Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 6

Ese wemera ko ibyo Yehova akora buri gihe biba bikwiriye?

Ese wemera ko ibyo Yehova akora buri gihe biba bikwiriye?

“Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera.”​—GUTEG 32:4.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INSHAMAKE a

1-2. (a) Kuki muri iki gihe abantu benshi badapfa kwizera ababayobora? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

 MURI iki gihe abantu benshi ntibapfa kwizera ababayobora. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko babonye ko inshuro nyinshi abategetsi n’amategeko bashyiraho, bifasha abakire n’abantu bakomeye, bikarenganya abakene. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti: “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubw 8:9). Nanone hari abayobozi b’amadini bagiye bakora ibintu bibi, bigatuma abantu bamwe na bamwe bareka kwizera Imana. Ni yo mpamvu iyo umuntu yemeye ko tumwigisha Bibiliya, tuba tugomba kumufasha kwiringira Yehova, no kwizera abo yashyizeho ngo batuyobore hano ku isi.

2 Birumvikana ko abo twigisha Bibiliya atari bo bonyine bakeneye kwiringira Yehova n’umuryango we. Abagaragu ba Yehova bamaze imyaka myinshi bamukorera, na bo bagomba gukomeza kumwiringira, bakazirikana ko buri gihe akora ibikwiriye. Icyakora, hari igihe kwiringira Yehova bishobora kutugora. Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu bishobora gutuma kwiringira Yehova bitugora: (1) Inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya, (2) amabwiriza umuryango wa Yehova uduha (3) ibintu tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.

JYA WIRINGIRA YEHOVA MU GIHE USOMA BIBILIYA

3. Ni mu buhe buryo inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya, zishobora gutuma kwiringira Yehova bitugora?

 3 Hari igihe dusoma Bibiliya, tukabona ibyo Yehova yagiye akorera abantu bamwe na bamwe n’imyanzuro yagiye afata, tukibaza impamvu yabigenje atyo. Urugero, mu gitabo cyo Kubara harimo inkuru y’Umwisirayeli watoraguye inkwi ku Isabato, maze Yehova agategeka ko yicwa. Hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, igitabo cya kabiri cya Samweli cyavuze ko Yehova yababariye Dawidi, wari wakoze icyaha cy’ubusambanyi kandi akica n’umuntu (Kub 15:32, 35; 2 Sam 12:9, 13). Aho rero umuntu ashobora kwibaza ati: “Kuki Yehova yababariye Dawidi wakoze icyaha cy’ubusambanyi kandi akica n’umuntu, nyamara agategeka ko umuntu wakoze icyaha gisa n’icyoroheje kuruta ibyo yicwa?” Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe ibintu bitatu tugomba kuzirikana mu gihe dusoma Bibiliya.

4. Ni mu buhe buryo ibivugwa mu Ntangiriro 18:20, 21 no mu Gutegeka kwa Kabiri 10:17 bituma twizera ko Yehova aca imanza zitabera?

4 Hari igihe Bibiliya idatanga ibisobanuro birambuye ku nkuru zivugwamo. Urugero, tuzi ko Dawidi yicujije abikuye ku mutima (Zab 51:2-4). Ariko se twavuga iki kuri wa muntu wishe itegeko ryo kubahiriza Isabato? Ese yaba yaricujije? Ese yari asanzwe yica amategeko ya Yehova? Ese mbere yaho, yaba yaragiriwe inama akanga kumvira? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Icyo tuzi cyo, ni uko Yehova ari Imana “itarenganya” (Guteg 32:4). Mbere yo gufata imyanzuro, Yehova agenzura ibintu byose. Ntafata imyanzuro ashingiye ku byo abantu bavuze, ku ivangura cyangwa ku bindi bintu bituma inshuro nyinshi abantu baca imanza zidakwiriye. (Soma mu Ntangiriro 18:20, 21; Gutegeka kwa Kabiri 10:17.) Kumenya neza Yehova n’amahame ye, bituma twiringira tudashidikanya ko aca imanza zitabera. Nubwo dushobora gusoma inkuru yo muri Bibiliya tukibaza ibibazo byinshi tudashobora kubonera ibisubizo, ibyo tuzi kuri Yehova birahagije. Bituma twemera tudashidikanya ko “akiranuka mu nzira ze zose.”—Zab 145:17.

5. Kuba tudatunganye bitugiraho izihe ngaruka? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Kudatungana bituma tubona ibintu mu buryo budakwiriye.”)

5 Hari igihe tubona ibintu mu buryo budakwiriye kubera ko tudatunganye. Imana yaturemye mu ishusho yayo. Ni yo mpamvu tutishimira kubona bagenzi bacu barengana (Intang 1:26). Icyakora, kubera ko tudatunganye, dushobora kubona ibintu mu buryo budakwiriye, nubwo twaba twibwira ko tuzi uko ibintu byose byagenze. Urugero, ibuka ukuntu Yona yababaye igihe Yehova yababariraga abantu b’i Nineve (Yona 3:10–4:1). Nyamara kuba Yehova yarabababariye, byatumye abantu barenga 120 000 bihannye, barokoka. Ubwo rero, Yehova si we wari ufite ikibazo, ahubwo Yona ni we wari ugifite.

6. Kuki Yehova adakwiriye kudusobanurira impamvu yafashe umwanzuro runaka?

6 Si ngombwa ko Yehova asobanurira abantu impamvu yafashe imyanzuro runaka. Ni byo koko hari igihe Yehova yemeraga ko abagaragu be bagira icyo bavuga ku myanzuro yafashe, cyangwa yabaga agiye gufata (Intang 18:25; Yona 4:2, 3). Hari n’igihe yabasobanuriraga impamvu yafashe uwo mwanzuro (Yona 4:10, 11). Icyakora nubwo bimeze bityo, si ngombwa ko Yehova adusobanurira impamvu yafashe imyanzuro runaka. Kubera ko Yehova yaturemye, ntakeneye ko tumuha uburenganzira bwo gufata umwanzuro runaka cyangwa ngo adusobanurire impamvu yawufashe.—Yes 40:13, 14; 55:9.

JYA WIRINGIRA YEHOVA MU GIHE UHAWE AMABWIRIZA

7. Ni iki gishobora kutugora kandi kuki?

7 Tuzi neza ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye. Icyakora hari igihe kwizera abo yashyizeho ngo batuyobore byo bitugora. Hari igihe dushobora kwibaza niba abo Yehova yahaye iyo nshingano bakurikiza amabwiriza abaha, cyangwa niba bakora ibyo bishakiye. Birashoboka ko ari ko byagendekeye abantu bamwe babayeho igihe Bibiliya yandikwaga. Reka twongere dusuzume ingero twabonye muri  paragarafu ya 3. Mwene wabo wa wa muntu wishe itegeko ryo kubahiriza Isabato, ashobora kuba yaribajije niba koko Mose yarabajije Yehova, mbere yo gutanga itegeko ry’uko yicwa. Nanone twibuke ko Dawidi yasambanye na Batisheba, umugore wa Uriya w’Umuheti. Ubwo rero, inshuti ya Uriya yashoboraga gutekereza ko Dawidi yitwaje ko yari umwami, bigatuma adahabwa igihano cyo gupfa yari akwiriye. Yehova yizera abo yahaye inshingano yo kutuyobora hano ku isi. Ubwo rero, ntidushobora kuvuga ko twiringira Yehova, niba tutabiringira.

8. Ibivugwa mu Byakozwe 16:4, 5 bihuriye he n’uko itorero rya gikristo riyoborwa muri iki gihe?

8 Muri iki gihe Yehova akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo ayobore abagize umuryango we bo ku isi (Mat 24:45). Nk’uko byari bimeze ku nteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere, uwo mugaragu wizerwa na we ayobora abagize ubwoko bwa Yehova ku isi hose, kandi agaha amabwiriza abasaza b’amatorero. (Soma mu Byakozwe 16:4, 5.) Abasaza na bo, bakurikiza ayo mabwiriza mu gihe bita ku bagize itorero. Ubwo rero, iyo dukurikije amabwiriza umuryango wa Yehova uduha n’ayo abasaza baduha, tuba tugaragaje ko twiringira Yehova n’imyanzuro afata.

9. Ni ryari kwemera umwanzuro abasaza bafashe bishobora kutugora, kandi kuki?

9 Hari igihe kwemera imyanzuro abasaza bafashe, bishobora kutugora. Urugero, mu myaka mike ishize hari ibintu byahindutse ku matorero menshi no ku turere. Hari aho abasaza bagiye basaba ababwiriza kwimukira mu yandi matorero, kugira ngo Amazu y’Ubwami akoreshwe mu buryo bwuzuye. Iyo dusabwe kwimukira mu itorero rishya, bishobora kutugora kubera ko hari igihe dusiga inshuti n’abagize imiryango yacu. None se, Yehova ni we ubwira abasaza ngo uyu mubwiriza age muri iri torero, undi age muri ririya? Oya. Ubwo rero, ibyo bishobora gutuma kumvira amabwiriza abasaza b’itorero baduhaye bitugora. Ariko uge wibuka ko Yehova ari we wahaye abo basaza inshingano yo gufata iyo myanzuro. Ubwo rero uge ubumvira. b

10. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:17, kuki dukwiriye kumvira abasaza?

10 Kuki dukwiriye kumvira abasaza, tugashyigikira imyanzuro bafashe nubwo yaba idahuje n’ibyo twifuzaga? Ni uko bituma abagize itorero bunga ubumwe (Efe 4:2, 3). Iyo abagize itorero bicishije bugufi bakemera imyanzuro inteko y’abasaza yafashe, itorero rirushaho gukomera. (Soma mu Baheburayo 13:17.) Ik’ingenzi kurushaho, iyo twumviye abo Yehova yahaye inshingano yo kutuyobora, tuba tugaragaje ko tumwiringira.—Ibyak 20:28.

11. Ni iki cyadufasha gukurikiza amabwiriza abasaza baduha?

11 Jya wibuka ko iyo abasaza bagiye gusuzuma ibibazo by’itorero, babanza gusenga Yehova bamusaba umwuka wera. Ibyo bizatuma gukurikiza amabwiriza batanga bikorohera. Nanone basuzuma bitonze amahame yo muri Bibiliya agira icyo avuga ku byo bagiye kwigaho, kandi bakareba n’amabwiriza yatanzwe n’umuryango wa Yehova. Baba bifuza gushimisha Yehova no gukora uko bashoboye kose kugira ngo bite ku bagize ubwoko bwe. Abo basaza b’itorero b’indahemuka, bazi ko Yehova azababaza uko basohoza inshingano zabo (1 Pet 5:2, 3). Ngaho tekereza ukuntu abantu bo muri iyi si bacitsemo ibice bitewe n’ubwoko, idini n’ibibazo bya poritike, nyamara abagize ubwoko bwa Yehova bo bakaba basenga Imana y’ukuri bunze ubumwe. Ibyo byose biterwa n’uko Yehova aha umugisha abagize umuryango we.

12. Ni ibihe bintu abasaza basuzuma kugira ngo barebe niba umuntu yicuza by’ukuri?

12 Yehova yahaye abasaza inshingano ikomeye yo gutuma mu itorero hakomeza kurangwa n’isuku. Iyo Umukristo akoze icyaha gikomeye, Yehova asaba abasaza kugenzura, bakareba niba uwo muntu akwiriye kuguma mu itorero. Kimwe mu bintu bitaho, ni ukureba niba uwo muntu yicuza by’ukuri. Ashobora kuvuga ko yicujije. Ariko se mu by’ukuri yababajwe n’ibyo yakoze? Ese yiyemeje kutazongera gukora icyo cyaha? None se niba inshuti ze ari zo zatumye agwa muri icyo cyaha, yiyemeje kuzireka? Iyo abasaza bamaze gusenga, basuzuma ibimenyetso bafite, bakareba icyo Bibiliya ivuga, kandi bakareba n’imyitwarire y’uwakoze icyaha. Hanyuma bafata umwanzuro bakareba niba uwo Mukristo akwiriye kuguma mu itorero. Icyakora hari igihe biba ngombwa ko acibwa.—1 Kor 5:11-13.

13. Ni iki umuntu ashobora gutekereza mu gihe inshuti ye cyangwa mwene wabo yaciwe?

13 Ni ryari kwemera imyanzuro abasaza bafashe bishobora kutugora? Iyo umuntu waciwe atari inshuti yacu cyangwa mwene wacu, icyo gihe kwemera umwanzuro abasaza bafashe ntibitugora. Ariko se bigenda bite iyo uwaciwe yari inshuti yacu? Icyo gihe dushobora kwibaza niba abasaza nta bintu birengagije, cyangwa tukibaza niba baciye urwo rubanza nk’uko Yehova ubwe yari kuruca. None se ni iki cyadufasha kwemera umwanzuro abasaza bafashe?

14. Ni iki cyadufasha mu gihe abasaza bafashe umwanzuro wo guca inshuti yacu cyangwa mwene wacu?

14 Tuge tuzirikana ko Yehova ari we wavuze ko umuntu utihana agomba gucibwa mu itorero, kuko bigirira akamaro abagize itorero, kandi bikaba byanafasha uwakoze icyaha. Iyo umunyabyaha utihana agumye mu itorero, ashobora kwanduza abandi (Gal 5:9). Nanone ashobora kubona ko icyaha yakoze kidakomeye, bityo akaba adakeneye guhindura imitekerereze n’ibikorwa bye kugira ngo Yehova amwemere (Umubw 8:11). Tuge twizera ko iyo abasaza bafashe umwanzuro wo guca umuntu mu itorero, baba babanje kubitekerezaho bitonze. Bazirikana ko bameze nk’abacamanza bo muri Isirayeli ya kera, bakibuka ko “abantu atari bo babashinze guca imanza, ahubwo ari Yehova.”—2 Ngoma 19:6, 7.

KWIRINGIRA YEHOVA MURI IKI GIHE BIZADUFASHA NO KUMWIRINGIRA MU GIHE KIRI IMBERE

Ni iki kizadufasha kwemera amabwiriza tuzahabwa mu mubabaro ukomeye kandi tukayumvira? (Reba paragarafu ya 15)

15. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko twumvira amabwiriza Yehova aduha muri iki gihe?

15 Dukwiriye kumvira amabwiriza Yehova aduha. Ariko tugomba kurushaho kuyumvira uko imperuka igenda yegereza. Kubera iki? Ni ukubera ko mu mubabaro ukomeye, dushobora kuzahabwa amabwiriza asa n’aho adashyize mu gaciro, kandi asa n’agoye kuyakurikiza. Ntuzitege ko Yehova azakuvugisha ku giti cyawe. Azaduha amabwiriza akoresheje abavandimwe yahaye inshingano yo kutuyobora. Icyo ntikizaba ari igihe cyo gushidikanya ku mabwiriza abavandimwe bafite inshingano bazaduha, wenda twibaza tuti: “Ese koko ibi bintu biturutse kuri Yehova cyangwa barimo gukora ibyo bishakiye?” Ese icyo gihe uziringira Yehova n’abo akoresha? Uko wumvira amabwiriza umuryango wa Yehova uduha muri iki gihe, bigaragaza uko uzitwara icyo gihe. Niba muri iki gihe wumvira amabwiriza duhabwa kandi ugahita uyakurikiza, ubwo n’ayo tuzahabwa mu mubabaro ukomeye uzayakurikiza.—Luka 16:10.

16. Kuki kwemera urubanza Yehova azaca ku munsi w’imperuka bishobora kuzatugora?

16 Hari ikindi kintu dukwiriye gutekerezaho. Ese tuzitwara dute igihe Yehova azaba acira abantu urubanza ku munsi w’imperuka? Turacyafite ikizere ko abantu benshi, hakubiyemo na bene wacu batari Abahamya ba Yehova, bazamumenya mbere y’uko imperuka iza. Icyakora kuri Harimagedoni Yehova azakoresha Yesu abe ari we ubacira urubanza (Mat 25:31-33; 2 Tes 1:7-9). Si twe tuzahitamo uwo Yehova azababarira n’uwo atazababarira (Mat 25:34, 41, 46). Ese tuzemera urubanza Yehova azaca cyangwa tuzareka kumukorera, bitewe n’uko tutemeye urwo rubanza yaciye? Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twiringira Yehova muri iki gihe, kuko bizadufasha kumwiringira mu buryo bwuzuye no mu gihe kiri imbere.

17. Ni ibihe bintu Yehova azakuraho ku munsi w’imperuka bikadushimisha cyane?

17 Tekereza ukuntu tuzumva tumeze nitugera mu isi nshya, tukibonera ibintu byose Yehova azaba yakoze. Icyo gihe idini ry’ikinyoma n’abacuruzi b’abanyamururumba ntibizaba bikiriho. Nanone ubutegetsi bwagiye bukandamiza abantu bugatuma bahura n’ibibazo byinshi, na bwo buzaba butakiriho. Uburwayi, gusaza n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi. Nanone Satani n’abadayimoni be bazafungwa imyaka igihumbi. Ibintu bibi byabayeho bitewe n’uko bigometse kuri Yehova, byose bizaba byavuyeho (Ibyah 20:2, 3). Icyo gihe tuzashimishwa n’uko twiringiye ko buri gihe, Yehova akora ibikwiriye.

18. Dukurikije ibivugwa mu Kubara 11:4-6 na 21:5, ni ayahe masomo tuvana ku byabaye ku Bisirayeli?

18 Ese uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya, bishobora kuzatuma dushidikanya, tukibaza niba Yehova akora ibintu mu buryo bukwiriye? Reka dusuzume urugero rw’ibyabaye ku Bisirayeli bakimara kuva muri Egiputa, aho bari abaretwa. Hari bamwe batangiye kwitotomba, bitewe n’uko batari bakibona ibyokurya baryaga bakiri muri Egiputa, maze batangira kugaya manu Yehova yabahaga. (Soma mu Kubara 11:4-6; 21:5.) Ese ibintu nk’ibyo bishobora kuzatubaho igihe umubabaro ukomeye uzaba urangiye? Yehova namara kurimbura, tuzaba dufite akazi ko gusukura isi no kugenda tuyihindura paradizo gahorogahoro. Nubwo tutazi uko ako kazi kazaba kangana, gashobora kuzaba ari kenshi, kandi mu mizo ya mbere ubuzima bushobora kuzaba butoroshye. Ese icyo gihe tuzitotombera ibyo Yehova azaduha? Niba twishimira ibyo Yehova aduha muri iki gihe, tuzishimira n’ibyo azaduha mu gihe kizaza.

19. Ni iki twize muri iki gice?

19 Tugomba kwemera tudashidikanya ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye. Nanone tugomba kwizera abo Yehova yahaye inshingano ngo batugezeho amabwiriza ye. Ntituzigere twibagirwa amagambo Yehova yavuze akoresheje umuhanuzi Yesaya agira ati: “Nimukomeza gutuza no kwiringira Yehova ni bwo muzakomera.”—Yes 30:15, nwt.

INDIRIMBO YA 98 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana

a Iki gice, kiri budufashe kurushaho kwiringira Yehova, no kwizera abo yashyizeho ngo batuyobore. Nanone turi burebe ukuntu bitugirira akamaro muri iki gihe n’uko bizadufasha guhangana n’ibigeragezo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.

b Hari impamvu zishobora gutuma umuntu cyangwa abagize umuryango batimukira mu rindi torero. Reba “Agasanduku k’ibibazo” ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2002.