Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTEGETSI BUZAKURAHO IBIBAZO BY’ABANTU

“Amahoro ntazagira iherezo”

“Amahoro ntazagira iherezo”

Umuryango w’Abibumbye urimo urashishikariza abantu kubana neza, kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurinda ibidukikije. Kubera iki? Umwanditsi w’ikinyamakuru cy’Umuryango w’Abibumbye witwa Maher Nasser yavuze impamvu agira ati: “Imihindagurikire y’ikirere, urugomo, ubusumbane mu bantu, amakimbirane, impunzi, iterabwoba n’indwara zandura n’ibindi . . . bigera ku bantu bo ku isi hose.”

Hari n’abavuga ko dukeneye ubutegetsi bumwe butegeka isi yose. Bahera ku bitekerezo by’Umutaliyani w’umuhanga mu bya firozofiya, akaba umusizi n’umunyaporitiki witwa Dante (1265-1321) hamwe n’umuhanga mu bya fiziki witwa Albert Einstein (1879-1955). Dante yuvugaga ko tudashobora kubona amahoro nyakuri muri iyi si yuzuyemo amacakubiri ashingiye kuri poritiki. Nanone yasubiyemo amagambo ya Yesu Kristo agira ati: “Ubwami bwose bwiciyemo ibice burarimbuka.”—Luka 11:17.

Nyuma gato y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yakoreshejwemo n’intwaro z’ubumara, Albert Einstein yandikiye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibaruwa ifunguye. Yaranditse ati: “Umuryango w’Abibumbye ugomba gushyiraho ubutegetsi butegeka isi yose kandi ukabikora mu maguru mashya kugira ngo isi yose igire umutekano.”

Ariko se ubwo butegetsi bubayeho, ni iki cyatwemeza ko abanyaporitiki babuyobora baba ari abantu bashoboye, batarya ruswa kandi badakandamiza abantu? Cyangwa na bo baba babi nk’abandi bategetsi? Ibyo bibazo bitwibutsa amagambo yavuzwe n’umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza witwa Lord Acton, wavuze ati: “Iyo umuntu afite ububasha bimutera gukora nabi, kandi uko agenda arushaho kugira ububasha ni na ko arushaho gukora nabi.”

Kugira ngo abantu bagire amahoro nyakuri bagomba kunga ubumwe. Ibyo se birashoboka? Bibiliya ivuga ko bishoboka. Ariko se byagerwaho bite? Ntibizazanwa n’ubutegetsi butegeka isi yose buyobowe n’abanyaporitiki bamunzwe na ruswa. Ahubwo, ubutegetsi buzashyirwaho n’Imana ni bwo buzabikora. Ubwo butegetsi buzagaragaza ko Imana ari yo yonyine ifite uburenganzira bwo gutegeka isi yose. Ubwo butegetsi ni bwo Bibiliya yita “ubwami bw’Imana.”—Luka 4:43.

“UBWAMI BWAWE NIBUZE”

Igihe Yesu Kristo yasengaga avuga ati: “Ubwami bwawe nibuze, ibyo ushaka bikorwe mu isi,” yavugaga Ubwami bw’Imana (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi; si ibyo abanyamururumba cyangwa abantu bafite inyota y’ubutegetsi bashaka.

Nanone Ubwami bw’Imana bwitwa “ubwami bwo mu ijuru” (Matayo 5:3). Kubera iki? Nubwo buzategeka isi, ntibuzategekera ku isi, ahubwo buzategekera mu ijuru. Ibyo bisobanura ko ubwo butegetsi buzategeka isi yose butazasaba abaturage amafaranga, urugero nk’imisoro. Ibyo rwose bizashimisha abayoboke b’ubwo bwami!

Ijambo “ubwami” ryumvikanisha ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi buyobowe n’umwami. Uwo mwami ni Yesu Kristo wimitswe n’Imana. Bibiliya ivuga ibya Yesu igira iti:

  • “Azaba umutegetsi wacu . . . Azagura ubutegetsi bwe n’amahoro iteka ryose.”—Yesaya 9:6, 7, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

  • ‘Ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera. Ubutware bwe ntibuzigera bukurwaho.’—Daniyeli 7:14.

  • “Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu [Imana] n’ubwa Kristo we.”—Ibyahishuwe 11:15.

Ubwami bw’Imana buzasohoza ibyo Yesu yavuze mu isengesho ntangarugero. Buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi mu buryo bwuzuye. Icyo gihe abantu baziga uko bakwita kuri iyi si kugira ngo yongera ibe nziza, yuzuyeho ibinyabuzima.

Nanone Ubwami bw’Imana buzigisha abaturage babwo. Bose bazigishwa amahame amwe. Ntihazabaho umwiryane n’amacakubiri. Muri Yesaya 11:9 hagira hati: “Ntibizangiza kandi ntibizarimbura . . . kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.”

Abatuye isi bazaba bunze ubumwe kandi babanye amahoro, icyo akaba ari ikintu Umuryango w’Abibumbye wifuje kuva kera, ariko ntukigereho. Zaburi ya 37:11 igira iti: “Bazishimira amahoro menshi.” Icyo gihe amagambo ngo: “urugomo, kwangiza ibidukikije, ubukene n’intambara” ntazongera kuvugwa. Ariko se ibyo bizaba ryari? Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari? Buzategeka bute, kandi se ubwo butegetsi buzakugirira akahe kamaro? Reka tubirebe.