Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakoresha urubuga rwacu

Uko wakoresha urubuga rwacu

Uko wabona ingingo ziri ahabanza

Abavandimwe na bashiki bacu benshi bavuze ko ingingo ziba ziri ku rubuga rwacu ahabanza, zibafasha mu murimo wo kubwiriza. Kuzoherereza abantu tubwiriza dukoresheje ibikoresho bya elegitoronike biroroshye, kandi akenshi ziba zivuga ibintu bibaho muri iki gihe bigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo busohora. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Izi ngingo dushobora kuzikoresha mu murimo wo kubwiriza, kuko ziba zivuga ibintu bibaho muri iki gihe.”

Icyakora izo ngingo ziba ziri ku rubuga ahabanza, zigenda zihinduka. None se ubwo wabona ute izigeze gushyirwaho?

  • Jya ku rubuga rwa jw.org ahabanza maze ukande ahanditse ngo: “Reba ibindi.” Nuhakanda uzabona ahanditse ngo: “Ingingo ziherutse gusohoka ku ipaji ibanza.” Aho uzahasanga ingingo nyinshi ziherutse gusohoka zari ziri ahabanza.

  • Jya ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri porogaramu ya JW Library®, maze ukande ahanditse ngo: “Isomero,” hanyuma ukande ahanditse ngo: “Ingingo zitandukanye,” noneho urebe ahanditse ngo: “Izindi ngingo.” Aho uzahasanga ingingo nyinshi zasohotse ahabanza.