Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amazu ameze nk’amahema ari mu kibaya cya Tash Rabat

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kirigizisitani

Twasuye Kirigizisitani

KIRIGIZISITANI ni igihugu cy’imisozi miremire itwikiriwe n’amasimbi, giherereye muri Aziya yo Hagati, gihana imbibi na Kazakisitani, Uzubekisitani, Tajikisitani n’u Bushinwa. Hafi 90 ku ijana by’icyo gihugu ni imisozi. Umusozi usumba iyindi mu ruhererekane rw’imisozi ya Tian Shan, uri muri Kirigizisitani. Uwo musozi uri ku butumburuke bwa metero 7.439, uvuye ku nyanja. Amashyamba agera hafi kuri 4 ku ijana by’ubutaka bwose bw’icyo gihugu. Ni yo mpamvu ari kimwe mu bihugu bibamo ibiti byinshi bya cyimeza, byera imbuto zimeze nk’ubunyobwa.

Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya abantu babarirwa mu bihumbi bo muri Kirigizisitani

Abaturage b’icyo gihugu bagira urugwiro kandi barubaha. Muri Kirigizisitani bakoresha ngenga ya kabiri y’ubwinshi mu gihe bavugisha umuntu mukuru cyangwa bamuhagurukira ngo yicare, haba mu modoka zitwara abagenzi, ku ntebe y’icyubahiro cyangwa ku meza.

Muri rusange babyara abana batatu cyangwa barenga. Ubusanzwe, bucura mu bahungu agumana n’ababyeyi be n’iyo amaze gushaka, kugira ngo azabiteho igihe bazaba bashaje.

Abakobwa batangira gutozwa imirimo yo mu rugo bakiri bato, kugira ngo bazubake ingo zabo neza. Bajya kugira imyaka 15 bashobora gukora imirimo yose yo mu rugo. Ubusanzwe umugeni ajyana ibishyingiranwa, biba bigizwe n’ibiryamirwa, imyenda itandukanye n’amatapi aboheshejwe intoki. Umukwe ni we utanga inkwano; ishobora kuba ari amafaranga cyangwa amatungo.

Mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa mu gihe cy’ihamba, babaga intama cyangwa ifarashi. Iyo bamaze kuyibaga barayigabana, maze buri wese bakamuha uwe mugabane. Abashyitsi bahabwa ibyo buri wese yagenewe hakurikijwe imyaka yabo, cyangwa urwego arimo. Nanone uwo muhango ukorwa mu kinyabupfura kandi ukarangwa no kubaha. Nyuma yaho hatangwa ibyokurya byitwa beshbarmak, bikarishwa intoki.

Komuz igikoresho cy’umuziki gikunzwe cyane

© Robert Preston/age fotostock