Inama zagufasha
Ese waba warapfushije umuntu wawe wakundaga?
Jya ku rubuga rwa jw.org, maze ushakishe ingingo ivuga ngo: “Uko wabona ihumure mu gihe wapfushije.”
Ese ufite ibibazo by’ubukene?
Jya ku rubuga rwa jw.org, maze ushakishe ingingo ivuga ngo: “Uko wakwirinda gusesagura amafaranga.”
Ese wigeze wibaza uti: “Kubaho bimaze iki?”
Jya ku rubuga rwa jw.org, maze ushakishe ingingo ivuga ngo: “Ese uwakwipfira bikarangira?” n’indi ivuga ngo: “Kubaho bimaze iki?”
Ese waba urwaye indwara idakira?
Jya ku rubuga rwa jw.org, maze ushakishe ingingo ivuga ngo: “Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?”
Muri Bibiliya harimo inama nziza cyane zishobora gufasha buri wese mu bagize umuryango. Amahame yo muri Bibiliya ashobora gutuma umuntu yongera ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu, kandi agafata imyanzuro myiza.—IMIGANI 1:1-4.
Twifuza ko wasuzuma Bibiliya ku giti cyawe. Nanone ushobora kujya ku rubuga rwa jw.org, ukareba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” cyangwa ugasikana iyi kode.