UKO WABONA IBYISHIMO
Menya ibanga ryo kugira ibyishimo
ESE WUMVA WISHIMYE? Niba wishimye se, ni iki kigushimisha? Ushobora kuba ushimishijwe n’umuryango wawe, akazi ukora cyangwa idini ryawe. Ushobora no kuba utegereje ikintu wumva kizatuma ugira ibyishimo, urugero nko kurangiza amashuri, kubona akazi keza cyangwa kugura imodoka nshya.
Abantu benshi bagira ibyishimo iyo bageze ku cyo bifuza cyangwa ku ntego bishyiriyeho. Icyakora, akenshi ibyo byishimo ntibimara kabiri, kandi ibyo bishobora gutuma bumva bamanjiriwe.
Ibyishimo ni ukumva ufite umunezero urambye uterwa n’uko wumva unyuzwe, ukumva wishimiye ubuzima kandi ukumva byakomeza bityo.
Kubera ko ibyishimo ari umunezero urambye, kugira ibyishimo ntibiterwa n’ibyo umuntu ageraho mu buzima, ahubwo biterwa n’uko yitwara mu buzima. Ubwo rero, iyo uvuze ko uzagira ibyishimo ari uko wageze ku kintu runaka, uba wibujije kugira ibyishimo mu gihe utarakibona.
Dufate urugero rudufasha kubisobanukirwa. Reka ibyishimo tubigereranye no kugira amagara mazima. Wakora iki ngo ukomeze kugira amagara mazima? Ushobora kurya indyo yuzuye, ugakora siporo n’ibindi. Ubwo rero, kugira ngo ugire ibyishimo, na byo bisaba ko ukurikiza amahame y’ingenzi yatuma ubigeraho.
Ni ayahe mahame cyangwa imico yagufasha kugira ibyishimo? Nubwo muri ibi bintu bikurikira harimo iby’ingenzi kurusha ibindi, byose byagufasha kugira ibyishimo:
-
KUNYURWA NO KUGIRA UBUNTU
-
KUGIRA AMAGARA MAZIMA NO KWIHANGANA
-
URUKUNDO
-
KUBABARIRA
-
KUGIRA INTEGO MU BUZIMA
-
IBYIRINGIRO
Igitabo cyubahwa cyane kirimo inama zirangwa n’ubwenge kigira kiti: “Hahirwa abakomeza kuba indakemwa mu nzira zabo” (Zaburi 119:1). Reka turebe ibanga ryatuma tugira ibyishimo.