INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA
Uko watoza abana kwicisha bugufi
AHO IKIBAZO KIRI
-
Umuhungu wawe ariyemera kandi afite imyaka icumi gusa.
-
Aba yifuza ko abantu bamufata nk’umwami.
Ibyo bituma wibaza uti: “Ubu se koko yabikuye he? Yego nifuza ko yumva ko afite agaciro, ariko sinshaka ko yigira igitangaza.”
Ese dushobora gutoza umwana kwicisha bugufi kandi tutamutesheje agaciro?
ICYO WAGOMBYE KUMENYA
Mu myaka ya vuba aha, ababyeyi bagirwaga inama yo kureka abana babo bagakora icyo bashaka, kubashimagiza n’iyo nta kintu gifatika bakoze no kwirinda kubahana cyangwa kubakosora. Abantu bibwiraga ko iyo umwana afashwe nk’amata y’abashyitsi, bituma yigirira ikizere. Ariko se ibyo byagize izihe ngaruka? Hari igitabo cyavuze kiti: “Ibyo byatumye abana bikunda, aho kugira ngo bakure bafite uburere kandi bishimye.”—Generation Me.
Abana benshi barezwe bajeyi, bakura bazi ko ntawabahemukira, ko ntawabagaya kandi ko icyo bashatse cyose bakigeraho. Kubera ko baba baratojwe kuba ba nyamwigendaho, ntibamarana kabiri n’inshuti zabo. Ibyo bituma abenshi muri bo barwara indwara yo kwiheba kandi bagahangayika.
Gushimira abana bitewe n’uko hari ikintu kigaragara bagezeho ni byo bituma bigirira ikizere; ntibiterwa no guhora babwirwa ko ari ibitangaza. Kugira ngo umwana yigirire ikizere, bimusaba kwiga, gushyira mu bikorwa ibyo yiga no kongera ubuhanga (Imigani 22:29). Nanone bagomba gutozwa kwita ku bandi (1 Abakorinto 10:24). Ibyo byose bisaba kwicisha bugufi.
ICYO WAKORA
Jya ubashimira mu gihe babikwiriye. Umukobwa wawe nagira amanota meza ku ishuri, uge umushimira. Nabona amanota make, ntukarenganye mwarimu, kuko byatuma umukobwa wawe aticisha bugufi. Ahubwo uge umwereka icyo yakora ngo azagire amanota meza ubutaha. Jya umushimira ari uko hari ikintu yakoze.
Jya ubakosora mu gihe ari ngombwa. Ibyo ntibivuga ko uzajya uhanira umwana buri gakosa akoze (Abakolosayi 3:21). Wagombye kumuhana ari uko yakoze amakosa akomeye, cyangwa mu gihe yitwaye nabi. Uramutse utamukosoye yazabigira akamenyero.
Urugero, tuvuge ko umwana wawe w’umuhungu atangiye kwiyemera ku bandi. Iyo adakosowe akomeza kwiyemera no kwanduza abandi. Ubwo rero, uge umusobanurira ko kwishyira hejuru bishobora gutuma abandi bamubona nabi kandi bigatuma akorwa n’isoni (Imigani 27:2). Nanone, uge umusobanurira ko kwiremereza atari byo bigaragaza ko afite ubushobozi. Kumukosora ubigiranye urukundo bizatuma yicisha bugufi, ariko nanone ntiyisuzugure.—Ihame rya Bibiliya: Matayo 23:12.
Jya ubwira umwana wawe uko bigenda mu buzima. Guha umwana icyo ashatse cyose, bituma yumva ko byose abyemerewe. Urugero, niba umwana wawe yifuza ko umugurira ikintu kirenze ubushobozi bwawe, uge umubwira ko bidakwiriye. Niba hari aho wateganyaga gusohokera ntibishoboke, uge umusobanurira ko mu buzima ibyo ari ibintu bisanzwe kandi umubwire uko ubigenza mu bihe nk’ibyo. Aho kurinda umwana wawe ibibazo byose, jya umutoza uko azahangana na byo amaze gukura.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 29:21.
Jya umutoza gutanga. Jya umwereka ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Mushobora kurebera hamwe abantu mwafasha imirimo itandukanye, urugero nko guhaha, ingendo, gusana ibyangiritse, kandi mujyane kubafasha. Mwereke ukuntu gufasha abandi bitera ibyishimo. Nubigenza utyo, uzaba umuhaye urugero rwiza rwo kwicisha bugufi.—Ihame rya Bibiliya: Luka 6:38.