ESE BYARAREMWE?
Ibimera bifite ubushobozi bwo gukora imibare
IBIMERA bikoresha uburyo buhambaye cyane bwo gukora ibibitunga byifashishije urumuri rw’izuba. Ubushakashatsi bwakorewe ku bimera bimwe na bimwe bwagaragaje ko hari ikindi kintu gitangaje ibyo bimera bikora. Bikora imibare, bikamenya neza uko ibibitunga biri bukoreshe mu ijoro bingana.
Suzuma ibi bikurikira: Ku manywa, ibimera bifata gazi karubonike bikayihinduramo ibibitunga n’isukari. Nijoro, ibimera byinshi bitungwa n’ibyo biba byabitse ku manywa. Ibyo bituma biticwa n’inzara, kandi bigakomeza kororoka no gukura. Nanone ibyo bimera bikoresha mu rugero rukwiriye ibibitunga biba byabitse. Bujya gucya ibyo bimera bimaze gukoresha 95 ku ijana by’ibyo byari byabitse, ubundi bigatangira gukora ibindi.
Reka dufate urugero ku bushakashatsi bwakorewe ku giti cyo mu bwoko bwa sinapi (Arabidopsis thaliana). Ababukoze bagaragaje ko icyo giti gikoresha ibigitunga gifite mu bubiko, gikurikije uko ijoro rireshya. Kimenya ibyo kigomba gukoresha mu gihe hasigaye amasaha 8, 12 cyangwa 16 kugira ngo bucye. Uko bigaragara, icyo kimera gifata ibigitunga gifite mu bubiko, kikabigabanya amasaha asigaye kugira ngo bucye, nuko kikamenya urugero rw’ibyo kigomba gukoresha.
None se ibimera bibwirwa n’iki uko ibibitunga biri mu bubiko bingana? None se, ni iki kibifasha gukora imibare kugira ngo bimenye uko ibibitunga bigomba kungana mu gihe runaka? Ubushakashatsi buzakorwa nyuma bushobora kuzatuma tubona ibisubizo by’ibyo bibazo.
Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi ibimera bifite bwo gukora imibare, bwabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa bwararemwe?