UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gicurasi 2020

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 6 Nyakanga–2 Kanama 2020.

“Umwami wo mu majyaruguru” mu gihe k’imperuka

Igice cyo kwigwa cya 19: Itariki ya 6-12 Nyakanga 2020. Muri iki gihe, twibonera ibimenyetso bitwereka ko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli buvuga iby’“umwami wo mu majyaruguru” n’“umwami wo mu majyepfo,” bugenda busohora. Ibyo bimenyetso ni ibihe? Kuki tugomba gusobanukirwa neza ubwo buhanuzi?

Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka

Ubuhanuzi buvuga iby’“umwami wo mu majyaruguru” n’“umwami wo mu majyepfo” buhuza n’ubundi buhanuzi. Ubwo buhanuzi bagaragaza bute ko iyi si igeze ku iherezo?

“Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe?

Igice cyo kwiga cya 20: Itariki ya 13-19 Nyakanga 2020. “Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe, kandi se iherezo rye ni irihe? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo bikomeza ukwizera kwacu kandi bikadufasha kwitegura ibigeragezo turi hafi guhura na byo.

Ese ushimira Yehova ku bw’impano yaguhaye?

Igice cyo kwigwa cya 21: Itariki ya 20-26 Nyakanga 2020. Kizadufasha gushimira Yehova no kwishimira zimwe mu mpano yaduhaye. Kizanadufasha kubwiriza abantu batemera Imana.

Jya ushimira Yehova kubera impano yaduhaye zitaboneshwa amaso

Igice cyo kwigwa cya 22: Itariki ya 27 Nyakanga–2 Kanama 2020. Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ibintu by’agaciro Imana yaduhaye, tukaba dushobora kubibonesha amaso. Muri iki gice, turi busuzume izindi mpano Yehova yaduhaye tutabonesha amaso, tunasuzume uko twagaragaza ko tuziha agaciro. Nanone turi busuzume uko twashimira Yehova waziduhaye.