Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutangiza ibiganiro

Gutangiza ibiganiro

Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza

Abantu batanga impamvu nyinshi zituma imiryango isenyuka. Ariko se ni iki cyatuma abashakanye bagira umuryango mwiza?

  • Hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 2015, umubare w’abatanaga muri Amerika bafite imyaka iri hejuru ya 50 wikubye kabiri, naho abafite imyaka iri hejuru ya 65 wikuba gatatu.

  • Ababyeyi barashobewe: Abahanga bamwe bavuga ko ababyeyi bagomba guhora bashimagiza abana babo, naho abandi bakavuga ko bakwiriye kubakangara.

  • Abakiri bato barinda baba bakuru bataramenya kwirwanaho.

Nubwo ari uko bimeze, . . .

  • Abashakanye bashobora kugira ibyishimo kandi bakabana akaramata.

  • Ababyeyi bashobora kumenya uko bahana abana babo batabahutaje.

  • Abakiri bato bashobora kumenya kwirwanaho bikazabafasha bamaze gukura.

Ibyo byagerwaho bite? Iyi gazeti ya Nimukanguke! ivuga ibintu 12 byatuma umuryango ugira ibyishimo.