Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku mitekerereze yawe?

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku mitekerereze yawe?

Abantu bahora biga, baba bari mu ishuri, mu kazi cyangwa ahandi. Ikoranabuhanga rishobora kubibafashamo. Muri iki gihe abantu babonye uburyo bworoshye cyane bwo kugera ku makuru bifuza batiriwe bava iwabo, ndetse batanahagurutse aho bicaye.

Icyakora abantu bakoresha cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga, biboneye ko bituma . . .

  • kwerekeza ubwenge ku byo basoma bibagora.

  • barangara mu gihe bari mu yindi mirimo.

  • barambirwa vuba iyo bari bonyine.

ICYO UKWIRIYE KUMENYA

GUSOMA

Bamwe mu bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, gusoma ibintu byinshi birabagora, bigatuma banyuzamo amaso gusa.

Kunyuza amaso mu nyandiko, biba byiza iyo ushaka igisubizo cyihuse cy’ikibazo ufite. Ariko nanone bishobora gutuma udasobanukirwa neza ibintu.

TEKEREZA: Ese gusoma inyandiko ndende birakorohera? Kuki kubyitoza bishobora gutuma urushaho gusobanukirwa ibyo wiga?​—IMIGANI 18:15.

KUTARANGARA

Hari abavuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gukora imirimo ibiri icyarimwe, urugero nko kwandikirana n’abandi no kwiga ibindi bintu. Ariko gukora imirimo ibiri bituma yombi utayikora neza, cyane cyane mu gihe bisaba ko uyitaho.

Kwerekeza ubwenge ku kintu ntibyoroha, ariko bigira akamaro cyane. Umukobwa witwa Grace yaravuze ati: “Bituma utuza, ntukore amakosa menshi. Kwita ku kintu kimwe ni byo biba byiza, kuruta gushaka gukora ibintu byinshi icyarimwe.”

TEKEREZA: Ese ibikoresho by’ikoranabuhanga bikubuza kwerekeza ubwenge ku byo wiga kandi ukabyibagirwa vuba?​—IMIGANI 17:24.

UBWIGUNGE

Hari abo bigora kuba ahantu bari bonyine, bakitabaza ikoranabuhanga kugira ngo ribamare irungu. Umugore witwa Olivia yaravuze ati: “Kumara iminota 15 ntareba muri terefone cyangwa muri tabureti cyangwa ntacanye tereviziyo, birangora.”

Ariko iyo umuntu ari wenyine ni bwo aba abonye akanya ko gutekereza cyane ku byo yize, bigatuma arushaho kubyumva, yaba akuze cyangwa akiri muto.

TEKEREZA: Ese iyo uri wenyine, ujya ukoresha uwo mwanya ugatekereza ku bintu by’ingenzi?​—1 TIMOTEYO 4:15.

ICYO WAKORA

GENZURA UKO UKORESHA IBIKORESHO BY’IKORANABUHANGA

Ni mu buhe buryo wakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bigufashe kongera ubumenyi? Ni mu buhe buryo ushobora kubikoresha nabi bigatuma utiga neza cyangwa bigatuma urangara?

IHAME RYA BIBILIYA: “Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”​—IMIGANI 3:21.