IGICE CYO KWIGWA CYA 8
INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana
Komeza kwemera ko Yehova akuyobora
‘Jyewe Yehova, ni jye ukunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.’—YES. 48:17.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri butwereke ukuntu Yehova ayobora abamusenga muri iki gihe, kinatwereke imigisha tubona, iyo twemeye ko atuyobora.
1. Tanga urugero rugaragaza ko dukeneye ko Yehova atuyobora.
TEKEREZA waburiye mu ishyamba. Aho hantu uri hateje akaga, kubera ko iryo shyamba ririmo inyamaswa z’inkazi, udusimba dushobora gutera indwara, ibimera bishobora kwica umuntu kandi ukaba ushobora kugwa ku bibuye. None se uramutse ubonye umuntu umenyereye aho hantu, ushobora kukuyobora kandi akakurinda akaga, wakumva umeze ute? Nta gushidikanya ko byagushimisha cyane! Iyi si na yo, imeze nk’iryo shyamba. Irimo ibintu byinshi byaduteza akaga, bigatuma tudakomeza kuba incuti z’Imana. Icyakora, dufite Umuyobozi uruta abandi bose, ari we Yehova. Aratuyobora, akaturinda akaga kandi akadufasha kunyura mu nzira yazatuma tubona ubuzima bw’iteka mu isi nshya.
2. Ni gute Yehova atuyobora?
2 Yehova atuyobora ate? Mbere na mbere, atuyobora akoresheje Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Icyakora nanone akoresha abagabo bamuhagarariye kugira ngo batuyobore. Urugero, akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ akaduha inyigisho zo muri Bibiliya zidufasha gufata imyanzuro myiza (Mat. 24:45). Nanone Yehova atuyobora akoresheje abandi bagabo bashoboye, urugero, nk’abasaza b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero. Badutera inkunga kandi bakaduha amabwiriza adufasha kwihanganira ibihe bigoye turimo. Twishimira rwose ko Yehova atuyobora neza muri iyi minsi y’imperuka, irushaho kuba mibi. Ibyo bituma dukomeza kuba incuti ze, kandi tukaguma mu nzira izatugeza ku buzima bw’iteka.
3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
3 Icyakora, hari igihe kwemera ko ari Yehova utuyobora bishobora bitugora, cyane cyane kubera ko akoresha abantu badatunganye. Kubera iki? Impamvu ni uko hari igihe amabwiriza duhawe aba adahuje n’ibyo dushaka. Hari nubwo tuba twumva ko amabwiriza yatanzwe adahuje n’ubwenge, bigatuma dutekereza ko adaturutse kuri Yehova. Icyo gihe, tuba tugomba kwiringira ko Yehova ari we uyobora abagaragu be, kandi ko iyo twumviye amabwiriza aduha bituma tubona imigisha. Muri iki gice, tugiye gusuzuma ibintu bitatu: (1) Turi burebe uko Yehova yayoboye abagaragu be mu bihe bya kera, (2) uko atuyobora muri iki gihe, (3) turebe n’akamaro ko kwemera kuyoborwa na we. Ibyo biri budufashe kurushaho kumwiringira.
UKO YEHOVA YAYOBOYE ABISIRAYELI
4-5. Yehova yagaragaje ate ko yayoboraga Abisirayeli akoresheje Mose? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
4 Yehova yashyizeho Mose, kugira ngo ayobore Abisirayeli abakure muri Egiputa. Icyo gihe yahaye Abisirayeli ikimenyetso cyagaragazaga ko ari we wabayoboraga akoresheje Mose. Urugero, yashyizeho inkingi y’igicu yabayoboraga ku manywa n’inkingi y’umuriro yabayoboraga nijoro (Kuva 13:21). Mose yakurikiye iyo nkingi, maze we n’Abisirayeli ibageza ku Nyanja Itukura. Ariko Abanyegiputa bahise bakurikira Abisirayeli. Abisirayeli bagize ubwoba bwinshi, kubera ko batekerezaga ko Abanyegiputa bari bagiye kubica. Bumvaga ko Mose yakoze ikosa ryo kubajyana ku Nyanja Itukura. Ariko iryo ntiryari ikosa, kuko Yehova ari we wari wabwiye Mose kujyana Abisirayeli ku Nyanja Itukura (Kuva 14:2). Icyo gihe Yehova yabakijije mu buryo bw’igitangaza.—Kuva 14:26-28.
5 Mu gihe cy’imyaka 40 yakurikiyeho, Mose yakomeje kwiringira ko Yehova ari we wamuyoboraga akoresheje iyo nkingi y’igicu. Ibyo byaramufashije, bituma ayobora Abisirayeli igihe bari mu butayu. a Nyuma yaho, Yehova yashyize iyo nkingi hejuru y’ihema rya Mose, aho Abisirayeli bose bashoboraga kuyibona (Kuva 33:7, 9, 10). Yehova yavugiraga muri iyo nkingi y’igicu agaha amabwiriza Mose, maze na we akayageza ku Bisirayeli (Zab. 99:7). Abisirayeli biboneraga neza ko Yehova ari we wabayoboraga, akoresheje Mose.
6. Abisirayeli babonaga bate uko Yehova yabayoboraga? (Kubara 14:2, 10, 11)
6 Abisirayeli biboneraga neza ko Mose ari we wari uhagarariye Yehova. Ariko ikibabaje, ni uko abenshi muri bo batakomeje kubyemera. (Soma mu Kubara 14:2, 10, 11.) Inshuro nyinshi basuzuguraga Mose, kandi ari we Yehova yakoreshaga kugira ngo abayobore. Ibyo byatumye Yehova atemera ko abo Bisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano.—Kub. 14:30.
7. Tanga ingero z’abantu bemeye ko Yehova abayobora. (Kubara 14:24) (Reba n’ifoto.)
7 Icyakora, hari Abisirayeli bemeye kuyoborwa na Yehova. Urugero, Yehova yavuze ko ‘Kalebu yakomeje kumukurikira muri byose.’ (Soma mu Kubara 14:24.) Yehova yamuhaye imigisha, anamwemerera gutura aho ashaka mu gihugu cy’i Kanani (Yos. 14:12-14). Abisirayeli babayeho nyuma yaho, na bo bemeye ko Yehova abayobora. Igihe Yosuwa yasimburaga Mose akayobora Abisirayeli, ‘baramutinye mu minsi yose yo kubaho kwe’ (Yos. 4:14). Ibyo byatumye Yehova abaha umugisha, abajyana mu gihugu yari yarabasezeranyije.—Yos. 21:43, 44.
8. Sobanura uko Yehova yayoboraga Abisirayeli igihe batangiraga kugira abami. (Reba n’ifoto.)
8 Nyuma y’igihe, Yehova yashyizeho abacamanza kugira ngo bayobore Abisirayeli. Nanone igihe Abisirayeli batangiraga kugira abami, Yehova yakoresheje abahanuzi kugira ngo abayobore. Abami b’indahemuka bumviraga inama bagirwaga n’abo bahanuzi. Urugero, Umwami Dawidi yicishije bugufi, yemera ko umuhanuzi Natani amukosora (2 Sam. 12:7, 13; 1 Ngoma 17:3, 4). Umwami Yehoshafati na we yumviye amabwiriza umuhanuzi Yahaziyeli yamuhaye, maze atera inkunga abantu b’i Buyuda yo ‘kwizera abahanuzi’ (2 Ngoma 20:14, 15, 20). Nanone igihe Umwami Hezekiya yari ahangayitse, yagiye kureba umuhanuzi Yesaya kugira ngo amubwire icyo yakora (Yes. 37:1-6). Igihe cyose Abisirayeli bemeraga ko Yehova abayobora, yabahaga imigisha kandi akabarinda (2 Ngoma 20:29, 30; 32:22). Buri wese yashoboraga kubona ko Yehova yakoreshaga abahanuzi, kugira ngo ayobore abantu be. Ariko abami benshi ndetse n’Abisirayeli, banze kumvira abahanuzi ba Yehova.—Yer. 35:12-15.
UKO YEHOVA YAYOBORAGA ABAKRISTO BA MBERE
9. Ni ba nde Yehova yashyizeho kugira ngo ayobore Abakristo ba mbere? (Reba n’ifoto.)
9 Igihe Yesu yari amaze kuzuka, Yehova yashyizeho itorero rya gikristo. None se yayoboraga ate abo Bakristo ba mbere? Yashyizeho Yesu ngo ayobore iryo torero (Efe. 5:23). Ariko Yesu ntiyavuganaga na buri mwigishwa ku giti cye, ahubwo yakoreshaga intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu (Ibyak. 15:1, 2). Nanone yashyize abasaza mu matorero kugira bayayobore.—1 Tes. 5:12; Tito 1:5.
10. (a) Ni iki kigaragaza ko abenshi mu Bakristo ba mbere bemeraga ko ari Yehova wabayoboraga? (Ibyakozwe 15:30, 31) (b) Kuki hari abagaragu ba Yehova ba kera batemeraga uko Yehova yabayoboraga? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Impamvu bamwe banze kwemera ko Yehova akoresha abantu kugira ngo abayobore.”)
10 Ese Abakristo ba mbere bemeraga ko Kristo ari we wabayoboraga? Abenshi muri bo barabyemeraga, kandi bagakurikiza amabwiriza bahabwaga. Bibiliya ivuga ko ‘bishimiraga inkunga baterwaga.’ (Soma mu Byakozwe 15:30, 31.) None se muri iki gihe, Yehova ayobora ate abagaragu be?
UKO YEHOVA ATUYOBORA MURI IKI GIHE
11. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yayoboye abari bafite inshingano yo kuyobora abagaragu be, mu myaka ya vuba aha.
11 Yehova akomeje kuyobora abagaragu be muri iki gihe. Abayobora akoresheje Bibiliya n’Umwana we, ari we mutware w’itorero. Ese nawe hari ibintu bikwemeza ko Yehova akomeje gukoresha abantu bamuhagarariye, kugira ngo atuyobore? Yego rwose. Reka dufate urugero rw’ibyabaye nyuma y’umwaka wa 1870. Umuvandimwe Charles Taze Russell na bagenzi be, bamenye ko mu mwaka wa 1914, ari bwo Ubwami bw’Imana bwagombaga gutegeka (Dan. 4:25, 26). Kugira ngo babigereho, bakoze ubushakashatsi muri Bibiliya, kandi bemera ko ibivugwa muri ubwo buhanuzi byari kuzasohora. Ese igihe bakoraga ubwo bushakashatsi, ni Yehova wari ubayoboye? Yego rwose. Ibyabaye ku isi mu mwaka wa 1914, bigaragaza rwose ko ari bwo Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Muri uwo mwaka, habaye Intambara ya Mbere y’Isi Yose, maze nyuma yaho hakurikiraho ibyorezo by’indwara, imitingito n’inzara (Luka 21:10, 11). Ibyo byagaragaje ko Yehova yakoresheje abo bantu bakoze ubushakashatsi muri Bibiliya, kugira ngo ayobore abagaragu be.
12-13. Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abavandimwe bari bafite inshingano bakoze iki, kugira ngo umurimo wo kubwiriza urusheho gukorwa neza?
12 Nanone reka turebe ibyabaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Abavandimwe bari bafite inshingano bo ku cyicaro gikuru, bakoze ubushakashatsi ku murongo wo mu Byahishuwe 17:8. Babonye ko igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari kuba irangiye, Harimagedoni itari guhita iza, ahubwo ko hari gukurikiraho igihe cy’amahoro. Ibyo byari gutuma Abahamya ba Yehova barushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza, kandi bakagera ku bantu benshi. Nubwo icyo gihe byasaga naho bidashyize mu gaciro, abavandimwe bo ku cyicaro gikuru batangije Ishuri rya Gileyadi, kugira ngo ritoze abamisiyonari bo kujya kubwiriza no kwigisha Bibiliya abantu bo mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Bohereje abamisiyonari n’igihe hari hakiri intambara. Nanone kandi umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yatangije Ishuri rya Gitewokarasi b kugira ngo rifashe ababwiriza bose kuba abigisha beza. Ayo mashuri yatumye abagaragu b’Imana bitegura gukora umurimo wo kubwiriza wagombaga gukorwa.
13 Iyo dusubije amaso inyuma, twibonera neza ko Yehova ari we wayoboraga abagaragu be muri icyo gihe kitari cyoroshye. Kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abagaragu ba Yehova bo mu bihugu byinshi, bakoze umurimo wo kubwiriza mu mudendezo. Ibyo byatumye abantu benshi bamenya Yehova, kandi no muri iki gihe abagaragu be bakomeje gukora umurimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi.
14. Kuki dukwiriye kwemera amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova hamwe n’abafite inshingano zo kutuyobora? (Ibyahishuwe 2:1) (Reba n’ifoto.)
14 Muri iki gihe, abagize Inteko Nyobozi bemera ko Kristo abayobora. Baba bifuza ko amabwiriza baha abavandimwe na bashiki bacu, babona ko aba aturutse kuri Yehova. Tubona ayo mabwiriza binyuze ku bagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’itorero. c Abavandimwe bagize Inteko Nyobozi, bari mu ‘kiganza cy’iburyo’ cya Kristo. (Soma mu Byahishuwe 2:1.) Birumvikana ko abo bavandimwe bafite inshingano badatunganye, kandi hari igihe bakora amakosa. Mose na Yosuwa na bo, hari igihe bakoraga amakosa kandi n’intumwa zarayakoraga (Kub. 20:12; Yos. 9:14, 15; Rom. 3:23). Ariko twibonera neza ko Kristo ari we uyobora umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge n’abandi bavandimwe bafite inshingano, kandi azakomeza kubikora “iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat. 28:20). Ubwo rero, dukwiriye gukomeza kwemera ko Yehova atuyobora akoresheje abo yahaye inshingano, kandi tukabiringira.
IYO TWEMEYE KO YEHOVA ATUYOBORA BITUGIRIRA AKAMARO
15-16. Ni irihe somo twavana ku bavandimwe na bashiki bacu bemeye ko Yehova abayobora?
15 Iyo twemeye ko Yehova atuyobora, bituma tubona imigisha muri iki gihe. Urugero, umuvandimwe witwa Andy n’umugore we Robyn bumviye inama yo kubaho mu buzima bworoheje (Heb. 13:5). Ibyo byatumye bashobora kwifatanya mu mishinga y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami n’andi mazu y’umuryango wacu. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Hari igihe twabaga ahantu hato cyane, akenshi nta n’aho gutekera dufite. Nanone byabaye ngombwa ko ngurisha ibikoresho byose nakoreshaga mu gufotora, kandi gufotora narabikundaga cyane. Igihe nabigurishaga nararize. Ariko twari twariyemeje kwigana Aburahamu na Sara, ntiduhangayikishwe n’ibyo twigomwe, ahubwo tukishimira ibyo dufite” (Heb. 11:15). None se, kuba uwo muvandimwe na mushiki wacu barigomwe, byabagiriye akahe kamaro? Uwo mushiki wacu yakomeje agira ati: “Twumva twishimye cyane kubera ko tuzi ko twahaye Yehova ibyiza kurusha ibindi. Iyo njye n’umugabo wanjye turi kubaka amazu y’umuryango wacu, twibonera ukuntu ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya.” Umugabo we na we yumva ari uko bimeze. Yaravuze ati: “Twumva twishimye cyane kuko tuba twakoresheje imbaraga zacu n’igihe cyacu mu murimo wa Yehova.”
16 Ni iyihe migisha yindi tubona, iyo twemeye ko Yehova atuyobora? Urugero, igihe mushiki wacu witwa Marcia yari arangije amashuri yisumbuye, yumvaga ashaka kuba umupayiniya w’igihe cyose nk’uko yari yarabigiriwemo inama (Mat. 6:33; Rom. 12:11). Yaravuze ati: “Nari nemerewe kwiga imyaka ine muri kaminuza ku buntu, ariko nashakaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Ubwo rero, nahisemo kwiga umwuga wari kuzamfasha kubona ibyo nkeneye, igihe nari kuba ndi umupayiniya. Uwo ni wo mwanzuro mwiza nafashe mu buzima. Ubu nshimishwa no kuba ndi umupayiniya w’igihe cyose. Nanone kuba mfite akazi katantwara igihe kinini, bituma mbona uko mfasha kuri Beteli kandi ngakora n’ibindi bintu byinshi mu murimo wa Yehova.”
17. Ni iyihe migisha yindi tubona iyo twemeye ko Yehova atuyobora? (Yesaya 48:17, 18)
17 Hari igihe umuryango wacu uduha amabwiriza adufasha kurinda ubuzima bwacu. Urugero, hari amabwiriza avuga ibirebana no kudakunda amafaranga, n’adufasha kwirinda gukora ibintu byatuma turenga ku mategeko y’Imana. Iyo twumviye ayo mabwiriza, twibonera akamaro ko kwemera ko Yehova atuyobora. Dukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza, kandi bikaturinda ibibazo byinshi (1 Tim. 6:9, 10). Ibyo bituma dukorera Yehova n’umutima wacu wose, kandi bikaduhesha ibyishimo byinshi n’amahoro.—Soma muri Yesaya 48:17, 18.
18. Kuki wiyemeje gukomeza kwemera ko Yehova akuyobora?
18 Nta gushidikanya ko Yehova azakomeza gukoresha abantu kugira ngo atuyobore, mu gihe cy’umubabaro ukomeye no mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi (Zab. 45:16). Ese tuzakomeza kubumvira no mu gihe bazaba badusabye gukora ibintu bitandukanye n’ibyo twashakaga? Ibyo bizatworohera niba no muri iki gihe twaritoje kumvira amabwiriza duhabwa. Ubwo rero, buri gihe tujye twumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova, hakubiyemo n’atangwa n’abagabo bafite inshingano yo kutuyobora (Yes. 32:1, 2; Heb. 13:17). Dukwiriye kwiringira mu buryo bwuzuye Umuyobozi wacu ari we Yehova, kuko bidufasha kwirinda ibintu byakwangiza ubucuti dufitanye na we, kandi bizatuma tubona ubuzima bw’iteka mu isi nshya.
IBIBAZO BY’ISUBIRAMO
-
Ni gute Yehova yayoboraga Abisirayeli?
-
Yehova yayoboraga ate Abakristo ba mbere?
-
Iyo dukomeje kwemera ko Yehova atuyobora muri iki gihe, bitugirira akahe kamaro?
INDIRIMBO YA 48 Tugendane na Yehova buri munsi
a Nanone Yehova yashyizeho umumarayika “wagendaga imbere y’Abisirayeli,” akabayobora igihe bari bagiye mu Gihugu cy’Isezerano. Uko bigaragara, uwo mumarayika yari Mikayeli, akaba ari izina rya Yesu rigaragaza ko ari we uyobora abandi bamarayika bose.—Kuva 14:19; 32:34.
b Mbere ryitwaga Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Muri iki gihe riba mu materaniro yo mu mibyizi.
c Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Inshingano y’Inteko Nyobozi,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Gashyantare 2021, ku ipaji ya 18.