Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ikihe cyaha Yesu yavugaga gikemurwa hakurikijwe inama iri muri Matayo 18:15-17?

Yavugaga ibibazo byashoboraga gukemurwa n’abo bireba gusa, ariko nanone byabaga bikomeye ku buryo batabikemuye uwakosheje yacibwa mu itorero. Icyo cyaha cyashoboraga kuba ari nk’uburiganya cyangwa gusebanya.—w16.05, ipaji ya 7.

Wakora iki ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro?

Ushobora gukora ibi bintu bikurikira: yisome wateguye umutima, kandi ushake amasomo washyira mu bikorwa. Ibaze wenda uti “nabikoresha nte mfasha abandi?” Nanone ifashishe ibikoresho ushobora kubona ukore ubushakashatsi ku byo usomye.—w16.05, ipaji ya 24-26.

Ese birakwiriye ko Umukristo wemera umuzuko agira agahinda mu gihe yapfushije?

Kuba Umukristo yizera umuzuko ntibimubuza kugira agahinda gaterwa no gupfusha. Igihe Sara yapfaga, Aburahamu yararize (Intang 23:2). Agahinda kagenda gashira buhoro buhoro.—wp16.3, ipaji ya 4.

Umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino uvugwa muri Ezekiyeli igice cya 9, n’abagabo batandatu bitwaje intwaro bagereranya iki?

Bagereranya ingabo zo mu ijuru zakoreshejwe igihe Yerusalemu yarimburwaga, kandi zikaba zizongera gukoreshwa kuri Harimagedoni. Muri iki gihe, uwo mugabo ufite ihembe ririmo wino agereranya Yesu Kristo, we ushyira ikimenyetso ku bazarokoka.—w16.06, ipaji ya 16-17.

Ni akahe kaga Bibiliya yarinzwe?

(1) Ibyo Bibiliya yari yanditsweho, urugero nk’imfunzo n’impu, ntibyangiritse; (2) abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki bagerageje kuyirimbura barananirwa; (3) hari n’abagerageje kugoreka ubutumwa bwayo, ariko byarabananiye.—wp16.4, ipaji ya 4-7.

Umukristo yakoroshya ubuzima ate?

Menya ibyo ukeneye kandi wirinde kugura ibintu bitari ngombwa. Jya uteganya uko uzakoresha neza amafaranga. Ikureho ibintu utagikoresha kandi wishyure amadeni yose ufite. Gabanya igihe umara ku kazi kandi utekereze uko wakwagura umurimo.—w16.07, ipaji ya 10.

Bibiliya ivuga ko ari iki kirusha agaciro zahabu cyangwa ifeza?

Muri Yobu 28:12, 15 hagaragaza ko ubwenge buva ku Mana burusha agaciro zahabu cyangwa ifeza. Mu gihe ubushaka, komeza kwicisha bugufi no kugira ukwizera gukomeye.—w16.08, ipaji ya 18-19.

Ese muri iki gihe birakwiriye ko umuvandimwe atereka ubwanwa?

Mu mico imwe n’imwe, abantu bubaha umuntu ufite ubwanwa buconze neza, kandi nta we bibuza kumva ubutumwa bw’Ubwami. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abavandimwe bahitamo kutabugira (1 Kor 8:9). Mu yindi mico no mu tundi turere ho, usanga bitemewe ko Abakristo batereka ubwanwa.—w16.09, ipaji ya 21.

Kuki dushobora kwemera ko inkuru ya Dawidi na Goliyati yabayeho koko?

Goliyati arusha santimetero 15 umuntu muremure wabayeho muri iki gihe. Dawidi yabayeho nk’uko byemezwa n’inyandiko ya kera igaragaza igisekuru cye kandi na Yesu yarabyemeje. Nanone hari ibimenyetso bigaragaza ko ahantu havugwa muri iyo nkuru habayeho.—wp16.5, ipaji ya 13.

Ubumenyi, gusobanukirwa n’ubwenge bitandukaniye he?

Umuntu ufite ubumenyi aba azi ibintu runaka. Umuntu usobanukiwe ashobora kubona isano ibyo bintu bifitanye. Ariko umuntu ufite ubwenge we, akora ibihuje n’ubumenyi n’ibyo asobanukiwe.—w16.10, ipaji ya 18.