Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE ISI IZAHORAHO?

Amashyamba

Amashyamba

ABAHANGA muri siyansi bagereranya amashyamba n’ibihaha kuko ayungurura umwuka. Urugero, ibiti bifata umwuka wa karuboni uba ushobora kwangiza abantu, ariko bikanatanga umwuka wa ogisijeni abantu bakenera. 80 ku ijana by’ubutaka bwo ku isi biriho amashyamba kandi amwe muri yo abamo inyamaswa. Amashyamba atariho ntitwabaho.

Ibibazo byugarije amashyamba

Buri mwaka hatemwa ibiti bibarirwa muri za miriyari. Ibyinshi bitemwa kugira ngo abantu babone aho guhinga. Kuva mu mpera z’umwaka wa 1940, kimwe cya kabiri cy’amashyamba kimaze gucika.

Iyo ishyamba ririmbuwe, ibyari biririmo na byo birarimbuka kandi inyungu ryari rifitiye abantu ntibongera kuzibona.

Isi yaremewe kubaho iteka

Amwe mu mashyamba yarimbuwe, yongeye gukura kandi aba manini cyane. Abahanga mu bidukikije baherutse gutungurwa n’uburyo amashyamba yongera gukura kandi akaba manini cyane nta muntu wongeye kuyatera. Tekereza kuri izi ngero:

  • Abashakashatsi babonye uko bigenda iyo ahantu hari amashyamba agatemwa bagatangira kuhahinga, nyuma ntibakomeze kuhahinga. Hari ubushakashatsi bwakorewe ahantu nk’aho hagera ku 2.200 muri Amerika no muri Afurika y’Iburengerazuba. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko nyuma y’imyaka itageze no ku icumi, amashyamba yongera kumera.

  • Hari ikinyamakuru cya siyansi cyavuze ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nyuma y’imyaka nk’ijana, ubutaka buba bushobora kumeraho ibiti by’amoko atandukanye, akazavamo ishyamba nk’iryahahoze.

  • Abahanga muri siyansi bo muri Burezili babonye ko ibiti byimeza usanga bikura vuba kuruta ibyatewe n’abantu.

  • Hari igitangazamakuru cyavuze ku bushakashatsi bwakozwe kigira kiti: “Abashakashatsi babonye ko ibiti bishobora kwimeza nta wubiteye.” Bakoze ubushakashatsi ku butaka butari buteweho n’igiti na kimwe, baza gusanga nyuma y’imyaka itanu “bwuzuyeho ibiti byimejeje.”

Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije amashyamba

Abantu bo hirya no hino ku isi bashyiraho imbaraga kugira ngo babungabunge amashyamba, kandi bagarure amashyamba yari yaratangiye gucika. Ibyo byageze ku ki? Hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze iti: “Mu myaka 25 ishize amashyamba yarimburwaga yagabanutseho 50 ku ijana.”

Ariko izo mbaraga zashyizweho kugira ngo tubungabunge amashyamba ntihagije. Raporo yakozwe n’Umuryango Ushinzwe Kwita ku Mashyamba yaravuze iti: “Urebye muri iyi myaka ishize nta cyigeze gihinduka ku birebana no kwangirika kw’amashyamba.”

Abantu batema ibiti mu buryo budakurikije amategeko bakabigurisha bakuramo amamiriyoni. Ibyo rero bituma abantu bangiza amashyamba bakomeza kwiyongera.

Amakipe ashinzwe kubungabunga amashyamba arimo gutema ibiti bike, ubundi agateramo ibindi

Impamvu zituma tugira icyizere​—Icyo Bibiliya ibivugaho

“Yehova a Imana ameza mu butaka igiti cyose kinogeye ijisho, gifite ibyokurya byiza.”​—Intangiriro 2:9.

Uwaremye amashyamba yose yayahaye ubushobozi bwo kwisubiranya kugira ngo akomeze kutugirira akamaro. Yifuza kwita ku mashyamba agakomeza kumera neza, yo n’ibinyabuzima biyarimo.

Bibiliya ivuga ko Imana izakuraho ibintu byose byangiza ibidukikije, bityo isi n’ibinyabuzima biyiriho bikabaho iteka ryose. Reba ingingo ivuga ngo: “Imana yasezeranyije ko isi izahoraho,” ku ipaji ya  15.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Zaburi 83:18.