Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Imihangayiko iri hafi kurangira

Imihangayiko iri hafi kurangira

Ubwenge Bibiliya itanga bushobora kudufasha kwirinda imihangayiko itari ngombwa. Ariko nta muntu wadukuriraho iyo mihangayiko. Icyakora Umuremyi wacu we yayidukuriraho. Yamaze no gushyiraho umuntu uzayituvaniraho. Uwo ni Yesu Kristo. Vuba aha, azakora ibintu bihebuje kurusha ibyo yakoze igihe yari ku isi kandi azabikora ku isi hose. Reka turebe bimwe mu byo azakora.

YESU AZAKIZA ABARWAYI.

“Bamuzanira abantu bose bari bamerewe nabi n’abari bafite indwara zinyuranye . . . maze arabakiza.”—MATAYO 4:24.

YESU AZAHA ABANTU BOSE AHO KUBA N’IBYOKURYA.

Abazaba bayobowe na Yesu Kristo “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—YESAYA 65:21, 22.

UBUTEGETSI BUYOBOWE NA YESU KRISTO BUZAZANA AMAHORO N’UMUTEKANO KU ISI HOSE.

“Mu minsi ye umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho. Azagira abayoboke kuva ku nyanja kugera ku yindi, no kuva kuri rwa Ruzi kugera ku mpera z’isi. . . . Abanzi be bazarigata umukungugu.”—ZABURI YA 72:7-9.

YESU AZAKURAHO AKARENGANE.

“Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”—ZABURI YA 72:13, 14.

YESU AZAKURAHO IMIBABARO N’URUPFU.

“Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—IBYAHISHUWE 21:4.