Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 9

Jya ureka Yehova aguhumurize

Jya ureka Yehova aguhumurize

“Igihe nari mpangayitse cyane, warampumurije kandi utuma ntuza.”​—ZAB 94:19, NWT.

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

INSHAMAKE *

1. Ni iki gishobora gutuma duhangayika, kandi se bishobora kutugiraho izihe ngaruka?

ESE wigeze guhura n’ikibazo kikaguhangayikisha * cyane? Ushobora kuba uhangayitse bitewe n’ibyo abandi bavuze cyangwa bakoze. Ushobora no kuba uhangayikishijwe n’ibyo wavuze cyangwa wakoze. Urugero, ushobora kuba warakoze icyaha, ukaba uhangayitse bitewe n’uko wibwira ko Yehova atazakubabarira. Ikibabaje kurushaho ni uko ushobora kuba wumva ko kuba uhangayitse cyane, bigaragaza ko utagifite ukwizera gukomeye, mbese ko uri umuntu mubi. Ese ibyo ni ukuri?

2. Ni izihe ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya zigaragaza ko guhangayika bidasobanura ko umuntu aba yabuze ukwizera?

2 Reka dusuzume ingero nke zo muri Bibiliya. Hana, nyina w’umuhanuzi Samweli, yari afite ukwizera gukomeye. Icyakora igihe umuntu wo mu muryango we yamukoreraga ibintu bibi, yarahangayitse cyane (1 Sam 1:7). Intumwa Pawulo na we yari afite ukwizera gukomeye, ariko ‘yahangayikiraga amatorero yose’ (2 Kor 11:28). Umwami Dawidi yari afite ukwizera gukomeye kwatumye Yehova amukunda (Ibyak 13:22). Nubwo byari bimeze bityo ariko, Dawidi yakoze amakosa yatumye ahangayika cyane (Zab 38:4). Yehova yahumurije buri wese muri abo bagaragu be kandi atuma batuza. Reka turebe amasomo twavana ku byababayeho.

ISOMO TUVANA KURI HANA WARI INDAHEMUKA

3. Ni mu buhe buryo amagambo abandi bavuze ashobora gutuma duhangayika?

3 Iyo hagize umuntu utubwira nabi cyangwa akadukorera ikintu kibi, dushobora kumva duhangayitse. Turushaho kubabara iyo tubikorewe n’inshuti cyangwa mwene wacu. Dushobora guhangayikishwa n’uko ubucuti twari dufitanye n’uwo muntu bujemo agatotsi. Hari ubwo umuntu aba yatubwiye amagambo akomeretsa nk’inkota, atabigambiriye (Imig 12:18). Ariko hari n’ubwo umuntu atubwira amagambo mabi, agamije kudukomeretsa. Hari mushiki wacu ukiri muto byabayeho. Yaravuze ati: “Mu myaka mike ishize, hari umuntu nibwiraga ko ari inshuti yange wanditse ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga, agamije kumparabika. Byarambabaje kandi birampangayikisha cyane. Siniyumvishaga ukuntu inshuti nizeraga yankorera ibintu nk’ibyo.” Niba inshuti yawe cyangwa mwene wanyu yarigeze kukubabaza, hari byinshi wakwigira kuri Hana.

4. Ni ibihe bibazo Hana yahuye na byo?

4 Hana yahuye n’ibibazo bitoroshye. Yamaze imyaka myinshi yarabuze urubyaro (1 Sam 1:2). Muri Isirayeli, iyo umugore yabaga ari ingumba abantu bumvaga ko yavumwe. Ibyo byatumaga Hana yumva afite ikimwaro (Intang 30:1, 2). Icyamubabazaga kurushaho, ni uko umugabo we yari afite undi mugore witwaga Penina, bari barabyaranye abana benshi. Penina yagiriraga ishyari Hana, akajya ‘ahora amukwena, ashaka kumubabaza’ (1 Sam 1:6). Kwihanganira ibyo bibazo byose byabanje kugora Hana. Byaramubabazaga cyane, ku buryo ‘yariraga ntarye.’ Ibyo byatumye agira “agahinda kenshi” (1 Sam 1:7, 10). Ni iki cyahumurije Hana?

5. Isengesho ryafashije Hana rite?

5 Hana yasenze Yehova amubwira ibyari bimuhangayikishije byose. Amaze gusenga, yasobanuriye Umutambyi Mukuru Eli ikibazo yari afite. Eli yaramubwiye ati: “Igendere amahoro; Imana ya Isirayeli iguhe ibyo uyisabye.” Nyuma byaje kugenda bite? Hana ‘yaragiye ararya, ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi’ (1 Sam 1:17, 18). Isengesho ryatumye Hana yongera gutuza.

Kimwe na Hana, ni iki twakora ngo tudakomeza kugira agahinda? (Reba paragarafu ya 6-10)

6. Ibyabaye kuri Hana n’ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, bitwigisha iki ku birebana n’isengesho?

6 Gusenga Yehova kenshi bishobora gutuma dutuza. Hana yamaze igihe kinini aganira na Se wo mu ijuru (1 Sam 1:12). Natwe dushobora gufata igihe tukabwira Yehova ibibazo dufite, ibiduteye ubwoba ndetse n’aho dufite intege nke. Si ngombwa ko mu masengesho yacu dutondekanya amagambo neza, ku buryo amera nk’umuvugo. Mu gihe tubwira Yehova ibiduhangayikishije, hari nubwo twagera hagati tugafatwa n’ikiniga tukarira. Nubwo byagenda bityo, Yehova ntarambirwa kudutega amatwi. Tugomba kumusenga tukamubwira ibiduhangayikisha, ariko tukibuka n’indi nama Pawulo yatanze mu Bafilipi 4:6, 7. (Hasome.) Muri iyo mirongo, yavuze ko mu gihe dusenga Yehova tugomba no kumushimira. Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma dushimira Yehova. Urugero, dushobora kumushimira kubera ko yaduhaye ubuzima, tukamushimira bitewe n’ibintu byiza yaremye, urukundo rwe rudahemuka n’ibyiringiro bihebuje yaduhaye. Ni irihe somo rindi twavana kuri Hana?

7. Ni iki Hana n’umugabo we bakoraga buri gihe?

7 Nubwo Hana yabaga afite ibibazo, buri gihe yajyanaga n’umugabo we i Shilo, gusenga Yehova (1 Sam 1:1-5). Igihe Hana yari mu ihema ry’ibonaniro, ni bwo Umutambyi Mukuru Eli yamuhumurije amwizeza ko Yehova yari kuzasubiza isengesho rye.—1 Sam 1:9, 17.

8. Amateraniro adufasha ate? Sobanura.

8 Kujya mu materaniro buri gihe, bishobora gutuma tugira amahoro, tugatuza. Iyo amateraniro atangiye, akenshi umuvandimwe asenga asaba umwuka wera, kandi amahoro ari mu mbuto zawo (Gal 5:22). Iyo tugiye mu materaniro, nubwo twaba duhangayitse, Yehova n’Abakristo bagenzi bacu babona uko badutera inkunga kandi bakadufasha kongera kugira amahoro yo mu mutima. Isengesho n’amateraniro ni ibintu by’ibanze Yehova akoresha kugira ngo adufashe gutuza (Heb 10:24, 25). Reka turebe irindi somo twakura ku byabaye kuri Hana.

9. Ni ibihe bibazo Hana yari afite bitahise bikemuka? Ni iki cyamufashije gutuza?

9 Ibibazo Hana yari afite, ntibyahise bikemuka. Igihe yasubiraga mu rugo, yakomeje kubana na Penina. Ikindi kandi, Bibiliya ntivuga ko Penina yigeze ahindura imyitwarire ye. Ubwo rero, birashoboka ko Hana yagombaga gukomeza kwihanganira amagambo akomeretsa mukeba we yamubwiraga. Icyakora Hana ntiyongeye kugira agahinda. Ibuka ko Hana amaze gusenga Yehova akamubwira ikibazo ke, atongeye guhangayika. Yemeye ko Yehova amuhumuriza kandi akamufasha gutuza. Nyuma y’igihe, Yehova yanashubije isengesho rye, abyara abana.—1 Sam 1:19, 20; 2:21.

10. Ibyabaye kuri Hana bitwigisha iki?

10 Dushobora kugira amahoro yo mu mutima, nubwo ibibazo dufite bitahita bikemuka. Nubwo twaba dusenga ubudacogora kandi tukajya mu materaniro buri gihe, bimwe mu bibazo dufite bishobora kudakemuka. Icyakora ibyabaye kuri Hana bitwigisha ko nta cyabuza Yehova kudufasha gutuza. Yehova ntazigera atwibagirwa, kandi nidukomeza gushikama azatugororera.—Heb 11:6.

ISOMO TUVANA KU NTUMWA PAWULO

11. Ni ibihe bintu byatumaga Pawulo ahangayika?

11 Hari ibintu byinshi byatumaga Pawulo ahangayika. Urugero, kubera ukuntu yakundaga cyane abo bari bahuje ukwizera, iyo babaga bafite ibibazo byaramuhangayikishaga (2 Kor 2:4; 11:28). Igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza, ni kenshi abamurwanyaga bamukubitaga kandi bakamufunga. Hari n’igihe yabaga afite ibibazo by’ubukene (Fili 4:12). Nanone zirikana ko ubwato bwamumenekeyeho inshuro zigera kuri eshatu. Birashoboka rero ko iyo yabaga agiye kugenda mu bwato yahangayikaga cyane (2 Kor 11:23-27). Ni iki cyafashaga Pawulo igihe yabaga ahangayitse?

12. Ni iki cyafashije Pawulo kudahangayika cyane?

12 Iyo Pawulo yabaga ahangayikishijwe n’ibibazo by’abavandimwe na bashiki bacu, ntiyageragezaga kubikemura byose wenyine. Yari azi ko hari ibyo adashoboye. Ni yo mpamvu yasabaga abandi kugira ngo bamufashe kwita ku bagize itorero. Yagiye asaba abagabo biringirwa, urugero nka Timoteyo na Tito, bakamufasha gusohoza inshingano zitandukanye. Nta gushidikanya ko abo bavandimwe bamufashije, bigatuma adahangayika cyane.—Fili 2:19, 20; Tito 1:1, 4, 5.

Kimwe na Pawulo, ni iki twakora ngo twirinde guhangayika cyane? (Reba paragarafu ya 13-15)

13. Abasaza bakwigana Pawulo bate?

13 Jya usaba abandi bagufashe. Kimwe na Pawulo, abasaza benshi barangwa n’urukundo bahangayikira abagize itorero bafite ibibazo. Icyakora umusaza w’itorero ntashobora gufasha abagize itorero bose wenyine. Kwiyoroshya bizatuma asaba abandi bavandimwe bujuje ibisabwa bamufashe, kandi atoze abakiri bato kugira ngo bamufashe kwita ku mukumbi w’Imana.—2 Tim 2:2.

14. Ni iki kitahangayikishaga Pawulo, kandi se ibyo bitwigisha iki?

14 Jya wemera ko ukeneye guhumurizwa. Pawulo yicishaga bugufi, akazirikana ko akeneye ko inshuti ze zimutera inkunga. Ntiyibazaga ati: “Abandi nibumva ko nange njya nkenera guhumurizwa, bazagira ngo iki?” Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Filemoni, yaravuze ati: “Urukundo rwawe rwarampumurije cyane kandi rutuma ngira ibyishimo byinshi” (File 7). Pawulo yavuze abandi bantu bakoranye umurimo bamufashije cyane, igihe yari ahanganye n’ibibazo (Kolo 4:7-11). Iyo twicishije bugufi tukemera ko dukeneye guhumurizwa, abavandimwe na bashiki bacu bishimira kudufasha.

15. Ni iki Pawulo yakoze igihe yari ahangayitse cyane?

15 Jya wishingikiriza ku Ijambo ry’Imana. Pawulo yari azi ko Ibyanditswe bishobora kumuhumuriza (Rom 15:4). Nanone yari azi ko byatuma agira ubwenge bwamufasha guhangana n’ibigeragezo ibyo ari byo byose yahura na byo (2 Tim 3:15, 16). Igihe yari afungiwe i Roma ku nshuro ya kabiri, yari azi ko yari hafi kwicwa. Ni iki yakoze muri ibyo bihe bitari byoroshye? Yasabye Timoteyo kumugeraho vuba kandi akamuzanira “imizingo” (2 Tim 4:6, 7, 9, 13). Kubera iki? Ni ukubera ko iyo mizingo ishobora kuba yari irimo ibice bimwe by’Ibyanditswe by’Igiheburayo Pawulo yashoboraga gukoresha yiyigisha. Iyo twiganye Pawulo, tukiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe, Yehova atuma ibyo twize bidufasha gutuza, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo bikomeye.

ISOMO TUVANA KU MWAMI DAWIDI

Kimwe n’Umwami Dawidi, ni iki cyadufasha gutuza mu gihe twakoze icyaha? (Reba paragarafu ya 16-19)

16. Ni iyihe mihangayiko Dawidi yiteye?

16 Dawidi yakoze ibibi, bituma umutimanama we umucira urubanza. Yasambanye na Batisheba, yicisha umugabo we kandi amara igihe runaka agerageza guhisha ibyo yakoze (2 Sam 12:9). Dawidi yabanje kwirengagiza uwo mutimanama wamuciraga urubanza. Ibyo byangije ubucuti yari afitanye na Yehova kandi arahangayika cyane bigera n’ubwo bimutera uburwayi (Zab 32:3, 4). Ni iki cyafashije Dawidi guhangana n’imihangayiko yiteye, kandi se twe ni iki cyadufasha mu gihe twakoze icyaha?

17. Amagambo ari muri Zaburi ya 51:1-4, agaragaza ate ko Dawidi yicujije abivanye ku mutima?

17 Jya usenga Yehova umusaba imbabazi. Nyuma yaho Dawidi yasenze Yehova, yicuza abivanye ku mutima kandi yatura ibyaha bye. (Soma muri Zaburi ya 51:1-4.) Ibyo byatumye atuza kandi yongera kugira ibyishimo (Zab 32:1, 2, 4, 5). Nukora icyaha gikomeye, ntuzagerageze kugihisha. Ahubwo uge usenga Yehova umubwire ibyo wakoze byose. Ibyo bizatuma utuza, kandi ureke gukomeza kwicira urubanza. Icyakora gusenga gusa ntibiba bihagije kugira ngo umuntu yongere kugirana ubucuti na Yehova.

18. Dawidi yitwaye ate igihe yahabwaga igihano?

18 Jya wemera igihano. Igihe Yehova yoherezaga umuhanuzi Natani ngo amenyeshe Dawidi icyaha yari yakoze, Dawidi ntiyisobanuye cyangwa ngo agerageze gupfobya icyaha ke. Yahise yemera ko yahemukiye umugabo wa Batisheba, ndetse igikomeye kurushaho akaba yarahemukiye Yehova. Dawidi yemeye igihano Yehova yamuhaye, kandi Yehova yaramubabariye (2 Sam 12:10-14). Mu gihe twakoze icyaha gikomeye, tugomba kubimenyesha abo Yehova yahaye inshingano yo kutwitaho (Yak 5:14, 15). Nanone kandi tugomba kwirinda gushaka impamvu z’urwitwazo zatumye tugwa mu cyaha. Iyo duhise twemera igihano kandi tugashyira mu bikorwa inama tugiriwe, duhita twongera kugira amahoro n’ibyishimo.

19. Ni iki twagombye kwiyemeza?

19 Jya wiyemeza kutazongera gukora icyaha wakoze. Umwami Dawidi yari azi ko akeneye ko Yehova amufasha, kugira ngo atazongera gukora ibyaha nk’ibyo yari yarakoze (Zab 51:7, 10, 12). Yehova amaze kubabarira Dawidi, yiyemeje kutazongera kugira ibyifuzo bibi. Ibyo byatumye yongera kugira amahoro yo mu mutima.

20. Twagaragaza dute ko twishimira imbabazi za Yehova?

20 Tugaragaza ko twishimira imbabazi za Yehova, iyo dusenze tumusaba kutubabarira, tukemera igihano kandi tugahatanira kutazongera kugwa mu cyaha twakoze. Ibyo byose nitubikora tuzongera kumva dutuje. Uko ni ko byagendekeye umuvandimwe witwa James, igihe yakoraga icyaha gikomeye. Yaravuze ati: “Maze kubwira abasaza icyaha nakoze, numvise ari nk’aho ntuye umutwaro wari undemereye cyane. Numvise nongeye gutuza.” Kumenya ko “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse,” kandi ko “akiza abafite umutima ushenjaguwe,” birahumuriza rwose.—Zab 34:18.

21. Twakora iki ngo Yehova adufashe gutuza?

21 Uko tugenda twegereza iherezo ry’iminsi y’imperuka, ibiduhangayikisha na byo bizarushaho kwiyongera. Igihe cyose uzajya wumva uhangayitse, uge uhita usenga Yehova umusaba kugufasha. Jya wiga Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete. Jya uvana isomo ku byabaye kuri Hana, Pawulo na Dawidi. Jya usaba So wo mu ijuru agufashe kumenya ibigutera guhangayika (Zab 139:23). Jya wemera agufashe mu bibazo bikuremereye, cyanecyane ibyo udashobora kugira icyo ukoraho. Nubigenza utyo, uzamera nk’umwanditsi wa zaburi waririmbiye Yehova ati: “Igihe nari mpangayitse cyane, warampumurije kandi utuma ntuza.”—Zab 94:19NWT.

INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”

^ par. 5 Twese hari igihe duhura n’ibibazo bikaduhangayikisha. Muri iki gice, turi busuzume ingero z’abagaragu ba Yehova batatu bavugwa muri Bibiliya bigeze guhangayika cyane. Nanone turi busuzume uko Yehova yahumurije buri wese ku giti ke, agatuma atuza.

^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: Umuntu ashobora guhangayikishwa n’ibibazo by’amafaranga, uburwayi, ibibazo byo mu muryango n’ibindi. Nanone dushobora guhangayikishwa n’amakosa twakoze kera cyangwa ibibazo dutekereza ko tuzahura na byo.