UKO WABONA IBYISHIMO
Menya byinshi
ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO:
-
Ni iki cyafasha umuryango wange kugira ibyishimo?
-
Nakora iki ngo mbone inshuti nziza kandi nange nzibere inshuti nziza?
-
Ese nzongera kubona abantu bange bapfuye?
-
Ese imibabaro izashira?
-
Ese abantu bazarimbura isi?
-
Ese amadini yose ayobora abantu ku Mana y’ukuri?
USHOBORA KUBONA IBISUBIZO BY’IBYO BIBAZO HAMWE N’IBINDI
Jya ku rubuga rwa jw.org ruboneka mu ndimi zisaga 900. Uzahasanga inyigisho zivuga ku bintu bitandukanye.
Nanone uzahabona videwo zivuga ukuntu abantu bakuriye mu mimerere itandukanye bamenye ibanga ryo kugira ibyishimo. Bamwe bari barabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa bari muri gereza. Abandi bo ni abantu bize bakaminuza, harimo n’abahanga mu bya siyansi.
Kuri urwo rubuga uzahasanga Bibiliya zitandukanye hamwe n’ibindi bitabo, kandi ushobora kubivanaho ku buntu. Dore bimwe mu byo uzahabona:
-
Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango