Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Georgette Douwma/Stone via Getty Images

ESE ISI IZAHORAHO?

Inyanja

Inyanja

MU NYANJA dukuramo ibyokurya n’ibintu bikorwamo imiti. Kimwe cya kabiri cy’umwuka wa ogisijeni dukoresha kiva mu nyanja, zikakira n’umwuka mubi wa karuboni dusohora. Ikindi kandi, inyanja zituma ikirere cyacu kidahindagurika cyane.

Ibibazo byugarije inyanja

Ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku mabuye yo mu nyanja, ku bimera n’ibindi binyabuzima biba mu mazi. Abahanga muri siyansi bavuga ko mu myaka 30 iri imbere, amabuye yo mu nyanja hafi ya yose, ashobora kuzaba atakiriho. Ayo mabuye atuma kimwe cya kane cy’ibinyabuzima biba mu mazi bikomeza kubaho.

Abashakashatsi bavuga ko 90 ku ijana by’inyoni ziza gushaka ibyokurya mu nyanja, zishobora kuba zarariye ibintu bikozwe muri purasitike. Kandi buri mwaka ibikoko byo mu nyanja bibarirwa muri za miriyoni bipfa bizize ibintu bikozwe muri purasitike.

Mu mwaka wa 2022 umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yaravuze ati: “Ntitwigeze twita ku nyanja mu buryo bukwiriye. Ni yo mpamvu muri iki gihe inyanja zacu zugarijwe n’akaga gakomeye.”

Isi yaremewe kubaho iteka

Inyanja n’ibinyabuzima biyirimo, byaremanywe ubushobozi bwo kwisukura no kubungabunga ubuzima bwabyo. Ariko ibyo bikorwa neza ari uko abantu batajugunyemo imyanda. Hari igitabo cyavuze ko abantu birinze kwangiza inyanja, zakomeza kumera neza ukurikije ubushobozi zifite bwo kwisukura. Reka dufate ingero:

  • Hari utwatsi duto cyane tutaboneshwa amaso (phytoplankton), tuba mu mazi. Utwo twatsi dukoresha umwuka wa karuboni ushobora gutuma ku isi haba ikibazo cy’ubushyuhe bukabije kandi tukawubika. Utwo twatsi tubika umwuka wa karuboni hafi ya wose ushobora kubikwa n’ibiti byose, ibyatsi byose n’ibindi bintu byose bimera mu butaka.

  • Nanone hari mikorobe zirya ibisigazwa by’amafi byashoboraga guhumanya inyanja. Izo mikorobe na zo, hari udusimba two mu nyanja tuzirya. Hari urubuga rwa interinete rwavuze ruti: “Iyo mikoranire ituma inyanja zikomeza kugira isuku kandi zigahora zimeze neza.”

  • Ibinyabuzima byinshi byo mu mazi bikoresha urwungano ngogozi rwabyo, kugira ngo amazi arimo aside yashoboraga kwica ibindi binyabuzima biyahinduremo amazi meza ashobora kugirira akamaro ibindi binyabuzima.

Uko abantu barimo gukemura ibibazo byugarije inyanja

Gukoresha amacupa y’amazi n’ibindi bintu bitari ibya purasitike bishobora kugabanya imyanda ya purasitike ijugunywa mu nyanja

Hatagize uhumanya inyanja, ntiyakenera gusukurwa. Iyo ni yo mpamvu hari abahanga bari gushishikariza abantu kujya batwara ibintu mu bikoresho bazakoresha kenshi, aho kubitwara mu bikoresho bya purasitike bakoresha inshuro imwe ubundi bakajugunya.

Ariko haracyakenewe byinshi. Vuba aha, ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije cyakusanyije imyanda abantu bata ku mucanga ikajya mu nyanja mu bihugu 112, igera muri toni 9.200. Ariko icyo ni kimwe cy’igihumbi cy’imyanda ijya mu nyanja buri mwaka.

Hari igitangazamakuru cyavuze kiti: “Ukurikije ukuntu inyanja zimaze kwangirika, nta kintu na kimwe cyakorwa ngo zongere zisubirane. Abantu bari kwangiza inyanja mu buryo bukabije, ku buryo ibinyabuzima byo mu nyanja bidafite ubushobozi bwo guhangana na bo, ngo biyisukure uko bikwiriye.”

Impamvu zituma tugira icyizere—Icyo Bibiliya ibivugaho

“Isi yuzuye ibikorwa byawe. Naho iyi nyanja nini cyane kandi ngari,irimo ibinyabuzima bitagira ingano biyigendamo, byaba ibito ndetse n’ibinini.”—Zaburi 104:24, 25.

Umuremyi wacu yaremye inyanja anayiha ubushobozi bwo kwisukura. Tekereza: None se niba Imana izi byinshi ku nyanja n’ibiyirimo, ubwo ntiyaba ifite n’ubushobozi bwo kuvanaho ibiyangiza byose? Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Imana yasezeranyije ko isi izahoraho,” ku ipaji ya 15.