ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Urugomo
Amateka y’abantu yaranzwe n’urugomo. Ese bizakomeza bityo kugeza iteka?
Yehova abona ate urugomo?
ICYO ABANTU BABIVUGAHO.
Abantu benshi harimo n’abanyamadini, bumva ko iyo umuntu akoze ibikorwa by’urugomo igihe ashotowe, nta cyo biba bitwaye. Abandi babarirwa muri za miriyoni babona ko urugomo rugaragara mu itangazamakuru ari uburyo bwo kwishimisha bwemewe.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Hafi y’umugi wa Mosul mu majyaruguru ya Iraki, hari amatongo y’umugi wari ukomeye witwaga Nineve, wari umurwa mukuru w’Ubwami bwa Ashuri. Nubwo uwo mugi wari ukize, Bibiliya yavuze ko Imana yari ‘kuzawuhindura umwirare’ (Zefaniya 2:13). Imana yavuze ko yari ‘kuzawugayisha.’ Uwo mugi wazize iki? Wari “umugi uvusha amaraso” (Nahumu 1:1; 3:1, 6). Muri Zaburi 5:6 havuga ko “Yehova yanga umuntu wese uvusha amaraso.” Amatongo y’umugi wa Nineve agaragaza ko Imana yashohoje ibyo yari yaravuze.
Urugomo rwatangijwe n’umwanzi ukomeye w’Imana n’abantu ari we Satani Umwanzi. Yesu Kristo yamwise “umwicanyi” (Yohana 8:44). Nanone bitewe n’uko “isi yose iri mu maboko y’umubi,” imyifatire ishyigikira urugomo igaragaza uyitegeka. Muri iyo myifatire hakubiyemo ingeso yogeye ku isi yo gukunda urugomo rwo mu itangazamakuru (1 Yohana 5:19). Kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kwitoza kwanga urugomo tugakunda ibyo Imana ikunda. * Ese ibyo birashoboka?
‘Yehova yanga umuntu wese ukunda urugomo.’
—Zaburi 11:5.
Ese abanyarugomo bashobora guhinduka?
ICYO ABANTU BABIVUGAHO.
Urugomo ruba muri kamere muntu, kandi nta cyo yabihinduraho.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Bibiliya igira iti “mwiyambure umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. Nanone igira iti “mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo, maze mwambare kamere nshya” (Abakolosayi 3:8-10). Ese ibyo bintu Imana idusaba birenze ubushobozi bwacu? Oya rwose. Abantu bashobora guhinduka. * Babigeraho bate?
Abakolosayi 3:10). Iyo umuntu yize imico y’Umuremyi n’amahame ye nta buryarya, bituma akunda Imana kandi akifuza kuyishimisha.
Intambwe ya kabiri ni ukumenya guhitamo incuti. Bibiliya igira iti “ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara, kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi, kugira ngo utigana inzira ze maze ukagusha ubugingo bwawe mu mutego.”
Intambwe ya gatatu ni ukugira ubushishozi. Gerageza kumenya impamvu igutera kugira urugomo, kuko umuntu ugira urugomo aba atazi kwifata. Ariko umuntu w’umunyamahoro we aba atuje. Mu Migani 16:32 hagira hati “utinda kurakara aruta umunyambaraga.”
“Mubane amahoro n’abantu bose.”
—Abaheburayo 12:14.
Ese urugomo ruzashira?
ICYO ABANTU BABIVUGAHO.
Urugomo rwahozeho kandi ruzahoraho.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
“Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho . . . Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11). Koko rero, Imana izarokora abicisha bugufi n’abanyamahoro. Abakunda urugomo izabakorera nk’ibyo yakoreye abaturage bo muri Nineve ya kera, hanyuma urugomo rushire ku isi.
Ku bw’ibyo, iki ni cyo gihe cyo kwitoza kuba abanyamahoro kugira ngo twemerwe n’Imana. Muri 2 Petero 3:9 hagira hati ‘Yehova arihangana kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.’
“Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo.”
—Yesaya 2:4.
^ par. 7 Imana yemereye Abisirayeli ba kera kujya mu ntambara kugira ngo barinde ubusugire bw’igihugu cyabo (2 Ibyo ku Ngoma 20:15, 17). Icyakora ibyo byaje guhinduka igihe isezerano Imana yari yaragiranye na bo ryarangiraga, igashyiraho itorero rya gikristo ritagira imipaka.
^ par. 11 Ingero z’abantu bahindutse ushobora kuzisanga mu ngingo zikunda gusohoka mu Munara w’Umurinzi, zigira ziti “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.”