Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ubushobozi budasanzwe bw’uruyuki

Ubushobozi budasanzwe bw’uruyuki

URUYUKI rufite ubushobozi bwo kugwa mu buryo ubwo ari bwo bwose nta kibazo rugize. Rubigenza rute?

Suzuma ibi bikurikira: Kugira ngo uruyuki rugwe, rugenda rugabanya umuvuduko ukagera hafi kuri zeru. Kugira ngo rubigereho, rupima umuvuduko warwo n’uburebure bw’urugendo ruri bukore maze rukagenda rugabanya uwo muvuduko rukurikije aho rugeze. Utundi dukoko tuguruka ntitwabishobora, kuko tuba dufite amaso yegeranye cyane kandi tukaba duhanga amaso aho tugiye kugwa gusa, bityo tukaba tudashobora gupima intera y’aho turi bugwe.

Uruyuki ntirureba nk’abantu, kuko bo bashobora kumenya intera ibatandukanya n’ikintu runaka. Iyo rugenda rwegera ikintu, amaso yarwo abona kigenda kirushaho kuba kinini. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza yo muri Ositaraliya bwagaragaje ko iyo uruyuki ruguruka, rugenda rugabanya umuvuduko kugira ngo ubunini bw’ikintu rureba budahindagurika. Uruyuki rujya kugera aho rugomba kugwa rwagabanyije umuvuduko kugera kuri zeru, ibyo bigatuma rugwa rutagize ikibazo.

Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “uburyo uruyuki rukoresha kugira ngo rugwe bitarusabye imbaraga nyinshi, ni bwo abahanga bazifashisha bakora porogaramu iyobora za robo ziguruka.”—Proceedings of the National Academy of Sciences.

Ubitekerezaho iki? Ese urwo ruyuki rugwa mu buryo budasanzwe, rwabayeho binyuze ku bwihindurize cyangwa rwararemwe?