Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abavandimwe babiri bashya bo mu Nteko Nyobozi

Abavandimwe babiri bashya bo mu Nteko Nyobozi

KU WA Gatatu, tariki ya 18 Mutarama 2023, ku rubuga rwa jw.org hashyizweho itangazo ryihariye ryavugaga ko umuvandimwe Gage Fleegle na Jeffrey Winder, bahawe inshingano yo kuba bamwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Abo bavandimwe bombi, bamaze igihe kirekire bakorera Yehova ari indahemuka.

Gage Fleegle n’umugore we Nadia

Umuvandimwe Fleegle yakuriye mu burengerazuba bwa Penisilivaniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi yarezwe n’ababyeyi bakunda Yehova. Amaze kuba ingimbi, abagize umuryango we bimukiye mu mujyi wo mu cyaro, bagiye kubwiriza ahari hakenewe ababwiriza benshi kurushaho. Yabatijwe ku itariki ya 20 Ugushyingo 1988.

Ababyeyi be bahoraga bamutera inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose. Bakundaga gutumira abagenzuzi basura amatorero n’abakozi ba Beteli, kandi ibyo byatumaga Fleegle yibonera ukuntu abo bavandimwe na bashiki bacu babaga bishimye. Hashize igihe gito abatijwe, yabaye umupayiniya w’igihe cyose ku itariki ya 1 Nzeri 1989. Hashize imyaka ibiri, yageze ku ntego yari yarishyiriyeho afite imyaka 12, yo gukora kuri Beteli. Yatangiye gukora kuri Beteli y’i Brooklyn mu kwezi k’Ukwakira 1991.

Ageze kuri Beteli, yamaze imyaka umunani akora akazi ko guteranya ibitabo, nyuma yaho ajya gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Muri icyo gihe, yamaze imyaka mike afasha mu itorero rikoresha Ikirusiya. Mu mwaka wa 2006 yashakanye na mushiki wacu witwa Nadia, na we waje bagakorana kuri Beteli. Bakoreye umurimo mu ifasi ikoresha Igiporutugali kandi bamara imyaka irenga icumi bakorera umurimo mu ifasi ikoresha Icyesipanyoli. Igihe umuvandimwe Fleegle yari amaze imyaka myinshi akorera mu Rwego Rushinzwe Umurimo, yagiye gukorera mu biro bya Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha, nyuma aza no gukorera mu biro bya Komite Ishinzwe Umurimo. Muri Werurwe 2022, yahawe inshingano yo gufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo.

Jeffrey Winder n’umugore we Angela

Umuvandimwe Winder yakuriye mu mujyi wa Murrieta, muri Leta ya Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yarezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova kandi yabatijwe ku itariki ya 29 Werurwe 1986. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, yahise aba umupayiniya w’umufasha. Byaramushimishije cyane, maze yiyemeza gukomeza. Amaze amezi runaka ari umupayiniya w’umufasha, yabaye umupayiniya w’igihe cyose ku itariki ya 1 Ukwakira 1986.

Amaze kuba ingimbi, yagiye gusura bakuru be bakoraga kuri Beteli. Ibyo byatumye na we yifuza kuzahakora amaze gukura. Muri Gicurasi 1990 yatangiye gukora kuri Beteli y’i Wallkill.

Umuvandimwe Winder yakoreye mu nzego z’imirimo zitandukanye, urugero nko mu Rwego Rushinzwe Isuku, Urwego rwita ku isambu ya Beteli no mu biro bya Beteli. Mu mwaka wa 1997, yashakanye na mushiki wacu witwa Angela kandi kuva icyo gihe bakorana kuri Beteli. Mu mwaka wa 2014, boherejwe gukorera kuri Beteli y’i Warwick maze umuvandimwe Winder afasha mu mushinga wo kubaka amazu y’icyicaro gikuru. Mu mwaka wa 2016, bimukiye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, maze umuvandimwe Winder akora mu Rwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho. Hashize imyaka ine, basubiye i Warwick maze Winder akorera mu biro bya Komite Ishinzwe Abakozi. Muri Werurwe 2022, yahawe inshingano yo gufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Abakozi.

Dusenga Yehova tumusaba ko yaha imigisha myinshi izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ yaduhaye, maze bagakomeza gukorana umwete umurimo we ushyigikira Ubwami bwe.—Efe. 4:8.