Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

NIMUKANGUKE! No. 1 2024 | Kuki abantu batacyubaha?

Muri iki gihe usanga abantu batacyubaha abandi. Ni yo mpamvu abantu batangara cyane iyo babonye ubikora.

Urugero, abantu ntibubahana, ntibubaha ababyeyi babo, abageze mu zabukuru, abapolisi, abakoresha n’abarimu. Ikibabaje kurushaho, ni uko abantu bakunda kwandika kuri interinete amagambo atesha abandi agaciro. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “abantu barushijeho kutubaha abandi, kandi abantu bavuga ko ubu byakabije.”​—Harvard Business Review.

 

Kuki abantu batacyubaha abandi?

Menya impamvu kubaha abandi ari ngombwa n’icyo wakora ngo ugaragaze ko wubaha abandi.

Kuki abantu batacyubaha ubuzima?

Suzuma inama Bibiliya itanga y’ukuntu twakubaha ubuzima bwacu hamwe n’ubw’abandi.

Kuki abantu batacyubaha abagize umuryango?

Buri muryango ushobora kwishima iyo abawugize bubahana.

Kuki abantu batacyiyubaha?

Bibiliya ishobora gufasha abantu bakiyubaha, ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza kandi bakiha agaciro.

Kuki abantu batacyubaha?

Soma ingingo zivuga ibyo kubaha abandi hamwe n’icyo Abahamya ba Yehova bakora ngo bafashe abantu bo ku isi hose kubaha abandi.