Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ivangura rizashira

Ivangura rizashira

Abantu babarirwa muri za miriyoni, bakurikije amahame ari mu ngingo zabanjirije iyi, maze bikuramo ivangura. Icyakora ntidushobora kwikuramo ivangura burundu dukoresheje imbaraga zacu. None se ubwo ivangura rizigera rivaho burundu?

Ubutegetsi bw’Imana buzavanaho ivangura

Ubutegetsi bw’abantu ntibwigeze bukuraho ivangura. None se ibyo bigaragaza ko nta butegetsi bushobora kurikuraho?

Icyo ubutegetsi busabwa kugira ngo bukureho ivangura:

  1. 1. Gushishikariza abayoboke babwo gukunda bagenzi babo.

  2. 2. Gukuraho ibintu bituma abantu bagira ivangura.

  3. 3. Gushyiraho abayobozi batagira ivangura.

  4. 4. Kunga abantu bafitanye ibibazo.

Bibiliya itubwira ko Imana yashyizeho ubwo butegetsi. Ubwo butegetsi ni “Ubwami bw’Imana.”​—Luka 4:43.

Reka turebe icyo ubwo Bwami bw’Imana buzakora.

1. Kwigisha abayoboke babwo

‘Abatuye mu isi baziga gukiranuka.’​—YESAYA 26:9.

“Gukiranuka nyakuri kuzatuma habaho amahoro, kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano kugeza ibihe bitarondoreka.”​—YESAYA 32:17.

Icyo bisobanura: Ubwami bw’Imana buzigisha abantu gukora ibyiza. Iyo abantu bize gutandukanya ikiza n’ikibi, babana neza n’abandi. Bamenya ko bagomba gukunda abantu b’ingeri zose.

2. Ubwami bw’Imana buzakuraho akarengane

Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”​—IBYAHISHUWE 21:4.

Icyo bisobanura: Ubwami bw’Imana buzakemura ibibazo byose byatewe n’akarengane. Abahuye n’akarengane ntibazongera kugira inzika.

3. Umuyobozi mwiza

“Ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi.”​—YESAYA 11:3, 4.

Icyo bisobanura: Yesu Kristo Umwami w’Ubwami bw’Imana, azacira abantu imanza zikiranuka. Nta gihugu azarutisha ikindi kandi abatuye ku isi hose bazamwumvira.

4. Abantu bazunga ubumwe

Ubwami bw’Imana buzigisha abantu guhuza urukundo, ‘guhuza umutima no kugira imitekerereza imwe.’​—ABAFILIPI 2:2.

Icyo bisobanura: Abayoboke b’Ubwami bw’Imana bazunga ubumwe by’ukuri. “Bazunga ubumwe by’ukuri” kubera ko bazaba bakundana.