Kuki duhura n’imibabaro, tugasaza kandi tugapfa?
Umuremyi wacu adufata nk’abana be. Ubwo rero ntiyifuza ko duhura n’imibabaro. None se niba atabyifuza, kuki duhura na yo?
Ababyeyi bacu ba mbere ni bo baduteje imibabaro
‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose.’—ABAROMA 5:12.
Imana yaremye ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bafite umubiri utunganye n’ubwenge butunganye. Nanone yabatuje muri paradizo ku isi, yitwaga ubusitani bwa Edeni. Yababwiye ko bashoboraga kurya ku imbuto z’ibiti byo muri ubwo busitani byose uretse kimwe. Icyakora Adamu na Eva bariye imbuto z’icyo giti Imana yababujije, maze baba bakoze icyaha (Intangiriro 2:15-17; 3:1-19). Bamaze gusuzugura Imana, yabirukanye mu busitani bwa Edeni, maze ubuzima butangira kubasharirira. Nyuma yaho babyaye abana na bo babaho mu buzima bugoye. Amaherezo bose barashaje ndetse barapfa (Intangiriro 3:23; 5:5). Natwe turarwara, tugasaza kandi tugapfa bitewe n’uko dukomoka kuri Adamu na Eva.
Satani n’abadayimoni be na bo baduteza imibabaro
“Isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 YOHANA 5:19.
Uwo ‘mubi’ ni Satani. Ni umumarayika mubi wigometse ku Mana (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Nyuma yaho hari abandi bamarayika bafatanyije na we kwigomeka. Abo ni bo baje kwitwa abadayimoni. Satani n’abadayimoni be bakoresha ububasha bafite bagashuka abantu benshi bakabatandukanya n’Umuremyi. Nanone batuma bakora ibibi (Zaburi 106:35-38; 1 Timoteyo 4:1). Satani n’abadayimoni be bashimishwa no kubabaza abantu.
Hari imibabaro natwe twiteza
‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’—ABAGALATIYA 6:7.
Muri rusange twese duhura n’imibabaro bitewe n’uko twarazwe icyaha kandi Satani akaba ari we utegeka isi. Ariko hari igihe n’abantu bikururira ibibazo. Mu buhe buryo? Iyo abantu bakoze ibintu bibi cyangwa bagafata imyanzuro mibi, akenshi bibagiraho ingaruka. Ariko iyo bakoze ibyiza, bagera ku bintu byiza. Urugero, umugabo cyangwa umubyeyi w’inyangamugayo ukorana umwete kandi akaba akunda umuryango we, agera kuri byinshi kandi agatuma umuryango we ugira ibyishimo. Ariko umugabo ukina urusimbi, akanywa inzoga nyinshi cyangwa akaba ari umunebwe, arakena, agakenesha n’umuryango we. Ni yo mpamvu tugomba kumvira Umuremyi wacu. Yifuza ko tugera ku byiza byinshi, harimo n’“amahoro menshi.”—Zaburi 119:165.
Turi mu “minsi y’imperuka”
“Mu minsi y’imperuka . . . , abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, batumvira ababyeyi, . . . batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza.”—2 TIMOTEYO 3:1-5.
Muri iki gihe, abantu benshi bafite imyifatire nk’iyo. Iyo myifatire ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si. Nanone Ibyanditswe byari byarahanuye ko ibihe turimo byari kuzarangwa n’intambara, inzara, imitingito ikomeye n’ibyorezo by’indwara (Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:10, 11). Ibyo na byo biduteza imibabaro n’urupfu.