Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IHUMURE MU GIHE WAPFUSHIJE

Agahinda gaterwa no gupfusha

Agahinda gaterwa no gupfusha

“Umugore wange Sophia a yapfuye tumaranye imyaka 39 yishwe n’indwara yari amaranye igihe kirekire. Inshuti zange zaramfashije cyane kandi nashatse ibintu mpugiramo kugira ngo ntaheranwa n’agahinda. Ariko ntibyambujije kumara umwaka wose mfite agahinda kenshi. Nahoraga mbabaye kandi sinashoboraga gutegeka ibyiyumvo byange. Na n’ubu nubwo hashize imyaka hafi itatu umugore wange apfuye, hari igihe ngira agahinda kenshi kandi nta kintu gifatika kikanteye.”—Kostas.

Ese waba warapfushije umuntu wakundaga? Niba byarakubayeho nawe ushobora kuba waramaze igihe ufite agahinda. Nta kintu kibabaza nko gupfusha uwo mwashakanye, mwene wanyu cyangwa inshuti magara. Abashakashatsi ku bijyanye n’agahinda gaterwa no gupfusha na bo barabyemeza. Hari ikinyamakuru cyo muri Amerika cyavuze ko “gupfusha, ari cyo kintu kibabaza umuntu igihe kirekire kandi kikamutera agahinda kenshi kuruta ibindi.” Bitewe n’uko iyo umuntu yapfushije aba afite agahinda kenshi ashobora kwibaza ati: “Ese ubu aka gahinda kazashira koko? Ubu se koko hari igihe nzongera kwishima? Ni hehe nakura ihumure?”

Iyi gazeti ya Nimukanguke! irasubiza ibyo bibazo. Ingingo ibanza irakwereka ibintu wakwitega ko bizakubaho, niba uherutse gupfusha. Ingingo zikurikiraho zo zirakwereka icyo wakora ngo udaheranwa n’agahinda.

Twiringiye ko izo ngingo zizahumuriza umuntu wese wapfushije, kandi zikamugira inama zifatika z’icyo yakora muri icyo gihe kigoye cyane.

a Muri izi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.