Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ijosi ry’ikimonyo

Ijosi ry’ikimonyo

ABAHANGA batangazwa n’ukuntu ikimonyo gifite ubushobozi bwo guterura ibintu bikirusha uburemere. Kugira ngo abenjenyeri bo muri Kaminuza yo muri Leta ya Ohio muri Amerika basobanukirwe ubushobozi bw’ikimonyo, bize imiterere yacyo, n’imikorere yacyo, bifashishije porogaramu za orudinateri. Izo porogaramu bazikoze bahereye ku mbaraga ibimonyo bikoresha biterura ibintu biremereye.

Ijosi ry’ikimonyo ni ryo rigifasha guterura ikintu cyose gishobora gutwara mu kanwa. Hari imitsi iri ku ijosi ry’ibimonyo isobekerana n’iy’igihimba, maze cyafata ikintu bikamera nk’uko umuntu ahuza ibiganza agafata ikintu. Umwe muri abo bahanga yaravuze ati “uko iyo mitsi iteye n’uburyo ikorana n’igihimba ni byo bigifasha guterura. Ikimonyo gifite umwihariko wo guhuza imbaraga z’ibyo bice byombi bidakomeye kimwe, kandi bishobora kuba ari byo bituma ijosi ryacyo rigira imbaraga nyinshi zo guterura ibintu biremereye cyane.” Abashakashatsi bizeye ko gusobanukirwa neza imikorere y’ijosi ry’ikimonyo, bizabafasha gukora neza imashini za robo.

Ubitekerezaho iki? Ese iryo josi ry’ikimonyo rigaragaramo ubuhanga buhanitse, ryapfuye kubaho gutya gusa? Cyangwa ryararemwe?