Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Imizingo y’ibitabo yakorwaga ite kandi se yakoreshwaga ite?

Uruhu n’igice cy’umuzingo w’igitabo cya Esiteri byo mu kinyejana cya 18.

Ivanjiri ya Luka ivuga ukuntu Yesu yarambuye umuzingo w’igitabo cya Yesaya, agasoma, yarangiza akawuzinga. Mu musozo w’Ivanjiri ya Yohana, havuga ukuntu atari kubona imizingo y’ibitabo yakwiramo ibyo Yesu yakoze byose.—Luka 4:16-20; Yohana 20:30; 21:25.

Imizingo yakorwaga ite? Bafatanyaga impu cyangwa imfunzo bikavamo umuzingo muremure. Nyuma yaho bawuzingurizaga ku gati, ahari umwandiko hakajya imbere. Umwandiko wabaga uri mu nkingi zihagaze z’uwo muzingo. Iyo umuzingo wabaga ari muremure, bawufatishaga agati ku mpera zombi, ku buryo uwajyaga gusoma yafatishaga ukuboko kumwe ukundi kukarambura, kugeza igihe aboneye aho yifuza gusoma.

Hari igitabo cyagize kiti “igitabo gito [cyo muri Bibiliya], cyashoboraga kujya ku muzingo ureshya na metero zigera ku 10” (The Anchor Bible Dictionary). Urugero, Ivanjiri ya Luka yose yashoboraga kwandikwa ku muzingo ureshya na metero zigera ku 9,5. Rimwe na rimwe, ku mpera z’umuzingo hasi no hejuru habaga haraseneshejwe ibuye kandi hasize irangi.

“Abakuru b’abatambyi” bavugwa mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo ni ba nde?

Abatambyi bagitangira kubaho muri Isirayeli, umuntu umwe gusa ni we wabaga umutambyi mukuru kugeza apfuye (Kubara 35:​25). Aroni ni we wabaye umutambyi mukuru wa mbere. Nyuma yaho umutambyi mukuru yasimburwaga n’umuhungu we w’imfura (Kuva 29:​9). Abenshi mu bakomokaga kuri Aroni babaye abatambyi, ariko bake gusa ni bo babaye abatambyi bakuru.

Igihe Isirayeli yategekwaga n’abanyamahanga, abo bategetsi bishyiriragaho abatambyi bakuru b’Abayahudi kandi bakabakuraho uko bishakiye. Icyakora, abashyirwagaho babaga ari abantu bakomoka mu miryango ikomeye, abenshi bakaba baravaga mu muryango wa Aroni. “Abakuru b’abatambyi” bavugwa aho ngaho, ni bamwe mu batambyi bari bakomeye kurusha abandi. Mu bakuru b’abatambyi hashobora kuba harimo abatware 24 b’imiryango y’abatambyi, abantu bakomeye bo mu miryango y’abatambyi bakuru n’abahoze ari abatambyi bakuru, bakaza kuvanwa kuri iyo nshingano, urugero nka Ana.​—1 Ibyo ku Ngoma 24:1-19; Matayo 2:4; Mariko 8:31; Ibyakozwe 4:6.