1 Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?
Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza
Abantu benshi ntibemera Imana kuko bumva ko ari yo iduteza imibabaro.
Bitekerezeho
Abayobozi b’amadini benshi bigisha ko Imana ari yo iduteza imibabaro. Urugero hari abavuga ko . . .
-
Ibiza ari igihano k’Imana.
-
Abana bapfa bitewe n’uko Imana ikeneye abandi bamarayika mu ijuru.
-
Imana igira uruhare mu ntambara kandi ziteza imibabaro myinshi.
Ese ibyo abo bayobozi b’amadini bavuga si ibinyoma? Ubwo se Imana irabemera?
NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI
Reba videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?,” iri ku rubuga rwa jw.org.
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana si yo iduteza imibabaro.
Kuvuga ko ari yo iduteza imibabaro byaba bihabanye n’imico yayo ivugwa muri Bibiliya. Urugero:
“Inzira [z’Imana] zose zihuje n’ubutabera. . . . Irakiranuka kandi ntibera.”—GUTEGEKA KWA KABIRI 32:4.
“Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”—YOBU 34:10.
“Ishoborabyose ntigoreka imanza.”—YOBU 34:12.
Imana ntiyemera amadini ayiharabika.
Muri ayo madini harimo ayigisha ko Imana ari yo iduteza imibabaro n’ayivanga mu ntambara no mu bikorwa by’urugomo.
“Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye. Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo. Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, . . . n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.”—YEREMIYA 14:14.
Yesu yamaganye uburyarya bw’amadini.
Yaravuze ati: “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo. Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’”—MATAYO 7:21-23.