Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 6

INDIRIMBO YA 10 Dusingize Yehova Imana yacu!

“Nimusingize izina rya Yehova”

“Nimusingize izina rya Yehova”

“Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize; nimusingize izina rya Yehova.”​—ZAB. 113:1.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigaragaza impamvu tugomba gusingiza izina rya Yehova, igihe cyose tubonye uburyo.

1-2. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yumva ameze bitewe n’ibinyoma byamuvuzweho.

 TUVUGE ko umuntu ukunda akuvuzeho ikintu kibi cyane. Uzi neza ko akubeshyeye, ariko hari abantu babifashe nk’ukuri. Ikibabaje kurushaho, ni uko abemeye ibyo binyoma bakomeje kugenda babibwira abandi, noneho abantu benshi bakabyemera. Wakumva umeze ute? Niba uri umuntu usanzwe ukunda abantu, kandi ukaba uhangayikishwa n’uko bakubona, icyo gihe byakubabaza cyane.—Imig. 22:1.

2 Urwo rugero rushobora kudufasha kwiyumvisha ukuntu Yehova yumvise ameze, igihe yavugwagaho ibintu bibi. Umwe mu bamarayika yamuvuzeho ibinyoma, abibwira Eva kandi yarabyemeye. Ibyo ni byo byatumye ababyeyi bacu ba mbere basuzugura Yehova. Nanone byatumye icyaha n’urupfu bigera ku bantu bose (Intang. 3:1-6; Rom. 5:12). Ibibazo byose tubona ku isi muri iki gihe, harimo urupfu, intambara n’imibabaro, byose byatewe n’ibyo binyoma Satani yatangiye gukwirakwiza muri Edeni. Ese Yehova yumva ababajwe n’ibyo binyoma n’ingaruka byateje? Yego rwose. Icyakora ntibyatumye aba umurakare cyangwa ngo bimubuze kwishima. Ahubwo yakomeje kuba “Imana igira ibyishimo.”—1 Tim. 1:11.

3. Ni iyi nshingano dufite?

3 Dufite inshingano yo kugaragaza ko ibintu bibi Satani yavuze kuri Yehova atari byo. Ni yo mpamvu dukwiriye kumvira itegeko ryoroshye rivuga riti: “Nimusingize izina rya Yehova” (Zab. 113:1). Ibyo tubikora tuvuga ibintu byiza yakoze. Ese nawe usingiza izina rya Yehova? Reka turebe impamvu eshatu zikomeye, zituma dusingiza izina ry’Imana n’umutima wacu wose.

GUSINGIZA IZINA RYA YEHOVA BIRAMUSHIMISHA

4. Kuki gusingiza izina rya Yehova bimushimisha? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)

4 Iyo dusingiza izina rya Yehova, biramushimisha (Zab. 119:108). Ese ibyo bishatse kuvuga ko Imana ishoborabyose, imeze nk’abantu badatunganye, baba bashaka ko abandi babashimagiza kugira ngo bumve ko ari bwo bagize agaciro? Oya rwose. Reka dufate urugero. Akana k’agakobwa kaje kiruka cyane, gahita gahobera papa wako maze karamubwira kati: “Muri iyi si yose nta mubyeyi mwiza umeze nkawe!” Uwo mubyeyi arasetse kandi ashimishijwe n’ibyo ako kana gakoze. Kubera iki? Ese twavuga ko uwo mubyeyi atigirira icyizere, kandi ko iyo umwana we amushimagije ari bwo yumva afite agaciro? Oya. Ahubwo ni uko akunda umukobwa we, akaba ashimishijwe n’uko uwo mukobwa na we amukunda kandi akaba amushimiye. Uwo mubyeyi azi neza ko uwo mukobwa we azakura yishimye, kubera ko agira urukundo kandi ashimira abandi. Yehova na we ni Papa wacu uruta abandi. Iyo tumusingije arishima cyane.

Nk’uko umubyeyi yishima iyo umwana amweretse ko amukunda, ni ko na Yehova yishima iyo dusingije izina rye (Reba paragarafu ya 4)


5. Iyo dusingije Yehova, tuba tugaragaje iki?

5 Iyo dusingije Yehova, ari we Papa wacu wo mu ijuru, tuba tumufashije kugaragaza ko ibyo Satani avuga kuri buri wese muri twe, ari ibinyoma. Satani avuga ko nta muntu n’umwe ushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe ahuye n’ibigeragezo. Avuga ko twese twareka gukorera Yehova, mu gihe twaba tubona ko ari byo bidufitiye akamaro (Yobu 1:9-11; 2:4). Icyakora Yobu yabaye indahemuka agaragaza ko Satani abeshya. Ese nawe uzakomeza kubera Yehova indahemuka? Twese dufite inshingano yo gukomeza kumukorera turi abizerwa kandi ibyo biramushimisha (Imig. 27:11). Birakwiriye ko twese tubigenza dutyo.

6. Twakwigana dute Umwami Dawidi n’Abalewi? (Nehemiya 9:5)

6 Abantu bakunda Yehova baba bifuza gusingiza izina rye n’umutima wabo wose. Umwami Dawidi yaranditse ati: “Bugingo bwanjye singiza Yehova; ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera” (Zab. 103:1). Dawidi yari asobanukiwe ko gusingiza izina rya Yehova, ari kimwe no kumusingiza. Izina rya Yehova rigaragaza neza uwo ari we, imico ye myiza n’ibikorwa bye bitangaje. Dawidi yifuzaga guhesha icyubahiro izina rya Papa we wo mu ijuru, kandi akarisingiza. Yifuzaga kumusingiza akoresheje ibimurimo byose, ni ukuvuga we wese uko yakabaye. Abalewi na bo batanze urugero rwiza rwo gusingiza Yehova. Bicishije bugufi bazirikana ko badashobora kubona amagambo yakumvikanisha icyubahiro gikwiriye izina ry’Imana. (Soma muri Nehemiya 9:5.) Nta gushidikanya ko kuba baricishije bugufi batyo, bagasingiza Yehova babikuye ku mutima, byamushimishije.

7. Twasingiza Yehova dute mu murimo wo kubwiriza no mu bikorwa byacu bya buri munsi?

7 Muri iki gihe, dushobora gusingiza Yehova tumushimira kandi tukamubwira ko tumukunda cyane. Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, dukomeza kuzirikana ko intego yacu iruta izindi, ari iyo gutuma abantu bamenya Yehova kandi bakamukunda, nk’uko natwe tumukunda (Yak. 4:8). Twishimira gukoresha Bibiliya tukabwira abantu imico ya Yehova, urugero nk’urukundo, ubutabera, ubwenge, imbaraga n’indi mico myiza afite. Nanone iyo dukora uko dushoboye ngo tumwigane, tuba tumusingiza kandi biramushimisha (Efe. 5:1). Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dutandukanye n’abantu bo muri iyi si mbi ya Satani. Hari abashobora kubona ukuntu dutandukanye na bo, maze bakibaza impamvu (Mat. 5:14-16). Iyo duhuye na bo mu bikorwa byacu bya buri munsi, hari igihe tubona uburyo bwo kuvugana na bo, maze tukabasobanurira impamvu dutandukanye na bo. Ibyo bituma abantu bafite umutima mwiza, bifuza kumenya Yehova. Iyo tubikoze tuba tumusingiza, kandi biramushimisha cyane.—1 Tim. 2:3, 4.

GUSINGIZA IZINA RYA YEHOVA BISHIMISHA YESU

8. Kuki Yesu ari we wasingije izina rya Yehova kurusha abandi bose?

8 Mu isi no mu ijuru, nta wundi uzi Yehova neza kurusha Umwana we Yesu (Mat. 11:27). Yesu akunda Papa we kandi ni we wasingije izina rye kurusha abandi bose (Yoh. 14:31). Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasenze Yehova maze avuga ikintu gikomeye yakoze igihe yari hano ku isi. Yaravuze ati: “Nabamenyesheje izina ryawe” (Yoh. 17:26). Yashakaga kuvuga iki?

9. Ni uwuhe mugani Yesu yakoresheje kugira ngo asobanure neza imico ya Yehova?

9 Yesu yakoze ibirenze kubwira abantu izina rya Yehova. Abayahudi Yesu yigishaga bari basanzwe bazi izina ry’Imana. Ariko Yesu “ni we wasobanuye ibyayo” (Yoh. 1:17, 18). Urugero, Ibyanditswe by’Igiheburayo bigaragaza ko Yehova ari Imana igira imbabazi n’impuhwe (Kuva 34:5-7). Yesu yasobanuye neza uko kuri kurusha undi muntu uwo ari we wese, igihe yacaga umugani w’umwana w’ikirara na papa we. Iyo dusomye ukuntu uwo mubyeyi yabonye umwana we wari warihannye “akiri kure,” ukuntu yaje amusanga akamuhobera, kandi akamubabarira abikuye ku mutima, bitwereka neza imbabazi za Yehova n’impuhwe ze (Luka 15:11-32). Yesu yafashije abantu gusobanukirwa neza imico ya Yehova.

10. (a) Ni iki kitwemeza ko Yesu yakoreshaga izina rya Papa we, kandi ko yifuzaga ko n’abandi barikoresha? (Mariko 5:19) (Reba n’ifoto.) (b) Yesu yifuza ko dukora iki muri iki gihe?

10 Ese Yesu yashakaga ko n’abandi bakoresha izina rya Papa we? Cyane rwose. Bamwe mu bayobozi b’idini bo muri icyo gihe, bumvaga ko izina ry’Imana ryera cyane, ku buryo kurivuga byaba ari ukuyisuzugura. Ariko Yesu ntiyigeze yemera ko imigenzo nk’iyo idashingiye ku Byanditswe imubuza kubahisha izina rya Yehova. Reka turebe uko byagenze igihe yari mu karere ka Gerasa, agakiza umuntu abadayimoni. Abantu baho bagize ubwoba bwinshi, maze binginga Yesu ngo ave muri ako gace, nuko na we arigendera (Mar. 5:16, 17). Ariko n’ubundi, Yesu yifuzaga ko abantu baho bamenya izina rya Yehova. Ni yo mpamvu yasabye uwo muntu kubwira abandi ibyo Yehova yamukoreye, aho kuvuga ibyo Yesu yakoze. (Soma muri Mariko 5:19.) a No muri iki gihe, Yesu yifuza ko tumenyesha abatuye isi yose izina rya Yehova (Mat. 24:14; 28:19, 20). Iyo tubigenje dutyo, bishimisha Umwami wacu Yesu.

Yesu yasabye umuntu wari watewe n’abadayimoni kujya kubwira abantu ko ari Yehova wari wamukijije (Reba paragarafu ya 10)


11. Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba iki, kandi se kuki icyo kintu ari ingenzi? (Ezekiyeli 36:23)

11 Yesu yari azi ko Yehova afite umugambi wo kweza izina rye, no kugaragaza ko ibyavuzwe kuri Papa we atari ukuri. Ni yo mpamvu Umwami wacu yigishije abigishwa be gusenga bavuga ngo: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Mat. 6:9). Yesu yari asobanukiwe ko icyo ari ikibazo kireba ibiremwa byose. (Soma muri Ezekiyeli 36:23.) Nta kiremwa na kimwe gifite ubwenge, cyaba icyo mu ijuru cyangwa icyo ku isi, cyigeze cyeza izina rya Yehova nk’uko Yesu yabigenje. Ariko igihe Yesu yafatwaga, abanzi be bamuregaga ko asuzugura Imana mu buryo bukabije. Yesu yumvaga ko gukoresha nabi izina ry’Imana cyangwa kurituka, ari cyo cyaha gikomeye kuruta ibindi byose. Kumurega icyo cyaha no kukimuhamya byamubujije amahoro. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu ikomeye cyane yatumye Yesu agira “umubabaro mwinshi,” mu masaha ya mbere y’uko abanzi be bamufata.—Luka 22:41-44.

12. Yesu yejeje ate izina ry’Imana?

12 Yesu yejeje izina ry’Imana igihe yihanganiraga kugirirwa nabi k’uburyo bwose, gutukwa, no kumushinja ibinyoma. Yari azi ko yumviye Papa we muri byose. Nta kintu kibi yari yarigeze akora (Heb. 12:2). Nanone yari azi ko ibyo yahuraga na byo muri icyo gihe kitari cyoroshye, byaturukaga kuri Satani (Luka 22:2-4; 23:33, 34). Nubwo Satani yashakaga ko Yesu adakomeza kuba indahemuka, nta cyo yagezeho. Yesu yagaragaje ko Satani ari umubeshyi w’umugome, kandi ko Yehova afite abantu bashobora gukomeza kumubera indahemuka, n’igihe baba bahanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane.

13. Wakora iki ngo ushimishe Umwami wacu wo mu ijuru?

13 Ese nawe wifuza gushimisha Yesu Umwami wacu wo mu ijuru? Jya ukomeza gusingiza izina rya Yehova, kandi ufashe abandi kumenya imico myiza y’Imana yacu. Nubigenza utyo, uzaba wigana Yesu (1 Pet. 2:21). Kimwe na Yesu, nawe ushimisha Yehova, kandi ukamufasha kugaragaza ko umwanzi we Satani ari umubeshyi.

GUSINGIZA IZINA RYA YEHOVA BIROKORA UBUZIMA

14-15. Ni ibihe bintu byiza bishobora kuba ku bantu, mu gihe tubigisha ukuri ku byerekeye Yehova?

14 Iyo dusingiza izina rya Yehova, tuba tugira uruhare mu murimo wo kurokora abantu. Ibyo tubikora dute? Satani “yahumye ubwenge” abantu batizera (2 Kor. 4:4). Ibyo bituma bemera ibinyoma bya Satani, urugero nk’ibivuga ngo: “Imana ntibaho, iri kure kandi ntiyita ku bibazo by’abantu.” Nanone Satani avuga ko Imana igira ubugome, kandi ko izababaza abakora bibi iteka ryose. Nta kindi ibyo binyoma bigamije, uretse gusebya izina rya Yehova, no gutuma abantu bamufata uko atari kugira ngo batifuza kumusenga. Ariko iyo tubwiriza, dutuma Satani atagera ku ntego ye. Twigisha abantu ukuri ku byerekeye Papa wacu wo mu ijuru, tugasingiza izina rye ryera. Ibyo bigira akahe kamaro?

15 Ukuri ko mu Ijambo ry’Imana gufite imbaraga zidasanzwe. Iyo twigishije abantu ibyerekeye Yehova n’imico ye, twibonera ibintu bishimishije cyane. Abantu bagenda bareka kwemera ibinyoma bya Satani, maze bagatangira kwibonera imico myiza ya Yehova. Iyo bamenye ko afite imbaraga nyinshi cyane, baratangara cyane (Yes. 40:26). Bitoza kumwizera kubera ko arangwa n’ubutabera (Guteg. 32:4). Kumenya ko Imana ifite ubwenge bwinshi cyane bibagirira akamaro (Yes. 55:9; Rom. 11:33). Nanone iyo bamenye ko irangwa n’urukundo, birabahumuriza (1 Yoh. 4:8). Gahoro gahoro baba incuti zayo, kandi ibyo bituma biringira ko bazabaho iteka. Dufite umurimo ushimishije wo gufasha abantu kuba incuti za Yehova. Iyo tuwukoze, Yehova abona ko turi “abakozi bakorana” na we.—1 Kor. 3:5, 9.

16. Iyo abantu bamwe bamaze kumenya izina ry’Imana, bumva bameze bate? Tanga ingero.

16 Iyo tugitangira kwigisha abantu Bibiliya, dushobora kubabwira gusa ko izina ry’Imana ari Yehova. Ibyo ubwabyo, bishobora gutuma abafite umutima wo kwemera ukuri, bahinduka. Reka dufate urugero rw’umugore witwa Aaliyah, b wakuriye mu muryango w’abantu batari Abakristo. Yumvaga atanyuzwe n’idini yari arimo kandi akumva atari incuti y’Imana. Icyakora, igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kumwigisha Bibiliya, byose byarahindutse. Yatangiye kubona ko Imana ari incuti ye. Nanone yatangajwe no kumenya ko izina ry’Imana ryavanywe muri Bibiliya nyinshi, maze rigasimbuzwa amazina y’icyubahiro urugero nk’Umwami. Kumenya izina ry’Imana byahinduye ubuzima bwe. Yaratangaye maze aravuga ati: “Burya incuti yanjye ifite izina!” Byamugiriye akahe kamaro? Yaravuze ati: “Ubu numva mfite amahoro yo mu mutima, kandi mfite agaciro.” Nanone hari umugabo witwa Steve wari umucuranzi, wakurikizaga cyane imigenzo y’Abayahudi ba kera. Yumvaga nta rindi dini yajyamo bitewe n’uburyarya yabonye mu madini. Ariko igihe mama we yapfaga, yemeye ko Abahamya ba Yehova bamwigisha Bibiliya. Yashimishijwe cyane no kumenya izina ry’Imana. Yaravuze ati: “Sinari nzi ko Imana ifite izina. Ni bwo nasobanukiwe ko Imana iriho koko, kandi nsobanukirwa ko ishobora kuba incuti yanjye.”

17. Kuki wiyemeje gukomeza gusingiza izina ry’Imana? (Reba n’ifoto.)

17 Ese iyo ubwiriza cyangwa wigisha abantu Bibiliya, ubamenyesha izina ryera ry’Imana, ari ryo Yehova? Ese ubafasha kumenya imico y’Imana? Iyo ubigenje utyo, uba usingije izina ryayo. Twifuza ko wakomeza kurisingiza, ufasha abantu kumenya nyiraryo. Ubwo ni bwo uzaba wifatanya mu murimo wo kurokora abantu. Nanone uzaba wigana urugero rwa Yesu Kristo Umwami wacu. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko uzaba ushimisha Yehova, Papa wacu wo mu ijuru. Uzakomeze ‘gusingiza izina rye kugeza ibihe bitarondoreka ndetse iteka ryose.’—Zab. 145:2.

Iyo twigishije abantu izina rya Yehova kandi tukabafasha kumenya imico ye bituma bamumenya neza (Reba paragarafu ya 17)

NI GUTE GUSINGIZA IZINA RY’IMANA . . .

  • biyishimisha?

  • bishimisha Yesu Kristo?

  • birokora ubuzima?

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

a Hari ikimenyetso kigaragaza ko igihe Mariko yasubiragamo ayo magambo yavuzwe na Yesu, yakoresheje izina ry’Imana. Ni yo mpamvu Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yarisubijemo.

b Amazina amwe yarahinduwe.