Ntitwigisha Bibiliya gusa
“Umuntu wese afite uburenganzira bwo kumenya gusoma no kwandika, kuko bituma yigirira icyizere kandi ibyo ni inkingi y’iterambere.”
—UNESCO. *
HARI raporo zigaragaza ko ku isi hose hari abantu barenga miriyoni 700, bafite imyaka 15 kujyana hejuru, batazi gusoma no kwandika. Ibyo bituma abo bantu bacikanwa na byinshi. Muri byo harimo kutamenya inyigisho zo muri Bibiliya n’amahame arimo, kandi ‘yarandikiwe kutwigisha’ (Abaroma 15:4). Ni yo mpamvu mu bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya kandi bakabigisha gusoma no kwandika. Ibyo byose babikora ku buntu. Byagize akahe kamaro?
Reka dufate urugero rw’Abahamya ba Yehova bo mu gihugu cya Megizike, cyiganjemo abantu bavuga icyesipanyoli. Kuva mu mwaka wa 1946, Abahamya ba Yehova bigishije gusoma no kwandika abantu barenga 152.000, kandi abenshi muri bo na bo bagiye bigisha abandi. Abayobozi bandikiye Abahamya amabaruwa menshi babashimira icyo gikorwa bakoze. Hari ibaruwa yagize iti “Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi kirabashimira
kuba mwarafashije leta muri gahunda yo kwigisha abantu bakuru gusoma no kwandika.”Iyo gahunda yagiriye akamaro abakuru n’abato. Urugero, igihe Josefina yari afite imyaka 101, yatangiye kwiga gusoma no kwandika, kandi nyuma y’imyaka ibiri gusa yari amaze kubimenya.
Nubwo ururimi rw’ibanze rwo muri Megizike ari icyesipanyoli, si rwo rwonyine Abahamya bigisha abantu. Mu mwaka wa 2013, abantu bari mu matsinda umunani y’abasangwabutaka bigishijwe gusoma no kwandika mu ndimi zabo kavukire.
Iyo umuntu azi gusoma no kwandika bimufasha kwiga ibindi bintu. Ikiruta byose, ni uko bifasha abantu b’ingeri zose gusoma Bibiliya, igitabo cyahumetswe n’Imana. Icyo gitabo gishobora gutuma umuntu abaturwa, akareka imigenzo ijyanye n’ubupfumu, inyigisho zo mu madini y’ibinyoma n’imyifatire mibi.
^ par. 2 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco.