Ibibazo by’abasomyi
Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ubushobozi Yehova afite bwo kuvuga ibizabaho mu gihe kiri imbere?
Bibiliya igaragaza neza ko Yehova afite ubushobozi bwo kuvuga ibizabaho mu gihe kiri imbere (Yes. 45:21). Icyakora ntisobanura mu buryo burambuye ibirebana n’ubwo bushobozi, igihe abukoresha n’ibyo ahitamo kumenya. Ubwo rero, ntituzi neza ibirebana n’ubushobozi Yehova afite bwo kuvuga ibizabaho mu gihe kiri imbere. Ariko hari ibintu bike tubiziho.
Yehova afite ubushobozi bwo gukora ibyo ashaka byose, ariko hari igihe ahitamo kutabukoresha. Kubera ko afite ubwenge buhambaye, ni we uhitamo ibyo avuga bizabaho mu gihe kiri imbere (Rom. 11:33). Ariko nanone kubera ko agaragaza umuco wo kwifata mu buryo butunganye, hari ibyo ahitamo kutamenya.—Gereranya no muri Yesaya 42:14.
Yehova atuma ibyo ashaka biba. Ibyo se bihuriye he n’ubushobozi afite bwo kuvuga ibizabaho mu gihe kizaza? Muri Yesaya 46:10 hagira hati: “Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa, nkavuga nti ‘umugambi wanjye uzahama, kandi ibyo nishimira byose nzabikora.’”
Ubwo rero, imwe mu mpamvu igaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo kuvuga ibizabaho mu gihe kizaza, ni uko afite ubushobozi bwo gutuma ibyo yavuze biba. Iyo Yehova ashaka kuvuga ibizabaho mu gihe kizaza, ntamera nk’umuntu uri kureba filimi akayihutisha, kugira ngo amenye uko irangira. Ahubwo iyo avuze ko ikintu kizabaho mu gihe kizaza, avuga igihe kizabera, kandi agatuma icyo kintu kibaho nk’uko yabivuze.—Kuva 9:5, 6; Mat. 24:36; Ibyak. 17:31.
Ni yo mpamvu iyo Bibiliya ishaka kugaragaza ukuntu Yehova avuga ibintu bimwe na bimwe bizabaho mu gihe kiri imbere, ikoresha amagambo nk’aya ngo: “Nk’uko nabigambiriye” cyangwa ngo: “Narabitekereje” (2 Abami 19:25; Yes. 46:11). Ayo magambo yahinduwe avanywe mu ijambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’ijambo risobanura “umubumbyi” (Yer. 18:4). Nk’uko umubumbyi w’umuhanga afata ibumba akarikoramo ivaze nziza cyane, ni ko Yehova na we ashobora guhindura ibintu uko abishaka, kugira ngo asohoze umugambi we.—Efe. 1:11.
Yehova yemera ko abantu bakoresha uburenganzira bafite bwo kwifatira imyanzuro. Ntagena ibizaba ku muntu mu gihe kiri imbere. Nanone ntatuma abantu beza bakora ibintu byazatuma barimbuka. Yemera ko abantu bose bihitiramo uko babaho, ariko akatwigisha icyo twakora kugira ngo duhitemo ibyiza.
Reka dufate ingero ebyiri. Urugero rwa mbere, ni uruvuga ibyabaye ku bantu b’i Nineve. Yehova yari yaravuze ko uwo mujyi uzarimbuka kubera ko abawubagamo bakoraga ibintu bibi. Ariko igihe abo baturage bihanaga, Yehova ‘yisubiyeho areka ibyago yari yavuze ko ari bubateze; ntiyabibateza’ (Yona 3:1-10). Abantu b’i Nineve bamaze kumva ubutumwa Yehova yari yabatumyeho ko agiye kubarimbura, bahisemo kwihana. Ibyo byatumye Yehova na we atabarimbura, nk’uko yari yarabivuze.
Urugero rwa kabiri, ni urw’ubuhanuzi bwavugaga ibirebana na Kuro wari gutanga itegeko ryo kurekura Abayahudi, bakava i Babuloni, bakajya kongera kubaka urusengero rwa Yehova (Yes. 44:26–45:4). Umwami Kuro w’u Buperesi yasohoje ubwo buhanuzi (Ezira 1:1-4). Icyakora Kuro ntiyasengaga Imana y’ukuri. Ariko Yehova yaramukoresheje kandi aramureka yihitiramo imana yagombaga gusenga.—Imig. 21:1.
Ibyo bintu bike tubonye si byo byonyine Yehova aheraho, avuga ibizabaho mu gihe kiri imbere. Tuvugishije ukuri, nta muntu ushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ibyo Yehova atekereza n’ibyo akora (Yes. 55:8, 9). Ariko ibyo tuzi ku birebana na Yehova, bituma twizera tudashidikanya ko buri gihe akora ibikwiriye, hakubiyemo no kuvuga ibizabaho mu gihe kizaza.