NIMUKANGUKE! No. 1 2022 | Uko wahangana n’ibibazo biri ku isi
Ibibera ku isi biragenda birushaho kuba bibi. Ibiza n’ibindi bibazo biterwa n’abantu bigira ingaruka ku bantu benshi. Menya icyo wakora ngo uhangane n’ibyo bibazo n’uko wakwirinda uko ushoboye kose kandi ukarinda abawe ingaruka ziterwa na byo.
Uko wahangana n’ibibazo biri ku isi
Mu gihe uhuye n’ibyago, jya ufata ingamba zo kwirinda, wowe n’umuryango wawe.
1 | Rinda ubuzima bwawe
Kurinda ubuzima bwawe bigufasha guhangana n’ibintu biteje akaga.
2 | Cunga neza umutungo wawe
Kumenya gukoresha amafaranga neza biradufasha mu bihe bibi.
3 | Shimangira ubucuti ufitanye n’abandi
Reba inama zagufasha kubana neza n’uwo mwashakanye, gushimangira ubucuti ufiteanye n’abandi no kubana neza n’abana bawe.
4 | Komeza kugira ibyiringiro
Bibiliya idufasha guhangana n’ibibazo kandi igatuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza.
Ibivugwa muri iyi gazeti
Soma ingingo zagufasha guhangana n’ibibazo biri ku isi, wowe n’umuryango wawe.