Uko wakwitwara mu gihe hari ibyokurya bikugwa nabi
Emily: “Numvise ntazi uko mbaye ndekera aho kurya. Nagize iseseme kandi numva ururimi rutangiye kubyimba. Numvise mbaye nk’umusinzi maze guhumeka biranga. Natangiye gusesa ibiheri mu ijosi no ku maboko. Nagerageje kwiyumanganya ariko birangira mfashe inzira yo kwa muganga, ntakoza amaguru hasi!”
IYO abantu bari ku meza usanga bizihiwe! Icyakora, hari abo ibyokurya bimwe na bimwe bigwa nabi. Iyo babiriye umubiri urivumbura, hakaba n’abo bigiraho ingaruka zikomeye cyane, mbese nk’uko byagendekeye Emily wavuzwe haruguru. Igishimishije ariko, ibyinshi mu bibazo abantu baterwa n’ibyokurya biba bidakomeye cyane.
Mu myaka ya vuba aha, umubare w’abantu barya ibyokurya umubiri wabo ukivumbura cyangwa bikabagwa nabi wariyongereye. Icyakora, abaganga bagaragaje ko nubwo abantu benshi batekereza ko hari ibyokurya bibatera ubwivumbure, mu by’ukuri abafite icyo kibazo baba ari bake.
Ubwivumbure buterwa n’ibyokurya buteye bute?
Hari raporo yasohotse mu gitabo kivuga iby’ubuvuzi, yavuze ko itsinda ry’abahanga mu bya siyansi ryari riyobowe na Dogiteri Jennifer J. Schneider Chafen ryavuze ko “icyo bita ubwivumbure buterwa n’ibyokurya abantu bose batakivugaho rumwe.” Icyakora, abahanga mu by’imirire bemeza ko ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara ari bwo ahanini butuma habaho ubwo bwivumbure.—The Journal of the American Medical Association.
Ubwivumbure buterwa n’ibyokurya, ubusanzwe buturuka kuri poroteyine ziba ziri muri ibyo biryo. Ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara bufata iyo poroteyine nk’umwanzi winjiye mu mubiri. Iyo hari poroteyine runaka yinjiye mu mubiri, ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara buhita bushyiraho abasirikare bo kurwanya icyo kintu kidasanzwe kiba cyinjiye mu mubiri. Iyo umuntu yongeye kurya ibyokurya bimutera ubwivumbure, ba basirikare bavubura ibintu byo mu rwego rwa shimi byo kurwanya uwo mwanzi.
Ubusanzwe ibyo bintu byo mu rwego rwa shimi bigira uruhare runini mu gufasha umubiri kurwanya indwara. Ariko ku mpamvu zitarasobanuka neza, abo basirikare umubiri ukora hamwe na bya bintu byo mu rwego rwa shimi bifasha umubiri kurwanya indwara, na byo bishobora gutuma umuntu agira ubwivumbure, bitewe n’uko umubiri we utishimira poroteyine iri mu byokurya runaka.
Ni yo mpamvu umuntu ashobora kurya ibyokurya bwa mbere ntibigire icyo bimutwara, ariko yakongera kubirya umubiri we ukivumbura.
Ni ryari umuntu avuga ko ibyokurya byamuguye nabi?
Kugubwa nabi n’ibyokurya, kimwe n’ubwivumbure buterwa n’ibyokurya, ni igihe umuntu ariye ibyokurya bikamugiraho
ingaruka. Aho bitandukaniye, ni uko ubwivumbure bufitanye isano n’ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara, na ho kugubwa nabi n’ibyokurya byo bikaba bijyana n’urwungano ngogozi. Ubusanzwe umubiri w’umuntu ushobora kunanirwa kugogora ibyo yariye bitewe n’uko imisemburo ibigiramo uruhare idahagije cyangwa bigaterwa n’uko hari ibintu biri muri ibyo biryo umubiri wananiwe gutunganya. Hari ubwo amata agwa umuntu nabi bitewe n’uko urwungano ngogozi rwe rwananiwe kugogora ubwoko bw’isukari iba mu mata.Kubera ko ibyokurya bitagwa umuntu nabi bitewe n’abasirikare b’umubiri, hari n’ubwo umuntu arya ikintu ku ncuro ya mbere kigahita kimugwa nabi. Icyakora nanone uko ibyo umuntu yariye bingana bibigiramo uruhare. Ushobora kurya ibyokurya bike ntibikugwe nabi, nyamara warya byinshi bikakugwa nabi. Ibyo si ko bigenda mu gihe habaye ubwivumbure buterwa n’ibyokurya, kuko bwo niyo watamira akantu kangana urwara uhura n’ibibazo.
Ni iki kigaragaza ko umuntu afite ibyo bibazo?
Umuntu ugira ubwivumbure ashobora kwishimagura, gusesa uduheri, gufuruta mu ijosi cyangwa mu maso, ururimi rukabyimba, kugira iseseme, kuruka no gucibwamo. Mu gihe bikomeye ashobora kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, isereri, agata ubwenge cyangwa akagira ibibazo by’umutima. Bishobora no gufata indi ntera umuntu agakurizamo gupfa.
Hari ibyokurya byinshi bishobora gutuma umubiri wivumbura. Icyakora bimwe mu bitera ubwivumbure bukomeye harimo amata, amagi, amafi, ubunyobwa, soya, ingano n’ibindi. Umuntu ashobora kurya ikintu umubiri ukivumbura, yaba muto cyangwa mukuru. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ashobora kubikura ku babyeyi be. Icyakora, uko umwana agenda akura ageraho ntakomeze kugira ubwivumbure.
Muri rusange, ibimenyetso biranga kugubwa nabi n’ibyokurya, ntibiteye ubwoba nk’ibiranga ubwivumbure bukomeye. Mu bigaragaza ko umuntu yaguwe nabi n’ibyokurya, harimo kuribwa mu gifu, kugugara mu nda, gusuragura, kubabara imitsi, umutwe, kwishimagura, umunaniro cyangwa kumva utameze neza muri rusange. Mu bikunze kugwa umuntu nabi harimo amata, ingano, inzoga n’umusemburo.
Uko wahangana n’icyo kibazo
Niba ujya wumva ufite ikibazo cy’ubwivumbure cyangwa hari ibyo urya bikakugwa nabi, byaba byiza wisuzumishije kwa muganga. Uramutse wisuzumye maze ugafata umwanzuro wo kutazongera kurya ikintu runaka bishobora kukugiraho ingaruka, kuko ushobora gusanga wiyima intungamubiri kandi umubiri wawe wari uzikeneye.
Ibibazo bikomeye by’ubwivumbure nta muti uzwi bigira uretse kwirinda ibyokurya runaka bibitera. * Niba rero hari ibyokurya bikugwa nabi, ikintu cy’ibanze wakora ni ukubigabanya ukabirya incuro nke kandi ukarya bike. Icyakora hari n’igihe biba ngombwa ko umuntu ufite icyo kibazo yirinda burundu ibyokurya bikimutera, cyangwa se akabirya rimwe na rimwe, akurikije ingaruka bimugiraho.
Niba rero hari ibyokurya bikugwa nabi, si wowe wenyine. Hari n’abandi benshi bagerageza kwihanganira iyo mimerere barimo, ariko ntibibabuze kurya ibyo kurya bitandukanye kandi biryoshye.
^ par. 19 Ubusanzwe biba byiza ko iyo umuntu ugira ubwivumbure bukomeye yitwaza agacupa kabamo umuti wabigenewe ashobora kwitera mu gihe agize icyo kibazo. Bamwe mu baganga bavuga ko abana bagira ibibazo by’ubwivumbure bagombye kwambara cyangwa bakitwaza ikintu kigaragaza ko bagira ibyo bibazo kugira ngo abarimu cyangwa ababarera babimenye.