Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki abantu batacyiyubaha?

Kuki abantu batacyiyubaha?

KUKI TWAGOMBYE KWIYUBAHA?

Abantu biyubaha, bashobora kwihanganira ibibazo bahura na byo. Ntibapfa gucika intege.

  • Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda kwitekerezaho ibintu bibi bahangayika cyane, bakarwara indwara yo kwiheba kandi bakananirwa kurya. Ikindi kandi bakunda kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.

  • Abantu biyubaha ntibigereranya n’abandi kandi ibyo bituma babana neza na bagenzi babo, bakagirana ubucuti bukomeye. Icyakora abantu batiyubaha bo bakunda kunenga abandi kandi ibyo bituma batagira incuti.

  • Abantu biyubaha nubwo bahura n’ibibazo, bakomeza kwihangana. Ntibemera ko ibibazo bahura na byo bibabuza kugera ku ntego zabo. Ariko abantu batiyubaha bo, iyo bahuye n’ibibazo bito barabiremereza, maze bagacika intege mu buryo bworoshye.

ICYO WAKORA

Jya uhitamo incuti zigutera inkunga. Jya uba incuti y’abantu biyubaha, bakwifuriza ibyiza kandi bagutera inkunga.

“Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”​—Imigani 17:17.

Jya ufasha abandi. Iyo ugiriye neza abandi kandi ukabafasha, hakubiyemo na ba bandi batazabona icyo bakwitura, bituma ugira ibyishimo bitewe n’uko hari icyo wahaye abandi. Rwose bizatuma wishima nubwo abandi batabona ibyiza ukora.

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

Jya utoza abana bawe kwiyubaha. Uburyo bumwe wabikoramo, ni ukujya ubareka bakagira ibibazo byabo bikemurira mu gihe babishoboye. Ibyo bibafasha kwihanganira ibibazo bahura na byo no kumenya uko babikemura. Bizatuma baba abantu biyubaha kuva bakiri bato n’igihe bazaba ari bakuru.

“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo, ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazatandukira ngo ayivemo.”​—Imigani 22:6.

ICYO DUKORA

Amateraniro yacu na gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya, bifasha abantu kurushaho kugira ubuzima bwiza no kuba abantu biyubaha.

AMATERANIRO TUGIRA BURI CYUMWERU

Mu materaniro tugira buri cyumweru, twumva ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya kandi inshuro nyinshi, kiba kirimo ibitekerezo bidufasha kuba abantu biyubaha. Kuza mu materaniro yacu ni ubuntu kandi buri wese aba ahawe ikaze. Urugero, nuza mu materaniro yacu uzamenya . . .

  • impamvu Imana igukunda

  • intego y’ubuzima

  • uko wagirana n’abandi ubucuti burambye

Nanone uzahahurira n’abantu bagukunda by’ukuri, kandi ‘bunganirana.’​—1 Abakorinto 12:25, 26.

Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’amateraniro yacu, jya ku rubuga rwa jw.org, ushake videwo ngufi ivuga ngo: Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?

GAHUNDA YO KWIGISHA ABANTU BIBILIYA

Twigisha abantu Bibiliya ku buntu dukoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Icyo gitabo kirimo imirongo yo muri Bibiliya, ibitekerezo byumvikana neza, ibibazo bituma umuntu avuga icyo atekereza, videwo zishishikaje n’amafoto meza. Gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya, ibafasha kuba abantu biyubaha kandi igatuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Niba wifuza kumenya uko kwiga Bibiliya byakugirira akamaro, jya ku rubuga rwa jw.org, urebe videwo ivuga ngo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?