Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa ku muryango

Ibivugwa ku muryango

Nubwo imiryango yugarijwe n’ibibazo bitagira ingano, inama zo muri Bibiliya zishobora kuyifasha guhangana na byo no kubikemura.

Afurika

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryavuze ko ababyeyi bagombye konsa abana babo kuva bakivuka, kugeza bagize amezi atandatu. Nubwo ayo mabwiriza yatanzwe, umujyanama w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika, yavuze ko amatangazo yamamaza akomeje kubeshya abantu ko “guha umwana amata y’ifu ari kimwe no kumwonsa.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.”—Imigani 14:15.

Kanada

Abashakashatsi bo mu mugi wa Montréal bagaragaje ko abana bafite ababyeyi babashyiriraho amategeko akaze, ariko ntibabagaragarize urukundo, baba bafite ibyago bingana na 30 ku ijana byo kugira umubyibuho ukabije, kuruta abana bafite ababyeyi bashyira mu gaciro kandi babakunda.

ESE WARI UBIZI? Bibiliya itanga inama zirebana no kurera abana, kandi byaragaragaye ko izo nama ari zo nziza kurusha izindi.—Abakolosayi 3:21.

U Buholandi

Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango y’Abaholandi, bwagaragaje ko ababyeyi batavanga inshingano z’urugo n’akazi babana neza n’abana babo, kuruta abakomereza akazi mu ngo zabo. Urugero, ababyeyi bakomereza akazi mu rugo bakagakorera kuri telefoni, ntibabona igihe cyo kwita ku bana babo.

BITEKEREZEHO. “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”—Umubwiriza 3:1.