Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Mu gihe bibaye ngombwa ko usubira iwanyu

Mu gihe bibaye ngombwa ko usubira iwanyu

AHO IKIBAZO KIRI

Hari abasore n’inkumi bava mu rugo iwabo bakajya kwibana, ariko amafaranga yabashirana bikaba ngombwa ko basubira iwabo. Ese ibyo byigeze kukubaho?

Nubwo waba ukunda ababyeyi bawe, gusubira iwanyu bishobora kukubera ikibazo gikomeye. Urugero, umukobwa witwa Sarah * yaravuze ati “kubaho nirwariza byatumye ndushaho kwigirira icyizere kuko nari nitunze. Ariko igihe nasubiraga iwacu, numvise nongeye kuba umwana.” Umusore witwa Richard na we ni uko yumvise ameze. Yagize ati “nubwo ntifuzaga gusubira iwacu, numvise nta kundi nabigenza kuko kwitunga byari byananiye.”

Niba waragerageje kwirwariza ariko bikaba ngombwa ko usubira iwanyu, iyi ngingo iragufasha kumenya uko wakwitwara, kugira ngo wongere kugira ubushobozi bwo kwitunga.

IKIBITERA

Ibibazo by’amafaranga. Abasore n’inkumi benshi iyo bavuye iwabo bakaba bagomba kwitunga, batungurwa no kubona ko ubuzima buhenze. Richard twavuze tugitangira yagize ati “udufaranga twose nari mfite naradukoresheje nsigarira aho.” Umukobwa witwa Shaina wavuye iwabo afite imyaka 24, agasubirayo nyuma y’umwaka n’igice, na we ni uko byamugendekeye. Yagize ati “nakoresheje nabi amafaranga nari mfite. Nubwo navuye mu rugo nta mafaranga mfite, nta madeni nari mfite, ariko nasubiyeyo amadeni ari yose.” *

Kubura akazi. Shaina yiboneye ko kubura akazi bishobora gutuma n’umuntu wari wibeshejeho ata umutwe. Yagize ati “nabonye impamyabumenyi mu ishami ry’ubuvuzi, nitabaza ishyirahamwe rimfasha kubona akazi. Ariko igihe nasezererwaga ku kazi, numvise nshobewe kuko nari narahoze mba mu cyaro, aho nta kandi kazi gahuje n’ibyo nize nari kubona.”

Kwitega ibitangaza. Hari abasore n’inkumi batangira akazi, bagasanga batari bazi icyo kwitunga bisaba, kandi bakibonera ko akazi kavunanye kurusha uko bari babyiteze. Bajya kubona bakabona ubwisanzure bari biteze nta bwo, bagasanga burya ubuzima bw’umuntu wibana buragoye kurusha uko babitekerezaga.

ICYO WAKORA

Bwira ababyeyi bawe ko wifuza kugaruka mu rugo. Muganire ku bibazo nk’ibi bikurikira: uzamara mu rugo igihe kingana iki? Igihe uzaba uri mu rugo, uzajya ubaha amafaranga angahe? Ni iyihe mirimo yo mu rugo uzakora? Uzabigenza ute kugira ngo wongere kubona amafaranga yo kwitunga? Imyaka iyo ari yo yose waba ufite, nugaruka mu rugo uzazirikane ko ukiyoborwa n’ababyeyi bawe, kandi ko ugomba kumvira amategeko baguha.—Ihame rya Bibiliya: Kuva 20:12.

Itoze gukoresha neza amafaranga. Hari igitabo kivuga ibirebana no gucunga amafaranga cyagize kiti “uko ukoresha amafaranga yawe bigaragaza niba ushobora gucunga umutungo wawe neza cyangwa niba utabishobora. . . . Ikintu ugomba kwitaho cyane ni ugusuzuma niba ujya ugura ibintu udakeneye.”—Ihame rya Bibiliya: Luka 14:28.

Gisha inama. Umubyeyi wawe cyangwa undi muntu mukuru ashobora kukugira inama mu bijyanye no kubitsa amafaranga muri banki, kuyakoresha no kwishyura za fagitire. Umukobwa witwa Marie yaravuze ati “byansabye kongera kwiga ibintu by’ibanze. Hari umuntu w’incuti yanjye wamfashije gukora urutonde rw’ibintu nkeneye kugura n’ibyo ntakeneye. Naje gutangazwa n’uko ibyinshi mu byo najyaga ngura ntabaga mbikeneye. Nanone namenye ko ngomba kumenya kwifata, kuko ari umuco w’ingenzi ufasha umuntu kwitunga.”—Ihame rya Bibiliya: Imigani 13:10.

Icy’ingenzi si akazi ukora, ahubwo ni ukuba inararibonye mu kazi ukora

Jya ushakisha akazi. Igihe wamaraga ku kazi ujye ukimara ushakisha akandi kazi. Icyakora ujye uba maso, kuko hari abantu bashobora kukugira inama yo gukomeza gutegereza akazi keza gahwanye n’ibyo wize. Ariko gukomeza gutegereza akazi keza bishobora gutuma ubura akazi, ukirengeshwa ako wabona bitakugoye. Aho guta igihe cyawe ushakisha akazi kajyanye n’ibyo wifuza, jya ushakisha akazi gatandukanye. Icy’ingenzi si akazi ukora, ahubwo ni ukuba inararibonye mu kazi ukora. Byaragaragaye ko uko umuntu agenda aba inararibonye mu kazi, ari na ko agenda arushaho kugakunda. Si ngombwa ko ukora akazi wifuza kugira ngo ugakunde.

^ par. 5 Muri iyi ngingo, amazina yarahinduwe.

^ par. 8 Abanyeshuri bo muri kaminuza zo muri Amerika na bo bakunze guhura n’izo ngorane. Hari ikinyamakuru cyavuze ko ugereranyije, umunyeshuri waho wigira ku nguzanyo, ashobora kurangiza afite umwenda w’amadolari y’amanyamerika 33.000 (miriyoni zirenga 23 z’amanyarwanda).—The Wall Street Journal.