Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Niba twifuza gukemura ibibazo dufite, tugomba kubanza kumenya ikibitera

AHO IKIBAZO KIRI

Kumenya ikiduteza ibibazo

Kumenya ikiduteza ibibazo

Ese utekereza ko abantu bashobora gukemura ibibazo bituma tutagira amahoro n’umutekano kandi bigatuma duhangayikishwa n’ejo hazaza? Niba twifuza gukemura ibibazo dufite, tugomba kubanza kumenya ikibitera.

Urugero, tuvuge ko Tom yarwaye nyuma akaza gupfa. Yazize iki? Umuganga w’ibitaro yaguyemo yavuze ko igihe Tom yagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi yari afite, nta muntu washakishije ngo amenye icyabiteye. Birashoboka ko abaganga babanje kumuvura, bihutiye kumuha imiti yo kumugabanyiriza ububabare gusa.

Ese uko si ko abantu bagerageza gukemura ibibazo byo muri iyi si? Urugero, ibihugu bigerageza kurwanya urugomo bishyiraho amategeko na za kamera zicunga umutekano kandi bikongerera ubushobozi abaporisi. Icyakora nubwo izo ngamba zigira akamaro mu rugero runaka, ntizikuraho igitera urugomo. Icyo tugomba kumenya ni uko inshuro nyinshi ibyo umuntu akora bigaragaza ibyo atekereza, ibyo yifuza n’ibyo ashaka kugeraho.

Daniel utuye mu gihugu cyo muri Amerika y’Epfo gifite ibibazo bikomeye by’ubukungu, yaravuze ati: “Twari twibereyeho neza. Ntitwatinyaga ko hari abajura bitwaje intwaro baza kutwiba. Ariko ubu nta gace na kamwe usanga gafite umutekano. Ubukene bwatumye tubona ko abantu benshi bagira umururumba kandi ntibubahe abandi n’ibyo batunze.”

Umugabo turi bwite Elias yahunze igihugu ke cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, nuko nyuma aza kwiga Bibiliya. Yaravuze ati: “Usanga abanyaporitiki, abanyamadini n’abandi bashishikariza abasore kurwanirira igihugu cyabo kugira ngo bazitwe intwari. Nyamara abo ku ruhande bahanganye, na bo baba barabwiwe ibintu nk’ibyo. Ibyo byanyeretse ko iyo umuntu yiringiye abategetsi, nta cyo bimumarira uretse kumanjirwa.”

Bibiliya igira iti:

  • “Imitima y’abantu ibogamira ku bibi uhereye mu buto bwabo.”—Intangiriro 8:21.

  • “Umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya?”—Yeremiya 17:9.

  • “Mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, . . . ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma.”—Matayo 15:19.

Abantu babuze icyo bakora ngo barandure imico mibi ituma abantu bagirira nabi abandi. Kandi nk’uko twabibonye mu ngingo ibanza, abantu bagenda barushaho kuba babi (2 Timoteyo 3:1-5). Nubwo muri iki gihe abantu bafite ubumenyi bwinshi kandi bakaba bafite uburyo bwihuse bwo guhererekanya amakuru kuruta ikindi gihe cyose, ntibibuza abantu kurushaho kuba babi! None se kuki abantu badashobora kuzana amahoro n’umutekano ku isi? Ese koko ntibabishobora? Ese bararuhira ubusa?

ESE ABANTU BARARUHIRA UBUSA?

Niyo wafasha abantu kureka ingeso mbi, ni hahandi ntibyatuma isi yose igira amahoro n’umutekano. Kubera iki? Kubera ko ubushobozi bw’abantu bufite aho bugarukira.

Icyo dukwiye kumenya ni iki: “Ntibiri mu muntu . . . kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Imana ntiyaturemanye ubushobozi bwo kwiyobora cyangwa ubwo kuyobora abandi. Nk’uko Imana itaturemeye kuba mu mazi cyangwa mu kirere, ni na ko itaturemeye gutegeka bagenzi bacu.

Nk’uko Imana itaturemeye kuba mu mazi cyangwa mu kirere, ni na ko itaturemeye gutegeka bagenzi bacu

Bitekerezeho: Ese muri rusange abantu bakunda umuntu ubabwira icyo bagomba gukora, akababwira uko bagomba kubaho n’imico bagomba kugira? Ese abantu bashimishwa n’umuntu ubabwira uko bagombye kubona ibyo gukuramo inda cyangwa uko bakwiriye kurera abana babo? Ibyo ni bimwe mu bintu abantu batavugaho rumwe. Ubwo rero, ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri nubwo kubyemera bishobora kukugora. Ntidushobora kuyobora abandi kandi nta n’uburenganzira tubifitiye. None se ni nde ukwiriye kutuyobora?

Igisubizo gihuje n’ubwenge ni uko Umuremyi wacu ari we ukwiriye kutuyobora. Wibuke ko ari we waturemye! Nubwo hari abatekereza ko yatwibagiwe, si ko bimeze. Atwitaho cyane. Ikibigaragaza ni uko yaduhaye Bibiliya irimo ubwenge butangaje. Gusobanukirwa Bibiliya neza bituma natwe twimenya neza kurushaho. Nanone bituma tumenya impamvu iyi si yagiye irangwa n’ibibazo by’urudaca. Hari umuhanga muri firozofiya w’Umudage wanditse ati: “Abantu n’abategetsi ntibavanye amasomo ku byabaye mu mateka ngo bagire icyo bahindura ku myifatire yabo.” Kandi rwose ibyo ni ukuri.

UBWENGE BURI MURI BIBILIYA BURATURINDA

Yesu yaravuze ati: “Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Luka 7:35). Urugero, muri Yesaya 2:22 hagira hati: “Muramenye ntimukiringire umuntu wakuwe mu mukungugu.” Iyo nama ni iy’ingenzi cyane kuko iturinda kwiringira ibintu abantu badusezeranya kandi bitazigera bibaho. Kenneth utuye mu gihugu kibamo urugomo rwinshi cyo muri Amerika ya Ruguru yaravuze ati: “Buri mutegetsi ugiyeho asezeranya abantu ko azatuma ibintu bigenda neza, ariko nta n’umwe wabishobora. Kuba bibananira bitwibutsa ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri.”

Daniel twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Ibyo mbona buri munsi binyemeza ko abantu badashobora gutegeka neza. . . . Kugira amafaranga menshi muri banki cyangwa ukaba warizigamiye, ntibivuga ko byanze bikunze uzagira amasaziro meza. Niboneye abantu bagiye bahura n’ibibazo bikomeye kandi bafite ibyo byose.”

Uretse kuba Bibiliya iturinda kugwa mu mutego wo kwiringira ibintu bitazigera bibaho, nanone ituma tugira ibyiringiro nk’uko tugiye gukomeza tubibona.