Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 8

Ese inama utanga ‘zishimisha umutima’?

Ese inama utanga ‘zishimisha umutima’?

“Amavuta n’umubavu bishimisha umutima nk’uko umuntu ashimishwa n’incuti imuhaye inama zivuye ku mutima.”—IMIG 27:9.

INDIRIMBO YA 102 ‘Dufashe abadakomeye’

INSHAMAKE a

1-2. Ni iki umusaza umwe yamenye ku birebana no gutanga inama?

 ABASAZA babiri b’itorero, bigeze gusura mushiki wacu wari umaze igihe ataza mu materaniro. Umwe muri abo basaza yasomeye uwo mushiki wacu imirongo y’Ibyanditswe, ivuga akamaro ko kujya mu materaniro. Uwo musaza yari azi ko yageze uwo mushiki wacu ku mutima. Ariko bagiye kugenda yarababwiye ati: “Iyo muza kumenya ibibazo mfite, ntimuba mumbwiye ibyo byose.” Abo bavandimwe bihutiye kumugira inama batabanje kumenya ibibazo yari afite. Ibyo rero, byatumye yumva inama bamugiriye nta cyo imumariye.

2 Uwo musaza wamusomeye imirongo y’Ibyanditswe yaravuze ati: “Nkimara kubyumva nagize ngo uwo mushiki wacu arasuzugura. Icyakora nabonye ko nari natekereje ku mirongo y’Ibyanditswe nakoresha, aho kubanza gutekereza kuri uwo mushiki wacu. Nagombye kuba narabanje kumenya ibibazo afite, nkabona gutekereza uko namufasha.” Ibyabaye kuri uwo musaza byamwigishije isomo ry’ingenzi. Ubu ni umusaza wishyira mu mwanya w’abandi kandi akabafasha.

3. Ni ba nde bashobora kugira abandi inama mu itorero?

 3 Abasaza ni abungeri. Ubwo rero, bafite inshingano yo kugira abagize itorero inama mu gihe ari ngombwa. Icyakora hari n’igihe abagize itorero bashobora kugira inama bagenzi babo. Urugero, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ashobora kugira inshuti ye inama ishingiye kuri Bibiliya (Zab 141:5; Imig 25:12). Nanone bashiki bacu bakuze bashobora kugira “abagore bakiri bato” inama ishingiye ku bivugwa muri Tito 2:3-5. Ababyeyi na bo akenshi bagira inama abana babo kandi bakabahana. Ubwo rero, nubwo iki gice kireba cyane abasaza, twese muri rusange kiradufasha kureba uko twatanga inama nziza, zishishikariza abantu kugira icyo bakora kandi ‘zigashimisha umutima’ wabo.—Imig 27:9.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Muri iki gice, turi burebe ibibazo bine umuntu yakwibaza mbere yo gutanga inama: (1) Kuki ngiye gutanga iyi nama? (2) Ese koko ni ngombwa ko ntanga iyi nama? (3) Ni nde ukwiriye gutanga iyi nama? (4) Nakora iki ngo ntange inama neza?

IMPAMVU YAGOMBYE GUTUMA UTANGA INAMA

5. Ni mu buhe buryo urukundo rwafasha umusaza gutanga inama neza? (1 Abakorinto 13:4, 7)

5 Abasaza b’itorero bakunda abavandimwe na bashiki bacu. Ni yo mpamvu iyo babonye umuntu utangiye gutandukira, bamugira inama (Gal 6:1). Icyakora mbere yo kugira umuntu inama, biba byiza iyo umusaza abanje gusuzuma ibintu biranga urukundo intumwa Pawulo yavuze. Yaravuze ati: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. . . . Rutwikira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.” (Soma mu 1 Abakorinto 13:4, 7.) Umusaza natekereza neza kuri iyo mirongo ya Bibiliya, azisuzuma amenye niba koko urukundo ari rwo rumuteye kugira umuvandimwe inama kandi ayimugire neza. Uwo muvandimwe nabona ko uwo musaza amukunze kandi amwitayeho, bishobora gutuma yakira neza inama amugiriye.—Rom 12:10.

6. Ni uruhe rugero rwiza intumwa Pawulo yatanze?

6 Intumwa Pawulo na we yari umusaza w’itorero kandi yadusigiye urugero rwiza. Urugero, igihe abavandimwe b’i Tesalonike bari bakeneye kugirwa inama, Pawulo yahise ayibagira. Icyakora mu nzandiko yabandikiye, yabanje kubashimira kubera ko bakoraga umurimo urangwa no kwizera, bagakorana umwete babitewe n’urukundo kandi bakihangana. Nanone yatekereje ku buzima bari babayemo, azirikana ko butari buboroheye kandi ko bihanganiraga ibitotezo (1 Tes 1:3; 2 Tes 1:4). Pawulo yanabwiye abo bavandimwe ko baberaga urugero rwiza abandi Bakristo (1 Tes 1:8, 9). Bagomba kuba barashimishijwe cyane n’uko yabashimiye abikuye ku mutima. Biragaragara rwose ko Pawulo yakundaga abavandimwe be cyane. Ni yo mpamvu yabagiriye inama nziza, mu nzandiko ebyiri yabandikiye.—1 Tes 4:1, 3-5, 11; 2 Tes 3:11, 12.

7. Ni iki gishobora gutuma umuntu atemera inama agiriwe?

7 Byagenda bite turamutse tugiriye umuntu inama ariko tukabikora nabi? Hari umusaza w’inararibonye wavuze ko hari abantu batemera inama bagiriwe, atari uko ari mbi, ahubwo ari uko bayigiriwe mu buryo butarangwa n’urukundo. Ibyo bitwigishije iki? Bitwigishije ko tugomba gutanga inama tubitewe n’urukundo, aho kuyitanga turakaye. Ibyo nitubikora, bizatuma abo tugiriye inama kuyemera biborohera.

ESE KOKO NI NGOMBWA KO NTANGA IYI NAMA?

8. Ni ibihe bibazo umusaza yagombye kwibaza, mbere yo kugira umuntu inama?

8 Abasaza ntibagomba kwihutira gutanga inama. Ubwo rero mbere y’uko umusaza agira umuntu inama, agomba kwibaza ati: “Ese koko ni ngombwa ko mugira inama? Ese nzi neza ko hari ikintu kibi yakoze? Ese haba hari itegeko rya Bibiliya yishe cyangwa ni uko gusa tutabona ibintu kimwe?” Abasaza birinda ‘guhubuka mu byo bavuga’ (Imig 29:20). Iyo umusaza atazi neza niba umuntu akwiriye kugirwa inama, ashobora kubaza undi musaza bakarebera hamwe niba hari ihame rya Bibiliya yarenzeho, ku buryo akwiriye kugirwa inama.—2 Tim 3:16, 17.

9. Ni irihe somo twavana kuri Pawulo mu gihe tugira umuntu inama ku birebana no kwambara no kwirimbisha? (1 Timoteyo 2:9, 10)

9 Reka dufate urugero. Tuvuge ko umusaza ahangayikishijwe n’ukuntu Umukristo yambara n’uko yirimbisha. Uwo musaza ashobora kwibaza ati: “Ese haba hari impamvu ishingiye ku Byanditswe, yatuma mugira inama?” Kubera ko aba atifuza gutanga inama ashingiye ku bitekerezo bye, ashobora kubaza undi musaza cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, akumva icyo abitekerezaho. Bashobora kurebera hamwe inama Pawulo yatanze ku birebana no kwambara no kwirimbisha. (Soma muri 1 Timoteyo 2:9, 10.) Pawulo yavuze muri rusange amahame Umukristo akwiriye gukurikiza mu gihe ahitamo imyambaro yambara. Yavuze ko Umukristo yagombye kwambara imyambaro ikwiriye kandi yiyubashye. Ariko Pawulo ntiyashyizeho urutonde rw’imyambaro Umukristo akwiriye kwambara n’iyo atagomba kwambara. Yemeraga ko Abakristo bafite uburenganzira bwo kwambara ibyo bashaka, bapfa gusa kuba batarenze ku mahame ya Bibiliya. Ubwo rero, mu gihe abasaza bareba niba umuntu akwiriye kugirwa inama, bareba niba yambara kandi akirimbisha mu buryo butiyubashye kandi budakwiriye.

10. Ni iki cyadufasha kubaha imyanzuro abandi bafata?

10 Tuge tuzirikana ko Abakristo babiri bakuze mu buryo bw’umwuka, bashobora gufata imyanzuro itandukanye kandi yose itari mibi. Ubwo rero, ntitugomba guhatira bagenzi bacu kubona ibintu nk’uko tubibona.—Rom 14:10.

NI NDE UKWIRIYE GUTANGA INAMA?

11-12. Niba umuntu akwiriye kugirwa inama, ni ibihe bibazo umusaza akwiriye kwibaza kandi kuki?

11 Niba bigaragara ko umuntu akwiriye kugirwa inama, hari ikindi kibazo umusaza agomba kwibaza. Agomba kwibaza ati: “Ni nde ukwiriye kuyimugira?” Urugero, mbere y’uko umusaza agira inama mushiki wacu washatse cyangwa umwana ukiri muto, byaba byiza abanje kubiganiraho n’umutware w’umuryango, kuko hari igihe yahitamo kuba ari we umugira iyo nama. b Hari n’ubwo uwo mutware w’umuryango ahitamo ko umusaza abagira inama na we ahibereye. Nanone nk’uko twabibonye muri  paragarafu ya 3, hari igihe byaba byiza mushiki wacu ukuze, ari we ugiriye inama mushiki wacu ukiri muto.

12 Hari ikindi kintu umusaza akwiriye gutekerezaho. Akwiriye kwibaza ati: “Ese ni nge ukwiriye kugira uriya muntu inama cyangwa byaba byiza ari undi uyimugiriye?” Urugero, niba hari umuntu wumva nta gaciro afite bikaba bimuca intege, byaba byiza agiriwe inama n’umusaza wigeze kwiyumva atyo. Umusaza wahuye n’ikibazo nk’icyo, kwishyira mu mwanya w’uwo agira inama bizamworohera, wenda bitume uwo muntu yemera inama agiriwe. Icyakora, abasaza bose bafite inshingano yo gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu kandi bakabagira inama, kugira ngo bakosore ikintu cyose bakora cyaba kidahuje n’Ibyanditswe. Ubwo rero, niba umuntu akwiriye kugirwa inama, umusaza azayimugira nubwo yaba atarahuye n’ibibazo nk’ibye.

NAKORA IKI NGO NTANGE INAMA NEZA?

Kuki abasaza b’itorero bakwiriye ‘kwihutira kumva’? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13-14. Kuki umusaza agomba gutega amatwi yitonze uwo agira inama?

13 Jya utega amatwi. Mu gihe umusaza yitegura kugira umuntu inama, yagombye kwibaza ati: “Ese nzi neza imimerere arimo? Ni ibihe bibazo afite? Ese haba hari ibibazo ahanganye na byo nkaba ntabizi? Ni iki namukorera ubu kugira ngo mufashe?”

14 Umuntu ugiye gutanga inama, akwiriye gukurikiza ihame riri muri Yakobo 1:19. Aho hagira hati: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara.” Hari igihe umusaza ashobora kwibwira ko azi ibibazo byose umuvandimwe ahanganye na byo. Ariko se koko, aba abizi? Mu Migani 18:13 hagira hati: “Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.” Ubwo rero, byaba byiza umusaza yibarije nyiri ubwite akamubwira uko amerewe. Icyo gihe umusaza aba agomba kumutega amatwi mbere yo kugira icyo avuga. Wibuke ibyabaye kuri wa musaza w’itorero twavuze tugitangira. Yabonye ko byari kuba byiza, iyo adahita abwira wa mushiki wacu yari yasuye ibyo yateguye, ahubwo akabanza kumubaza ibibazo nk’ibi ngo: “Ni ikihe kibazo wahuye na cyo? Nagufasha nte?” Iyo abasaza babanje kumenya neza imimerere abavandimwe na bashiki bacu barimo, kubafasha biraborohera.

15. Abasaza bakurikiza bate ihame riboneka mu Migani 27:23?

15 Jya umenya neza umukumbi. Nk’uko twabibonye tugitangira, gutanga inama neza, si ugusomera umuntu imirongo y’Ibyanditswe gusa cyangwa kumubwira icyo yakora. Abavandimwe na bashiki bacu bakeneye kumva ko abasaza babitaho, biyumvisha imimerere barimo kandi ko bifuza kubafasha. (Soma mu Migani 27:23.) Ubwo rero, abasaza bakwiriye gukora uko bashoboye bakaba inshuti z’abagize itorero.

Ni iki kizafasha abasaza gutanga inama bitabagoye? (Reba paragarafu ya 16)

16. Ni iki cyafasha abasaza gutanga inama neza?

16 Abasaza ntibagomba kuganiriza abavandimwe na bashiki bacu ari uko gusa bagiye kubagira inama. Ahubwo baganira na bo buri gihe, kandi bakabitaho mu gihe bafite ibibazo. Hari umusaza w’itorero w’inararibonye wagize ati: “Iyo ubigenje utyo, uba inshuti y’abagize itorero kandi kubagira inama bikakorohera.” Nanone bizatuma n’abo uyigira, bayemera bitabagoye.

Kuki mu gihe umusaza atanga inama agomba kwihangana kandi akagira neza? (Reba paragarafu ya 17)

17. Ni ryari umusaza aba akeneye cyane kwihangana no kugira neza?

17 Jya ugaragaza umuco wo kwihangana no kugira neza. Abasaza baba bakeneye cyane kugaragaza umuco wo kwihangana no kugira neza, mu gihe umuntu abanje kwanga inama agiriwe ishingiye kuri Bibiliya. Umusaza aba akwiriye kwirinda kurakara mu gihe agiriye umuntu inama, ntahite ayemera. Bibiliya yagize icyo ivuga kuri Yesu igira ati: “Urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya” (Mat 12:20). Ubwo rero, mu gihe umusaza asenga ari wenyine, ashobora gusaba Yehova guha umugisha uwo muntu yagiriye inama, akamufasha gusobanukirwa impamvu yari ayikeneye kandi akamufasha kuyikurikiza. Uwo muvandimwe wagiriwe inama ashobora kuba akeneye igihe kugira ngo ayitekerezeho. Ubwo rero, umusaza niyitoza umuco wo kwihangana no kugira neza, bizatuma uwo agira inama ayemera bitamugoye. Birumvikana ko buri gihe abasaza bagomba gutanga inama zishingiye kuri Bibiliya.

18. (a) Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe tugiye kugira umuntu inama? (b) Nk’uko bigaragara ku ifoto iri mu gasanduku, ni iki ababyeyi barimo baganiraho?

18 Jya uvana isomo ku makosa wakoze. Kubera ko tudatunganye, ntitwakwitega ko tuzakurikiza mu buryo bwuzuye ibintu twize muri iki gice (Yak 3:2). Tuzakora amakosa ariko mu gihe ibyo bibaye, tuge tuyavanamo amasomo maze twikosore. Abavandimwe na bashiki bacu nibabona ko tubakunda, kutubabarira bizaborohera mu gihe tubabwiye nabi cyangwa tugakora ikintu kikabababaza.—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Inama twagira ababyeyi.”

NI IKI TWIZE MURI IKI GICE?

19. Twakora iki ngo dushimishe umutima w’abavandimwe na bashiki bacu?

19 Nk’uko twabibonye, gutanga inama neza ntibyoroshye. Kubera iki? Ni ukubera ko tudatunganye kandi n’abo tugira inama bakaba badatunganye. Ubwo rero, uge uzirikana ibyo twize muri iki gice. Jya ugira umuntu inama ubitewe n’urukundo. Uge ubanza umenye niba uwo muntu akeneye kugirwa inama koko, kandi niba ari wowe ukwiriye kuyimugira. Mbere yo kugira umuntu inama, uge ubanza umubaze ibibazo, kandi umutege amatwi witonze kugira ngo umenye ibibazo ahanganye na byo. Jya ugerageza kwishyira mu mwanya we. Jya ugwa neza kandi ube inshuti y’abavandimwe na bashiki bacu. Jya wibuka ko intego tuba dufite mu gihe tugira umuntu inama, ari ukuyimugira neza kandi ‘tugashimisha umutima’ we.—Imig 27:9.

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

a Kugira umuntu inama si ko buri gihe bitworohera. None se mu gihe bibaye ngombwa ko tugira umuntu inama, twakora iki kugira ngo tuyitange neza kandi imugirire akamaro? Iki gice kiri bufashe abasaza by’umwihariko kumenya uko batanga inama neza, bigatuma abo bazigiriye bazikurikiza.

b Reba ingingo ivuga ngo: “Ubutware abasaza bafite mu itorero” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gashyantare 2021.