 10; Ibyakozwe 24:15). Natalya n’abana be babatijwe mu mwaka wa 2009. Ubu baracyatuye hafi y’amatongo ya ya nzu y’imikino ariko nta bwoba akigira. Natalya agira ati “ubu noneho nshobora kuvuga ibyabaye kuri wa munsi ntafite ubwoba. Imana ni yo iduhumuriza.”