ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Ubworoherane
Kwemera ibitekerezo by’abandi, kubabarirana no kwihanganirana byimakaza amahoro. Ariko se korohera abandi byagombye kugira imipaka?
Ni iki cyadufasha korohera abandi?
UKO BYIFASHE MURI IKI GIHE.
Ingeso yo kutoroherana yogeye hirya no hino ku isi bitewe n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko, igihugu, akarere n’idini.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Igihe Yesu Kristo yari ku isi, abantu benshi ntiboroheranaga. Abayahudi n’Abasamariya ntibacanaga uwaka (Yohana 4:9). Abagore barasuzugurwaga, kandi abayobozi b’idini ry’Abayahudi banenaga rubanda rwa giseseka (Yohana 7:49). Icyakora Yesu Kristo we yari atandukanye na bo cyane. Abamurwanyaga baravuze bati “uyu muntu yakira abanyabyaha agasangira na bo” (Luka 15:2). Yari umugwaneza, akihanganira abandi kandi akaborohera. Ibyo byatewe n’uko atazanywe ku isi no gucira abantu imanza; ahubwo yabazaniye agakiza. Yarangwaga n’urukundo muri byose.
Urukundo rudufasha korohera abandi, kuko rutuma tubabwira ibituri ku mutima nta cyo tubakinze, nubwo badatunganye kandi bakaba bafite ingeso runaka. Mu Bakolosayi 3:13 hagira hati “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”
“Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”
—1 Petero 4:8.
Kuki korohera abandi bigomba kugira aho bigarukira?
UKO BYIFASHE.
Mu bihugu hafi ya byose, abantu bashyiraho amategeko kugira ngo hatabaho akaduruvayo. Ni yo mpamvu bashyiraho amategeko ashyize mu gaciro agenga uko abantu bagomba kwitwara.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
“[Urukundo] ntirwitwara mu buryo buteye isoni” (1 Abakorinto 13:5). Nubwo Yesu yaduhaye urugero rwiza mu birebana no korohera abandi, ntiyigeze yihanganira ubusambanyi, uburyarya n’ibindi bikorwa bibi. Yabyamaganiye kure (Matayo 23:13). Yaravuze ati “ukora ibikorwa bibi yanga umucyo [w’ukuri].”
Intumwa Pawulo yaranditse ati “nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza” (Abaroma 12:9). Yubahirizaga iyo nama mu mibereho ye. Urugero, igihe Abakristo b’Abayahudi bamwe na bamwe bitandukanyaga n’abatari Abayahudi, Pawulo na we wari Umuyahudi yabyamaganiye kure, ariko mu bugwaneza (Abagalatiya 2:11-14). Yari azi ko Imana “itarobanura ku butoni,” itari kwihanganira ko mu bwoko bwayo habamo ivangura.
Abahamya ba Yehova bayoborwa n’amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya kuko ari Abakristo (Yesaya 33:22). Ni yo mpamvu batihanganira bagenzi babo bakora ibibi. Kubera ko itorero rya gikristo ryera, ntirigomba kwanduzwa n’abantu badakurikiza amahame y’Imana. Ku bw’ibyo, Abahamya bumvira inama yo muri Bibiliya isobanutse igira iti “mukure uwo muntu mubi muri mwe.”
“Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi.”
—Zaburi 97:10.
Ese Imana izakomeza kwihanganira ibibi iteka?
ICYO ABENSHI BEMERA.
Ibibi bizahoraho kuko abantu muri kamere yabo ari babi.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Umuhanuzi Habakuki yasenze Yehova Imana agira ati “kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane” (Habakuki 1:3)? Imana yahumurije uwo muhanuzi wari uhangayitse, imwizeza ko abakora ibibi bazabiryozwa. Yamubwiye ko iryo sezerano “rizasohora” kandi ko ‘ritazatinda.’
Hagati aho, abakora ibibi baracyafite uburyo bwo kwihana bakareka ibikorwa byabo bibi. Bibiliya igira iti “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘mbese nishimira ko umuntu mubi apfa? Icyo nishimira si uko yahindukira akareka inzira ze maze agakomeza kubaho’ ” (Ezekiyeli 18:23)? Abashaka Yehova bakareka inzira zabo mbi bashobora kwizera ko bazabaho neza. Mu migani 1:33 hagira hati “untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”
“Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho.. . . Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”
—Zaburi 37:10, 11.