Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BARAHINDUTSE

Inkuru ya Ricardo na Andres

Inkuru ya Ricardo na Andres

Bibiliya ifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu. Reka turebe urugero rwa Ricardo na Andres.

RICARDO: Mfite imyaka 15 nagiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi. Ibyo byatumye mpinduka cyane. Tekereza ko nishyiriyeho intego yo kumara imyaka icumi muri gereza! Ubyumvise wagira ngo nari narasaze. Ariko aho hantu nari ndi, iyo wabaga waramaze igihe kinini muri gereza abantu barakwemeraga kandi bakakubaha. Ubwo rero nange ni byo nashakaga.

Nta bibi ntakoze! Nanyoye ibiyobyabwenge, nishora mu busambanyi kandi nagiraga urugomo. Umunsi umwe twarwanye n’abandi bantu, turarasana. Nari nzi ko ndi bupfe, ariko nta cyo nabaye. Nyuma yaho natangiye gutekereza cyane ku ntego mfite mu buzima, maze niyemeza guhinduka. Ariko se ni nde wari kubimfashamo?

Bene wacu hafi ya bose bari abarakare. Bari bafite ibibazo byinshi. Icyakora, hari marume wari ufite umuryango mwiza cyane. Nari nzi ko ari abantu beza kandi bakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Bari barigeze kumbwira ko Imana yitwa Yehova. Ni yo mpamvu nyuma yo kurasana na ba bantu, nasenze Yehova muvuga mu izina, musaba kumfasha. Natunguwe n’uko ku munsi wakurikiyeho hari Umuhamya wa Yehova waje kumbwiriza. Yahise atangira kunyigisha Bibiliya.

Bidatinze nahuye n’ikibazo gikomeye. Za nshuti zange za kera zakundaga kumpamagara zinsaba ko namarana igihe na zo. Nubwo bitari binyoroheye narazihakaniye. Nari nariyemeje gukomeza kwiga Bibiliya. Sinicuza kuba narafashe uwo mwanzuro. Narahindutse cyane kandi byatumye ngira ibyishimo nyakuri.

Nasenze Yehova mubwira ko kera nifuzaga kumara imyaka icumi muri gereza kugira ngo abantu banyubahe. Hanyuma namusabye ko yanyemerera nkamukorera nibura imyaka icumi, mara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, kugira ngo mfashe abandi nk’uko nange bamfashije. Imana yashubije isengesho ryange kuko namaze imyaka 17 mara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Igishimishije ni uko ntigeze njya muri gereza.

Bamwe mu bahoze ari inshuti zange ubu bamaze imyaka myinshi muri gereza. Abandi bo barapfuye. Nshimira cyane bene wacu b’Abahamya. Bari bariyemeje gukurikiza ibyo biga muri Bibiliya bigatuma batandukana n’abandi. Ndabubaha cyane kurusha uko nubahaga abo twabanaga muri ka gatsiko. Ariko nshimira Yehova cyane kurushaho, kuko yanyigishije uko nabaho neza.

ANDRES: Navukiye mu gace gakennye kari kiganjemo ibiyobyabwenge, ubwambuzi, ubwicanyi n’uburaya. Papa yari yarabaswe n’inzoga n’ikiyobyabwenge kitwa kokayine. We na mama bahoraga barwana kandi batukana.

Natangiye kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge nkiri muto. Igihe kinini nakimaraga mu mihanda niba, nkanagurisha ibyo nibye. Maze gukura, papa yagerageje kunyiyegereza ngo abe umubyeyi mwiza ariko abikora mu buryo butari bwo. Yanyigishije uko nzajya ninjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe maze nkabigurisha. Ibyo byatumye ngira amafaranga menshi mu buryo bwihuse. Umunsi umwe, abaporisi bansanze mu rugo baramfata. Nakatiwe gufungwa imyaka itanu nzira ko nashatse kwica umuntu.

Hari igihe muri gereza hatanzwe itangazo ritumirira imfungwa kuza kumva ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya cyari gutangwa n’Abahamya ba Yehova. Niyemeje kujyayo. Ibintu byose bavugaga numvaga bifite ishingiro, maze mbasaba ko banyigisha Bibiliya. Banyigishaga badaca ku ruhande, bakanyereka amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru.

Naje kubona ko nari nkeneye ubufasha kugira ngo mpinduke bitewe n’uko izindi mfungwa zanshyiragaho iterabwoba zinziza ko nigaga Bibiliya. Ubwo rero nasenze Yehova musaba ubwenge n’imbaraga kandi yarabimpaye. Ibyo byatumye ntatinya abandwanyaga, ahubwo ntangira kubabwiriza.

Nari naramenyereye ubuzima bwo muri gereza, ku buryo igihe cyo gufungurwa kigeze nagize ubwoba nkumva nakwigumiramo. Nsohotse abandi bagororwa bansezeyeho. Hari n’abambwiye bati: “Urabeho pasiteri we!”

Iyo ntekereje ukuntu ubuzima bwange bwari kumera iyo ntemera ko Imana inyigisha, numva ngize ubwoba. Nshimira Imana cyane kuba yarankunze ntibone ko nari nararenze igaruriro. *

^ Izindi ngero zigaragaza ukuntu Bibiliya ihindura imibereho y’abantu wazibona ku rubuga rwa jw.org/rw. Jya ku ISOMERO, ushake ingingo ivuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho.”