INGINGO YO KU GIFUBIKO
Ibibazo bitatu abantu bifuza kubaza Imana
SUSAN yatangiye kwibaza ibibazo ku Mana afite imyaka irindwi. Icyo gihe Al wari incuti ye yarwaye imbasa afite imyaka icyenda, ajyanwa mu bitaro. Yarinze apfa ari mu cyuma kimufasha guhumeka. Susan yanditse iyo nkuru mu kinyamakuru cyo muri Amerika cyasohotse ku itariki ya 6 Mutarama 2013.
Nyuma yo gusura Al mu bitaro, Susan yabajije nyina ati “kuki Imana yatumye uyu mwana amera atya?”
Nyina yaramushubije ati “padiri avuga ko ari ko Imanayabishatse,ariko jye sinzi impamvu.”
Nyuma y’imyaka ibiri, ni ukuvuga mu wa 1954, Jonas Salk yavumbuye urukingo rw’imbasa, maze nyina wa Susan avuga ko Imana ishobora kuba ari yo yamufashije kuruvumbura.
Susan yaravuze ati “yego ishobora kuba yaramufashije, ariko iyo iza gufasha abaganga kare kose, Al ntaba ahumekera muri kiriya cyuma.”
Susan yavuze muri make iyo nkuru, agira ati “Al yaje gupfa nyuma y’imyaka umunani, kandi icyo gihe sinari ncyemera ko Imana ibaho.”
Kimwe na Susan, abantu benshi bahuye n’ibyago cyangwa bakibonera abantu bahura na byo, ntibabona ibisubizo by’ibibazo bibaza. Hari n’abageze aho bahakana ko Imana ibaho. Abandi bo bashobora kudahakana burundu ko Imana ibaho, ariko bakabishidikanyaho.
Abatemera ko Imana ibaho n’ababishidikanyaho, si ko buri gihe baba badafite idini babarizwamo. Ahubwo ibyo baba barigishijwe n’amadini ni byo akenshi bituma bareka kwizera Imana. Bashobora gutekereza ko amadini akomeye yananiwe gusubiza ibibazo bikomeye abantu bibaza. Ibyo bibazo ni ibihe? Igishishikaje ni uko ibyo bibazo akenshi usanga ari na byo abantu bavuga ko bemera Imana baburiye ibisubizo. Reka dusuzume ibibazo bitatu abantu benshi bifuza kubaza Imana n’ibisubizo byabyo biboneka muri Bibiliya.
1 “KUKI IMANA IREKA IMIBABARO IKABAHO?”
Impamvu abantu bibaza icyo kibazo
Abenshi baravuga bati “niba Imana idukunda yagombye kuturinda imibabaro.”
BITEKEREZEHO. Dushobora kutishimira imyifatire n’imigenzo y’abantu tudahuje umuco, ndetse tukabona itubangamiye. Ibyo bishobora gutuma tubona nabi ibyo bakora. Urugero, mu mico imwe n’imwe, kwitegereza umuntu cyane bishobora kugaragaza ko ushishikajwe n’ibyo avuga. Ariko hari abandi babona ko ari ikinyabupfura gike. Nyamara nta wagombye kuvuga ko umuco w’abandi udakwiriye. Ahubwo twagombye gushaka uko twabamenya neza.
Natwe twagombye kumenya Imana neza. Abenshi bavuga ko kuba hariho imibabaro bigaragaza ko Imana itabaho. Ariko iyo bamaze kumenya impamvu ireka imibabaro ikabaho, bahita bemera ko Imana ibaho.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Ibitekerezo by’Imana n’inzira zayo bitandukanye n’ibyacu (Yesaya 55:8, 9). Ku bw’ibyo, ntidushobora guhita dusobanukirwa ibikorwa byayo n’impamvu yifata ntihite ikora ibintu runaka.
Bibiliya idusaba kwirinda amagambo adafite ishingiro, urugero nk’avuga ko “iby’Imana ari amayobera.” Ahubwo idushishikariza gukomeza kwiga ibyerekeye Imana, bityo tugasobanukirwa impamvu ireka ibintu runaka bikabaho n’igihe izabikemurira. * Bibiliya ivuga kandi ko dushobora kwegera Imana.—Yakobo 4:8.
2 “KUKI AMADINI YUZUYEMO UBURYARYA?”
Impamvu abantu bibaza icyo kibazo
Hari abashobora gutekereza bati “niba Imana yanga uburyarya, n’abayisenga ntibagombye kuba indyarya.”
BITEKEREZEHO. Urugero, reka tuvuge ko umubyeyi areze neza umwana we, ariko umwana akanga akamunanira, bikagera ubwo avuye mu rugo maze akitwara nabi. Uwo mubyeyi aretse uwo mwana akora ibyo ashaka, nubwo atabishyigikiye. Ese byaba bikwiriye kuvuga ko uwo mubyeyi yareze nabi, tukaba twanavuga ko umwana atagira se? Oya rwose. Urwo rugero rugaragaza ko Imana itemera uburyarya burangwa mu madini, ahubwo ko ireka abantu bagahitamo ibibanogeye.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Imana yanga uburyarya burangwa mu madini (Yeremiya 7:29-31; 32:35). Ariko nanone yemerera abantu guhitamo ibibanogeye. Abenshi mu bavuga ko bemera Imana, bahitamo gukurikiza inyigisho zahimbwe n’abantu kandi bakishyiriraho amahame agenga umuco.—Matayo 15:7-9.
Icyakora idini Imana yemera ryo ntirirangwamo uburyarya. * Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urwo rukundo ntirugomba “kugira uburyarya” (Abaroma 12:9). Amadini menshi ntiyubahiriza iryo hame. Urugero, igihe jenoside yabaga mu Rwanda mu wa 1994, abantu babarirwa mu bihumbi bishe bagenzi babo bahuje idini, bitewe gusa n’uko badahuje ubwoko. Ariko Abahamya ba Yehova ntibifatanyije muri ubwo bwicanyi, kandi abenshi muri bo bahishe bagenzi babo n’abandi batari Abahamya, ku buryo hari n’ababapfiriye. Ibyo bikorwa bizira ubwikunde bigaragaza ko hashobora kubaho idini ritarangwamo uburyarya.
3 “KUKI TURI KU ISI?”
Impamvu abantu bibaza icyo kibazo
Hari abashobora kwibaza bati “kuki abantu babaho imyaka 80 cyangwa 90 gusa, hanyuma bagapfa? Kubaho igihe gito nk’icyo bimaze iki?”
BITEKEREZEHO. Abenshi mu batemera Imana na bo bazi ko ibyaremwe bihambaye, ko bitangaje kandi ko bigendera kuri gahunda. Babona ko ukwezi, isi n’indi mibumbe biri kuri gahunda ituma ibinyabuzima bikomeza kubaho hano ku isi. Nanone bavuga ko amategeko kamere agenga ikirere asobanutse, ko yashyizweho mu buryo butunganye, ku buryo aramutse ahindutseho gato, ibinyabuzima bitabaho.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Nubwo hari abantu benshi babona ko igihe gito tumara ku isi ari ikimenyetso kigaragaza ko nta Mana iriho, ibidukikije byo bihamya mu buryo bwuzuye ko hariho Umuremyi (Abaroma 1:20). Yabiremye abifitiye umugambi kandi kuba turiho bifitanye isano n’uwo mugambi. Imana yaremeye abantu kubaho iteka ku isi, kandi izabikora nta kabuza.—Zaburi 37:11, 29; Yesaya 55:11.
Nubwo ibyaremwe bishobora kudufasha kumenya ko Imana ibaho tukamenya n’imwe mu mico yayo, Imana ntiyashakaga ko tumenya umugambi wayo muri ubwo buryo. Kugira ngo tumenye umugambi w’Imana, ari na yo mpamvu turiho, bisaba ko Imana ubwayo ibitwibwirira. Ikoresha amagambo yoroheje kandi yumvikana dusanga muri Bibiliya. * Abahamya ba Yehova bagutumiriye gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bitandukanye.
^ par. 17 Niba wifuza kumenya impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.
^ par. 23 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 15 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.pr418.com/rw.
^ par. 29 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.pr418.com/rw.