UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gashyantare 2020
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 6 Mata–3 Gicurasi 2020.
Yehova ni Data udukunda cyane
Dushobora kwiringira ko Data wo mu ijuru adukunda cyane, atwitaho kandi ko atazadutererana.
Dukunda Data Yehova cyane
Dore ibintu bifatika twakora bigaragaza ko dukunda Data Yehova utwitaho.
Jya uharanira amahoro urwanya ishyari
Hari igihe tugira ishyari. Reba ibintu byadufasha kurwanya ingeso mbi yo kugira ishyari, tukabana amahoro n’abandi.
Jya ureka Yehova aguhumurize
Hana, intumwa Pawulo n’Umwami Dawidi bahuye n’imihangayiko. Uko Yehova yahumurije buri wese ku giti ke bitwigisha iki?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Kwigana abantu b’intangarugero byatumye Yehova ampa imigisha
Léonce Crépeault asobanura uko abantu b’indahemuka bamubereye urugero rwiza bakamufasha kunesha ubwoba yagiraga, bigatuma abona imigisha mu myaka 58 yamaze akora umurimo w’igihe cyose.
Ese wari ubizi?
Ibyataburuwe mu matongo bigaragaza bite ko Belushazari yabaye umwami wa Baboloni?