ISI YUZUYE IBIBAZO
3 | Shimangira ubucuti ufitanye n’abandi
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
Uko ibibazo biri ku isi bigenda byiyongera, ni ko bigenda bigira ingaruka ku mibanire y’abantu.
-
Hari abantu bitarura inshuti zabo, bakibera bonyine.
-
Ibibazo hagati y’abashakanye biragenda birushaho kwiyongera.
-
Hari ababyeyi batita ku bana babo uko bikwiriye n’abatabitaho na gato.
Icyo wagombye kumenya
-
Kugira inshuti ni ngombwa, kuko bidufasha kugira ubuzima bwiza no gutuza, cyanecyane mu bihe bigoye.
-
Imihangayiko iterwa n’ibibera kuri iyi isi ishobora guteza umuryango wawe ibibazo bitunguranye.
-
Ibintu biteye ubwoba abana bawe bumva mu makuru bishobora gutuma bahangayika cyane.
Icyo wakora
Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.
Jya ushaka inshuti zagufasha kandi zikakugira inama. Kumenya byonyine ko hari umuntu ukuri hafi bituma ubona imbaraga zo guhangana n’ibibazo bikomeye.